Kugira inzozi gusa ntibihagije, ahubwo ukwiriye no guhagaruka ugatangira guharanira kuzigeraho utitaye ku byo ubwirwa n’abantu akenshi biba byiganjemo ibigamije kuguca intege.
Ritha Ingabire ni umwe mu bana b’abakobwa babashije guhaguruka birengagiza ibyo babwirwaga, bakora ibyo sosiyete itari isanzwe imenyereye ku bakobwa.
Ibaze kuba urwaye ukabura uko ugera kwa muganga kubera kubura uwagufasha akakugezayo kandi ufite imodoka! Aha niho uhita utekereza kuba wagira umushoferi wawe uhoraho.
Ariko se igihe uzaba utarwaye cyangwa nta kindi kibazo ufite wa mushoferi uhemba ku kwezi uzaba umwishyurira iki, aha ni hamwe usanga ukwezi gushize atagutwaye kandi ugomba kumwishyura.
Iki kibazo nicyo Ingabire Ritha w’imyaka 24 yaje gukemura abinyijije mu kigo yise ‘Rithacabbs’ gihuza abashoferi n’abantu cyangwa ibigo bibashaka ako kanya.
Ingabire Ritha w’imyaka 24 yatangiye akazi k’ubushoferi ari muto. Arangije amashuri yisumbuye yashatse akazi kukabona biba ingorabahizi ariko amaze kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byaroroshye.
Mu kiganiro twagiranye, Ingabire yavuze ko yatekereje kuri uyu mushinga kuko gutwara imodoka ari ibintu yakuze akunda na cyane ko yabaye umushoferi ku myaka 21.
Ati “Nagize amahirwe yo kumenya gutwara imodoka nkiri muto ndangije mpita njya gukorera uruhushya ntangira kujya mu muhanda, hakaba abantu bambwira ko ndashoboye ariko njye bikantera imbaraga.”
“Natangiye gutwara nkiri muto ndi n’umukobwa najya gusaba akazi ukabona abantu ntibahise babyuma, ukabona bafite ubwoba ngo ndakora impanuka ariko uko nagiye mbikora bagiye banyumva.”
Ingabire yavuze ko yakuze akunda akazi ko gutwara abantu akifuza icyatuma gatera imbere mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse n’abagore barimo bakiyongera kandi bagahabwa agaciro.
Ati “Nibanze ku gice cy’abashoferi kuko nabonaga batitabwaho cyane mbahuriza hamwe kugira ngo bakore mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko niho Isi igana ko nka Covid-19 yarabitweretse.”
Uyu mukobwa yabaye umushoferi mu bigo bitandukanye bituma abona uko aka kazi gakorwa. Nyuma yo kwinjira neza muri uyu mwuga yatangiye gutekereza icyawagura.
Mu 2019 yabonye ko abashoferi nabo bakwiye kugendana n’ikoranabunga ashyiraho urubuga umuntu ukeneye umushoferi yajya amusangaho.
Ibi yarabikoze kugeza mu 2020. Ubwo Covid-19 yibasiye Isi yabonye neza ko ikoranabuhanga ariyo ntwaro abantu basigaranye yabafasha gukomeza kubaho mu gihe ingendo zihagaze mu mpande zitandukanye.
Yahisemo kwagura wa mushinga we wo guhuza abashoferi n’abafite imodoka, akora ‘application’ yise ‘Rithacabbs’ ashyiraho ibisabwa byose, aho umuntu ashobora kujya kuri ‘Play Store’ akayishyira muri telefoni ye akabasha kubona umushoferi.
Ingabire yakusanyije abashoferi 30 arabatoza bibumbira hamwe ubu barakorana.
Yakomeje asobanura ko baje gukemura ikibazo cy’umuntu uba ufite imodoka yaba afite ikibazo ntabashe guhita abona umushoferi w’ako kanya.
Ati “Uburyo dukora ni kumwe umuntu ashobora kuba afite imodoka akaba yarwaye cyangwa afite akazi kenshi wenda se yasomye no ku icupa kandi nk’umwana arashaka kuva ku ishuri cyangwa indi serivisi.”
“Ni ubwo buryo duhuza abashoferi n’abakiliya, nkanjye byambayeho ukaba uri mu rugo urwaye utabasha kubona imodoka ikugeza kwa muganga kandi ihari wabuze uyitwara bigasaba ko uhamagara wa wundi uzi uyitwara. Naravuze ngo iyo serivisi nayo umuntu ayizanye nk’uko inzara ikwica mu rugo ugatumiza ibiryo, ushoboye no gutumiza umushoferi byafasha.”
Kuri Rithacabbs hari uburyo bubiri burimo ubwagenewe abashaka abashoferi ndetse n’ubwagenewe abashoferi bashaka akazi, uyu mukobwa avuga ko mu kugena ibiciro yarebye aho buri wese azisanga.