Uwera Aline yagiranye n’umubyeyi we ikiganiro urubyiruko rwinshi rudakunze kubona, aho uyu mukobwa avuga ko cyamuteye gusesa urumeza akanahishura ko ari ikiganiro cy’ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko ubugaruka ku mibonano mpuzabitsina.
Urubyiruko ntirwisanzura cyangwa ngo rwumve rushamadukiye kuba rwagirana n’ababyeyi ibiganiro byerekeye ubuzima bw’imyororokere, bigatuma batagira amakuru ku mibonano mpuzabitsina n’ibyo kubyara inda zitateganyijwe, ariko mu by’ukuri byagakwiye ko babigiraho amakuru ahagije.
Si inkuru nshya kumva ko ababyeyi by’umwihariko abo mu Rwanda batajya bapfa gufata umwanya wo kuganira n’abana babo kuri iyi ngingo ari na byo bifatwa nk’intandaro yo kuba imibare y’inda zitateganyijwe mu bakiri bato ikomeje kurushaho gutumbagira ubutitsa, ndetse imiryango itaganiriza abana bayo kuri ibi ikwiye gufatwa nk’igambanira ubuzima bwabo.
Abana bataganirizwa ku buzima bw’imyororokere, usanga amakuru yose bayakomora kuri internet no ku mbuga nkoranyambaga akenshi ziba zitizewe, bikarangira bibaganishije mu manga yoreka ubuzima bwabo bitagakwiye. Ng’iyi impamvu ikwiye kubera ababyeyi, abarezi n’abigisha , imbarutso yo guhaguruka bagatangira kwigisha abakiri kuri iyi ngingo bakarenga iby’umuco n’amadini abyita ibishitani.
Aline Uwera nk’umwe mu bakobwa bagize amahirwe yo kugirana iki kiganiro na nyina, arasobanura uburyo byahinduye imyumvire ye ku kuboneza urubyaro aho avuga ko byatangiye ubwo yari afite imyaka 16 akajya kubona akabona mama we amusanze mu cyumba cye bagatangira kuganira.
Ati “ndumva nari ndi mu myaka 16 ahari, ubwo mama yazaga mu cyumba cyanjye agatangira kumbaza ibibazo bidasanzwe yicaye mu buriri bwanjye kandi areba nk’ufite impungenge.” Nyuma batangiye kumva ibintu mu buryo bumwe, aho Uwera ahishura ko nyina yatangiye kumubaza ibibazo yajyaga yumva atavugira imbere ye mbere y’uwo munsi.
Ati “twatangiye kugirana ubwumvane, tuganira ibyerekeranye n’ukwezi kwanjye (imihango), biza kugera n’aho tugera ku kiganiro kijyanye n’imibonano mpuzabitsina nubwo ntari mbibohokeye.”
Amaze kuganira n’umubyeyi we ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, Uwera yumvaga ko birangiriye aho ariko nyina yarakomeje atangira kumubaza niba hari icyo azi ku kuba umuntu yagenzura ibyerekeranye no kuba yabyara, icyakora uyu mwana w’imyaka 16 ntiyabashije kugira icyo abivugaho.
Uwera ashimangira ko nyina yamuviriye imuzi byose yibazaga ku kwirinda inda zitateganyijwe, akavuga ko iki kiganiro cyamugiriye umumaro mu buzima bwe bwose bikamutera kugambirira kuzaganiriza abazamukomokaho ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere.
Yibutsa ko ababyeyi badakwiye kwiyumvamo ko ibyo abana bazabiganirizwa ku ishuri gusa kuko hari ibibazo abana badatinyuka kubariza mu ruhame, bigasaba ko habaho kuganirizwa ikiganiro cy’abantu babiri imbonankubone aho kuba mu ruhame.
Muri iki gihe, abakiri bato bakunze kwizerera mu binini birinda gusama akenshi banywa mu gitondo gikurikira ijoro bakoreyemo imibonano mpuzabitsina, icyakora hari umukobwa watanze ubuhamya avuga ko nubwo yafataga ibi binini bitamubuzaga guhangayika no kumva adatuje nyuma y’aho.
Ati “naratekerezaga ngasanga nta buryo bwo kwirinda twakoresheje, byanteraga ubwoba kuko sinari nzi ibyerekeranye no kuboneza urubyaro nubwo wenda ku bw’amahirwe uwo twakundanaga yari abizi akangurira ibyo binini.”
Asobanura ko yaterwaga ubwoba n’ibyo binini kuko yumvaga abifashe nk’aho na bwo ari uburyo busa no gukuramo inda, kugeza aho yabaga yumva ategereje ko ari buze kuva amaraso ariko biza kurangira yigiriye inama yo kuyoboka Internet agashakisha ingaruka ibyo binini bishobora kumugeraho.
Nyuma yo gusoma akabona mu ngaruka zivugwa nta n’imwe yibonaho, byamuteye kurushaho guhangayika, umutima we ugatera cyane kuko yibwiraga ko kuba atabonye izo ngaruka bivuze ko yaba yarasamye, atangira no gutekereza uko yakwitwara nk’umuntu utwite aho avuga ko yabaga muri ubu buzima kugeza ubwo yongeraga kubona imihango ye.
Ubwo yabazwaga niba hari inama yari yarigeze asaba ku byerekeye ibyo yibazaga, avuga ko nta n’umwe kuko atifuzaga ko bimenywa n’abamurera.
Ababyeyi n’abarezi bakwiye kuzirikana ko kuganiriza abana babo bakabereka umurongo aho kugira ngo bajye bahora bajya gushakira ubuhungiro kuri murandasi.
Urubyiruko rugirwa inama yo kwirinda kuraruza amakuru yose rubonye ku byerekeye imibonano mpuzabitsina n’ubuzima bw’imyororokere, ahubwo rukitoza kujya ruganira n’abantu babisobanukiwe kandi bizeye, bakabagira inama z’ingirakamaro.
One Response
Kuganiriza abana ibyererekeye imibonano mpuza bitsina biravuna uwo se ubonye nawe adatinye kutubwira ibyo yaganiriye nanyina !