Search
Close this search box.

Urugendo rwa Kundimana watangije ikoranabuhanga rigufasha kugendana umwirondoro wawe

Mu minsi mike ishize ubwo nitabiraga inama ya YouthConnekt iherutse kubera mu Rwanda nagize amahirwe yo guhura n’abantu baturutse hirya no hino turamenya ndetse bamwe duhana ‘business cards’ kugira ngo tuzabashe gukomeza kuvuna na nyuma yo kuva mu Rwagasabo.

Icyambabaje ni uko ubwo iyi nama yarangiraga nasubiye inyuma nkajya kureba niba za ‘business cards’ nkizifite! Zimwe narazibonye izindi nziburira irengero.

Ibyambayeho nkeka ko biba no ku bandi benshi kandi bikagira byinshi byangiza cyane ko abo bantu uba waste business cards, uba ushaka ko muzarushaho kugirana undi mubano cyane cyane ushingiye ku kazi.

Imvugo y’uko ‘Intore yishakira inzira’ imaze kuba ikimenyabose, ndetse ni nayo uwitwa Kundimana Elysee yagendeyeho ashaka igisubizo gishobora gukemura iki kibazo.

Kugeza ubu uyu musore yatangiye kwifashisha ikoranabuhanga mu gukora ‘business card’, ushobora gukoza kuri telefone umwirondoro wa nyirayo n’imbuga nkoranyambaga akoresha bigahita byishyira muri telefone, bidasabye ko ubyandikamo mu buryo bwa ‘manual’.

Uretse iyi ‘business card’ uyu musore yifashishije iri koranabuhanga mu gukora ikarita igaragaza ko wakingiwe COVID-19 ndetse n’impeta ushobora kubikaho ibyangombwa n’imyirondoro yawe.

Yagize igitekerezo muri COVID-19

Mu gihe hirya no hino gahunda ya Guma mu Rugo yacaga ibintu, ubwo umuntu yabonaga iminota yahindutse amasaha, amasaha akayabonamo iminsi mu gihe iminsi umuntu yabonaga ari yo yahindutse amezi, uyu musore yakomeje gutegereza igihe ibintu byazasubirira mu buryo, inama n’ibitaramo bikongera gukomorerwa.

Avuga ku nkuru ye, Kundimana aterura agira ati “Ndibuka ubwo najyaga kuri BK Arena mu gitaramo, ni bwo narebaga umurongo muremure w’abari bategereje kwinjira nyuma yo kubanza kwerekana amakarita agaragaza ko bakingiwe.”

Yavuze ko ibi bintu byamubangamiye cyane, binakubitiraho ko telefoni ye yari yazimye kandi adafite uburyo bwo kuyishyiramo umuriro; ibyaje kumuviramo kutinjira bitewe n’uko atari afite uburyo bwo kugaragaza ko yakingiwe icyorezo cya COVID-19.

Uwo munsi Kundimana yatangiye kwibaza niba umuntu atatunga ikarita imwe ariko ikubiyemo amakuru yose harimo n’ayo yo kuba umuntu yarakingiwe ari na cyo cyamubujije kwinjira mu gitaramo nk’abandi.

Mu kiganiro twagiranye n’uyu musore, yatuviriye imuzi iby’uko yakuranye inyota yo kuzisanga mu by’ikoranabuhanga no guhanga udushya ari na byo yaje gukurikirana mu mashuri, aho atahwemaga guharanira kwiga ibintu bishya kugeza ubwo yanafataga umwanya akagira ibyo yiga binyuze kuri internet.

Ati “Nakundaga gukubaganya ibikoresho by’ikoranabuhanga, ndetse no mu ishuri nakundaga gutanga ubufasha kuri bagenzi banjye mu byerekeye ikoranabuhanga.”

Kundimana yaje kubona amahirwe yo kunguka ubundi bumenyi ubwo yakoraga ibijyanye n’amajwi n’amashusho kuri TV1 akajya akora n’amasaha y’ikirenga kugira ngo arusheho kumenya byinshi byisumbuye.

Yakoranye n’ibindi bigo bitandukanye mbere y’uko afata umwanzuro wo gutangira kwikorera ndetse atangiza ikigo yise Elysee Brand Inc gikora ibikoresho binyuranye birimo amakarita y’ikoranabuhanga ashobora no kugaragaza ko umuntu yakingiwe, impeta umuntu ashobora kubikaho inyandiko runaka akeneye n’ibindi.

Guhanga udushya kwe byamufunguriye amarembo muri Youth Connekt ya 2022, aho yabashije kugaragariza abashoramari ibyo akora.

Ati “nibuka ko abantu batangajwe cyane n’ibyo twerekanaga dukora ndetse baranabikunda.”

Uyu musore avuga ko Afurika idakwiye kubonerwa mu kuba idashoboye guhanga udushya mu by’ikoranabuhanga akemeza ko ibyo bakora ubwabyo byivugira.

 Ati “nkunda ko ibyo nkora bigenda bimenyekana, bikananyomoza amakuru ajya avuga ko Afurika itazi guhanga udushya, ariko ntidushidikanywaho.”

Ubu yamaze kurenga kuba ikigo gikorwamo n’umuntu umwe, aho amaze kugira abakozi batandatu bahoraho, akaba yifuza ko ikigo cye kizaba mpuzamahanga na cyane ko akomeje gukora ibikoresho bifite umwihariko.

Amatsiko Kundimana yagize ndetse akamugeza aho ari uyu munsi ni ikimenyetso simusiga ko no ku bandi bishoboka igihe cyose batinyutse bagatera intambwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter