Kuzuza imyaka 30 bigaragara nk’intambwe ikomeye. Ni imyaka abantu batangira kwiyumvamo ko bakuze ndetse no kuzuza inshingano mu buryo bunoze kandi ikaba imyaka benshi baba bahugiye mu binezeza by’Isi bikurura amaso y’urubyiruko.
Inzira imwe rukumbi yo kwinjira mu myaka 30 uhagaze bwuma ni ubwenge buva mu bitabo. Hari urutonde rw’ibitabo byanditswe hashingiwe ku bushakashatsi bwizewe byagutegurira kwinjira muri iyi myaka hamwe n’icyerekezo kizima.
Abashakashatsi bemeje ko gusoma ibitabo no kubyandika bifungura ubwonko bugakora neza.
To Kill a Mockingbird cya Harper Lee
Inkuru iboneka muri iki gitabo yasohowe mu 1960, ariko iracyafite akamaro no muri iki gihe. “To Kill a Mockingbird” ni igitabo cya Harper Lee gishingiye ku karengane, ivangura ry’amoko, impinduka mu mico n’ibindi.
Hagendewe ku bugenzuzi bwakozwe na The Library Congress mu 2018, iki ni kimwe mu bitabo bifasha abakiri mu mashuri yisumbuye muri Amerika.
Bati “Gusoma iki gitabo ntibifasha umuntu kugira umutima w’impuhwe gusa, ahubwo harimo no kwiga amateka ndetse no gusobanukirwa byinshi mu mibanire bimufasha gukura mu ntekerezo.”
The Catcher in the Rye cya J.D. Salinger
Ni igitabo cyanditswe na J.D Sainger, umwanditsi w’ibitabo w’Umunyamerika, gishyirwa hanze mu 1951. Gishingiye ku biranga umuntu n’imico, imyemerere n’imyizerere ndetse n’ibyiyumviro.
Raporo ya Nielsen BookScan yo muri 2019 ivuga ko, kiri mu bitabo 100 bya mbere byagurishijwe kurusha ibindi byanditswe. Iki gitabo gifasha mu gusubiza ibibazo ingimbi n’abangavu bibaza n’uburyo bakwitwara mu bukure bwabo.
The Alchemist cya Paulo Coelho
Hamwe na kopi zirenga miliyoni 65 zagurishijwe ku Isi yose, “The Alchemist” ni igitabo kivuga ku guharanira inzozi z’umuntu no kumva imbamutima ze. Ubushakashatsi bwakozwe na Goodreads bwerekanye ko 90% by’abasomye iki gitabo biyumvisemo imbaraga zo gukabya inzozi. Ni ingenzi kandi ku bakiri mu myaka 20 bafite intego n’icyerekezo bihaye.
The Great Gatsby cya F. Scott Fitzgerald
Igitabo “The Great Gatsby” gishingiye ku migambi, urukundo, inzozi z’Abanyamerika, ndetse n’intekerezo zishingiye ku ndangagaciro z’umuryango.
Mu 2018, isomer ‘Modern Library’ ryashyize iki gitabo ku mwanya wa kabiri mu byanditswe mu kinyejana cya 20 biri mu rurimi runoze rw’Icyongereza.
Gusoma iki gitabo bifasha gusobanukirwa ibyifuzo by’umuntu n’ukuri ku byo yifuza kugeraho mu buzima.
Thinking, Fast and Slow cya Daniel Kahneman
Ni igitabo cyiza kuri buri wese, gishingiye ku ntekerezo za muntu n’ubushobozi afite mu gufata imyanziro.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 muri Kaminuza ya Pennsylvania bwagaragaje ko abasoma iki gitabo bongereye ubumenyi bwabo mu gufata ibyemezo ku rugero rwa 30%.
Bavuga ko iki gitabo kigomba gusomwa kugira ngo benshi basobanukirwe uko bagenzura intekerezo zabo n’uburyo bwo kugira amahitamo meza”.
Man’s Search for Meaning cya Viktor E. Frankl
Umwanditsi wacyo Frankl, asobanura ibyamubayeho mu bigo byahurizwagamo imfungwa z’aba Nazi aho basabwaga gushikama no ku gira intego mu mibabaro.
Raporo y’ikigo Logotherapy Institute, mu 2018 yatangaje ko 95% by’abasomye iki gitabo basobanukiwe neza ubuzima. Iki gitabo cyigisha kwihangana no kubaho mu buzima bushingiye ku ntego zifatika.
The Power of Habit cya Charles Duhigg
Charles yanditse iki gitabo avuga ku ngeso n’uburyo zahindurwa.
Ubushakashatsi bwakozwen’Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Massachusetts mu 2019 bwerekanye ko gusobanukirwa ingeso zawe bigufasha kumenya uko wazikosora ugatera imbere mu byo ukora.
Buri gitabo muri ibyo, gitanga amasomo yihariye y’ingirakamaro mu guhindura imyumvire n’imyitwarire idahwitse bikaguherekeza mu rugendo ruva mu myaka 20 werekeza mu myaka 30.
Mu gusobanukirwa urugendo rw’imikurire n’iterambere ryawe ndetse n’ubushobozi usabwa mu kwifatira imyanzuro ku buzima bwawe, shaka umwanya mwiza n’ahantu hatuje utangire gusoma ibi bitabo, ubone ubumenyi buzaguherekeza mu buzima bwawe.