Search
Close this search box.

Kwikorera cyangwa gukorera abandi? Ibisubizo by’urubyiruko

Kwihangira umurimo bizamura iterambere byihuse ndetse bikagabanya ubushomeri mu rubyiruko, gusa ibitekerezo bya bamwe bigaragaza ko hari byinshi bibazitira bikababuza gutangira kwikorera.

Nubwo bamwe bahitamo gukorera abandi bitewe no gutinya ingaruka ziva mu gutangiza ibikorwa byabo nk’igihombo, hari n’aberuye bavuga ko batindijwe no kugwiza igishoro kugira ngo bagerageza amahirwe yabo yo kwikorera.

Ubwo twaganiraga n’abikorera ndetse n’abakorera abandi bakiri urubyiruko, batubwiye ko bazi neza ko  guhanga imirimo mishya biteza imbere ndetse bikaba ingirakamaro ku Gihugu.

Mutabazi Jackson ukorera abandi yavuze kuri iyi ngingo yo kwikorera.

Ati “Nyuma yo kurangiza ishuri mu 2021, sinahise mbona ibyo nkora ahubwo nabanje kwicara mu rugo nyuma y’umwaka mbona akazi. Natangiye ndi umukapita [ukuriye abakozi bubaka] turubaka turasoza, hashize agahe gato nzamurwa mu ntera mpagararira site.”

Yakomeje agira ati “Mu byiza nabonye mu gukorera abandi ni uko nta guhangayikira ibintu birimo nk’imishahara n’ibindi. Ibibi byo gukorera abandi uhora ku musharaha umwe. Niba uhembwa ibihumbi 200 Frw biragoye kuba wagera kuri miliyoni 1Frw mu gihe hari bagenzi bawe bashobora kuba bembwa ayarenze”.

Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge, Buregeya Bertrand, uri mu bakorera abandi, yifuza gushinga kompanyi ye.

Ati “Iyo utikorere biba bigoye kuko bigusaba kugendera ku byo wabwiwe n’umukoresha wawe. Yaba umushahara, amasaha y’akazi n’andi mabwiriza yose aguha. Ibyo byanteye kugira inzozi zo kuzashinga kompanyi yanjye izafasha abantu gukora ibishushanyo mbonera, ariko uko yaguka ikagira n’izindi serivisi ziganjemo gutunganya amashusho, amafoto n’ibindi.”

Yongeyeho ati “Imwe mu mpamvu mbyifuza, mbona byampa umudendezo mu icungamutungo ndetse no kwaguka mu nzozi zanjye n’ibitekerezo byanjye”.

Iradukunda Darius nawe uri gukurikirana amasomo ye muri iyi Kaminuza y’u Rwanda, yavuze impamvu yahisemo gukorera abandi.

Ati “Impamvu nahisemo gukorera abandi ni uko ntari nagira ubushobozi buhagije bwo kwikorera ariko mbonye uburyo bwo kwikorera ku giti cyanjye nahitamo kwikorera”.

Ibyiza byo kwikorera byashimangiwe na Niyonkuru Arcade ukorera i Nyamirambo, agaruka ku byo amaze kugeraho birimo n’inzu yiyubakiye, avuga no ku nzitizi nyinshi zibangamira bagenzi be bifuza kwihangira imirimo. 

Ati “Nkora ‘wiring’. Ni ibijyanye n’insinga z’imodoka. Mfasha abantu igihe imodoka zabo zanze kwaka, cyangwa yagize ikindi kibazo. Ngisoza kwiga sinari nzi ko nzakora ibi nkora, gusa nsanga bikorwa n’abantu basobanutse”.

Niyonkuru ufite iduka ryuzutemo ibikoresho by’imodoka, yavuze ko urwego ariho nubwo rwamuvunnye atewe ishema na rwo kandi ko yikemurira buri bibazo afite.

Yavuze ko yifuza kujya ajya mu bihugu bya kure gushaka imari igezweho, aramutse abonye umwunganizi yizeye yasigira ibicuruzwa bye.

Ati “Ibyiza nabonye mu kwikorera harimo kugira uburengangiza ku mafaranga yawe n’uburyo umutungo wawe ukoreshwa ntawe ubisabye, ugafunga ndetse ugafungura amasaha ushatse, mbese muri make urigenga. Inzitizi urubyiruko ruhura na zo mu kwikorera akenshi ni ikibazo cyo kubona igishoro”.

Uyu musore ukiri muto yavuze ku bihambaye yagezeho akesha kwikorera birimo n’imitungo itimukanwa.

Ati “Ikintu nakuye mu kwikorera bwa mbere ni inzu yanjye niyubakiye. Icya kabiri ni icyangombwa kinyemerera gutwara imodoka [Driving Permit], mfite ubuzima bwiza n’ibindi”.

Niyonkuru uvuga ko yatangiye kwikorera mu buryo bugoye ariko intego ze zigakomezwa no kuba yarasobanukiwe icyo ashaka.

Yavuze ko imbogamizi zitamukamuyemo imbaraga zo gukora ahubwo ko zamukomeje zikaba zaramuhinduye umwe mu bahagarara bagatanga inama ku rubyiruko rukiri kwitinya agendeye ku byo yagezeho.

Agira inama urubyiruko rwifuza kwikorera, yavuze ko“Ni ugutinyuka bagatangiza ibyo bashoboye. Ndabagira inama yo gutinyuka kuko birashoboka cyane. Umuntu ava ku bihumbi 100 Frw akagera kuri miliyoni. Batinyuke kubera ko birakunda”.

Kuba rwiyemezamirimo biraharanirwa. Bimwe mu byo ushaka kuba rwiyemezamirimo asabwa kwitaho harimo gutegura umushinga neza, gushaka igishoro gihagije, kumenya impamvu yahisemo ibyo acuruza, abazamubera abakiliya, kumenya uburyo azageza ibicuruzwa ku babikeneye n’uburyo bizabikwa neza mu buryo bitangirika.

Harimo kandi no kugira ubwishingizi, kugira abajyanama b’ubucuruzi n’ibindi bitandukanye bikwiye gukorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter