Ku Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo 2022, haratangira gukinwa Igikombe cy’Isi kigiye kubera muri Qatar, igihugu cya mbere mu byo mu Burasirazuba bwo Hagati kigiye kucyakira.
Ni ku nshuro ya 22 Igikombe cy’Isi kigiye gukinwa kuva mu 1930 ubwo cyabaga ku nshuro ya mbere.
Igikombe cy’Isi cya 2022 kizitabirwa n’amakipe 32 arimo atanu yo muri Afurika, kizakinwa hagati ya tariki ya 20 Ugushyingo n’iya 18 Ukuboza uyu mwaka.
Mbere y’uko imikino izabimburirwa n’uzahuza Qatar izacyakira na Equateur itangira, twasubije amaso inyuma ku byo wamenya kuri iri rushanwa riri mu akomeye mu Isi ya ruhago.
- Impamvu imwe ni yo yatumye kidakinwa kuva cyatangira
Ubusanzwe Igikombe cy’Isi kiba buri myaka ine, kuva cyatangira gukinwa bwa mbere muri Uruguay mu 1930. Mu myaka ya 1942 na 1946, iyi mikino ntiyabashije gukinwa bitewe n’Intambara ya Kabiri y’Isi yacaga ibintu hirya no hino ku mubumbe cyane cyane mu Burayi. Iyi ntambara yabaye hagati ya tariki ya 1 Nzeri 1939 n’iya 2 Nzeri 1945.
2. Brésil ibitse ibikombe byinshi
Ikipe y’Igihugu ya Brésil ni yo imaze kwegukana Igikombe cy’Isi inshuro nyinshi kurusha ibindi bihugu kuko mu kabati k’ayo k’amateka habitsemo bitanu [1958, 1962, 1970, 1994 na 2002].
Ku rutonde rw’ibihugu bimaze gutwara ibikombe byinshi hariho u Butaliyani n’u Budage bifite bine, buri cyose.
3. Asamoah Gyan mu Banyafurika bihariye uduhigo
Asamoah Gyan yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Ghana “Black Stars” kuva mu 2003 kugeza mu 2019.
Uyu rutahizamu ni we mukinnyi w’Umunyafurika watsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi, yasezeye ruhago amaze kunyeganyeza inshundura inshuro esheshatu
4. Inshundura zimaze kunyeganyezwa inshuro zisaga 2000
Ibitego bisaga 2000 ni byo bimaze kwinjizwa mu mikino y’Igikombe cy’Isi kimaze gukinwa inshuro 21.
Igikombe cy’Isi cyo mu 1998 cyegukanywe n’u Bufaransa buhigitse Brésil n’icyo mu 2014 cyatwawe n’u Budage butsinze Argentine, ni byo bimaze kugaragaramo ibitego byinshi, bingana na 171.
Amateka yerekana ko icyo mu 1930 n’icyo mu 1934 ari byo byatsinzwemo ibitego bike, bigera kuri 70 muri rusange.
Igikombe cy’Isi giheruka kubera mu Burusiya mu 2018, cyabonetsemo ibitego 169.
5. Misiri yabimburiye ibindi bihugu muri Afurika
Ikipe y’Igihugu ya Misiri ni yo ya mbere ku Mugabane wa Afurika yitabiriye Igikombe cy’Isi mu 1934, ikurikirwa na Maroc mu 1970 ubwo cyaberaga muri Mexique.
6. Abavandimwe bakiniye ibihugu bitandukanye
Mu 2010, Igikombe cy’Isi cyagaragayemo abavandimwe babiri bari gukinira ibihugu bitandukanye ubwo cyaberaga muri Afurika y’Epfo. Icyo gihe Kevin-Prince Boateng wari muri Ghana yahuye n’umuvandimwe we, Jerome Boateng wakiniraga u Budage.
7. U Budage bufite umwihariko mu Gikombe cy’Isi
U Budage ni bwo bumaze gukina imikino myinshi mu Gikombe cy’Isi aho bwihariye igera ku 106. Iki gihugu kinafite agahigo ko kuba ari cyo kimaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro nyinshi [8], ndetse ni cyo cyatsinze ibitego byinshi [224].
8. Abanya-Cameroun bafite uduhigo
Uhereye kuri Samuel Eto’o ukuriye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun; Rigobert Song utoza Ikipe y’Igihugu na Jacques Songo’o, bafite agahigo bahuriyeho mu Gikombe cy’Isi.
Aba bagabo ni bo Banyafurika ba mbere bamaze kwitabira Igikombe cy’Isi inshuro enye zitandukanye.
Jacques Celestin Songo’o wari umunyezamu yacyitabiriye mu 1990, 1994, 1998 na 2002; Myugariro Rigobert Song yagaragaye mu cy’Isi mu 1994, 1998, 2002 na 2010 [yahawe amakarita atatu y’umuhondo n’abiri atukura mu mikino icyenda] mu gihe Samuel Eto’o Fils wari rutahizamu yakinnye ibikombe by’Isi mu 1998, 2002, 2010 na 2014, atsinda ibitego bitatu mu mikino umunani.
9. Aziya na yo ntiyasigaye
Igikombe cy’Isi cya mbere cyabereye muri Aziya mu 2002, ni na cyo ku nshuro ya mbere cyabereye mu bihugu bibiri bitandukanye, icyo gihe hari ku bufatanye bwa Koreya y’Epfo n’u Buyapani.
Iki gikombe cyegukanywe na Brésil itsinze u Budage ibitego 2-0 bya Ronaldo.
10. Igitego cya Roger wa Cameroun cyamugize ikimenyabose
Roger Milla w’imyaka 70 ni we mukinnyi wafunguriye abandi Banyafurika ubwamamare mu by’umupira w’amaguru nyuma yo gushyiraho agahigo ko kuba ukuze kurusha abandi watsinze igitego mu Gikombe cy’Isi, ubwo yatsindaga u Burusiya mu 1994, afite imyaka 42.
Igikombe cy’Isi kigiye kubera muri Qatar gifite agahigo ko kizabera kuri stade umunani, zizaba ziri no gukoreshwaho ibyuma kabuhariwe bifasha mu kuringaniza ubushyuhe mu gufasha abakinnyi n’abazareba kumererwa neza.