Mukantwari Claudine ni umukobwa w’imyaka 21 ukora akazi ko guha ubwiza ibikoresho bikozwe mu mbaho mu gakiriro ka Rwamagana. Urugero nk’ibitanda, intebe, ameza, utubati ari mu babisiga irangi bakabisena bakabiha n’ubundi bwiza tubibonana iyo bigeze mu ngo zacu cyangwa mu biro.
Ni akazi uyu mukobwa amaze imyaka hafi itatu akorera mu gakiriro ka Rwamagana aho yagatangiye nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishami rya Electronic Informatique akanga kwicara.
Mu kiganiro yagiranye na KURA, Mukantwari yavuze ko yasoje amashuri yisumbuye abona gukomeza kwicara mu rugo atabishobora. Yavuze ko yagiye mu gakiriro abona imirimo irimo imyinshi isaba imbaraga ariko nawe atangira kwiga uko yajya aha ubwiza ibikoresho biba byahakorewe.
Ati “Natangiye mbyiga mbona bitantunga umunsi ku munsi ahubwo ari ibintu nakora gake gusa uko iminsi yagiye ishira nabonye ko ari akazi kantunga cyane. Nko mu kwezi ubu ninjiza ibihumbi 100 Frw niyo make nshobora gukorera, ku munsi sinajya munsi ya 3000 Frw hari nubwo ntahana 5000 Frw cyangwa akanarenga.”
Mukantwari yavuze ko guha ubwiza ibikoresho bikorerwa mu gakiriro ari akazi abantu benshi basuzugura kandi kinjiza amafaranga menshi.
Yavuze ko nk’ibitanda cyangwa intebe hari abashinzwe kubikora nyuma bakabibaha ngo babihe ubwiza harimo kubisena, kubisiga verine n’amarangi ku buryo bigaragara neza.
Ati “Ubu kuva natangira gukoreramo hano nsigaye nigurira buri kimwe cyose nkeneye ntaruhije ababyeyi banjye, hari n’ibyo mbunganiramo mu rugo kandi byinshi. Ubu ntabwo isukari, isabune byashira ngo babigure mpari yewe hari n’ibindi byinshi mbakorera mu mafaranga nkura hano.”
Mukantwari yavuze ko imbogamizi ihari muri aka kazi ari uko abenshi mu bagakora usanga kabatera ipfunwe kuko baba bararangije kwiga amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza nyamara ngo ntibakareka kuko kabinjiriza amafaranga angana cyangwa anaruta ibyo bigiye.
Uyu mukobwa yatinyuye abandi bakobwa barangiza kwiga bakicara mu rugo cyangwa bagategereza kuzakora akazi ko mu biro, avuga ko atari ko kazi konyine kakwinjiriza ngo kuko hari n’akandi kenshi abantu batinya gukora nyamara gatanga amafaranga.
Ati “Ndatinyura cyane cyane abakobwa ntabwo kurangiza kwiga bivuze kwicara mu rugo cyangwa gutegereza akazi ko mu biro. Mu gakiriro hariyo akazi kenshi wakora kandi kakagutunga utarindiriye gusabiriza amafaranga yo kwisukisha no kwikorera ibindi bintu bitandukanye.”
Mukantwari kuri ubu avuga ko kuva yatangira aka kazi yishimira ko hari byinshi amaze kugeraho harimo kwiyishyurira andi masomo atandukanye agenda yiga ku ruhande, kuba abasha kwiyishyurira ibimina abamo ndetse ngo hakaba hari n’imitungo agiye afite byose yakuye muri aka kazi amazemo imyaka hafi itatu.

Mukantwari yishimira akazi akora ko guha ubwiza ibikoresho bitandukanye birimo intebe, imeze, ibitanda n’ibindi byinshi