Ubumenyi bwisumbuye ku bintu bitandukanye n’iterambere mu by’ubwenge bishingiye ku gusoma ibitabo, iyi ikaba imwe mu nzira zifasha benshi kugira imyumvire ya gihanga.
Umuco wo gusoma ibitabo utuma umusomyi asesengura ibitekerezo bitandukanye by’abahanga, abacurabwenge n’abanditsi maze agacengerwa n’inararibonye ryabo bose, binyuze mu nkuru banditse ari na zo ahanini ziha umurongo imigirire ya muntu uri mu Isi.
Ibi bitabo 10 twaguteguriye nubisoma byose bizakubera akabando kazagusindagiza mu buzima bwawe bwose kandi bigufashe gutyaza imitekerereze yawe.
Deep Work: Rules for Focused Success in a Distracted World cyanditswe na Cal Newport
Mu Isi yuzuye ibishuko n’ibirangaza, Cal Newport agaragaza urugero rwo gukora utarangaye, ubyitayeho kandi ugakora ibikwiye.
Newport, umwarimu wigisha ubumenyi bwa mudasobwa muri Kaminuza ya Georgetown atanga ingero zishingiye ku bushakashatsi, akerekana uburyo umuntu yakoresha kugira ngo atange umusaruro kandi yumve anyuzwe mu mirimo akora ya buri munsi.
Atomic Habits: An Easy & Proven Way to Build Good Habits & Break Bad Ones cyanditswe na James Clear
James Clear yashingiye mu bushakashatsi maze agaragaza imyitwarire myiza n’imibi, n’uko wakwimakaza imyitwarire myiza maze imibi ukayijugunya kure.
Izingiro ry’iki gitabo rikubiye mu kuba imyitwarire ya muntu ari yo igena urwego rw’imibereho ye. Ibyo Clear yanditse ntibiherera mu magambo gusa kuko atanga ingero zifatika z’uburyo imyitwarire y’umuntu yaba umusemburo w’iterambere mu rwego rw’imikorere haba mu kazi no mu yindi mibereho.
The Almanack of Naval Ravikant: A Guide to Wealth and Happiness cyanditswe na Eric Jorgenson
Iki gitabo kibumbiyemo ibitekerezo bya gihanga bya Naval Ravikant, rwiyemezamirimo, umucurabwenge n’umushoramari. Muri iki gitabo hakusanyirijwemo ubuhanga bw’uyu mugabo mu gushaka ubutunzi, ibyishimo n’ibijyanye n’ubuhanga bwihariye bwa muntu.
Ibitekerezo bya Ravikant ku bijyanye no kuzuza inshingano no kugera ku ntego mu Isi iyobowe n’udushya mu ikoranabuhanga, impinduka mu mico bitanga umurongo ntagereranywa wagufasha kubaho ubuzima bunyuzwe kandi bukungahaye.
A Calendar of Wisdom cyanditswe na Leo Tolstoy
Iki gitabo gikubiyemo imbumbe y’ibitekerezo bya gihanga bya Tolstoy bigaragaza uko umuntu akwiye gukura haba ku muntu w’imbere bakunze kwita ‘Roho’ no ku mubiri.
Buri paji ihagarariye umunsi mu buzima bwa muntu, ikabaho ingingo y’ubuzima n’ibitekerezo bitandukanye by’abacurabwenge, abasizi n’abatagatifu.
Ubuhanga bwa Tolstoy bwambukiranya ibihe bugakangurira abantu urukundo, imyemerere n’intego bifite agaciro n’ubuzima uyu munsi no mu bihe bya kera igihe byandikwaga.
Can’t Hurt Me: Master Your Mind and Defy the Odds cyanditswe na David Goggins
Muri iki gitabo Goggins ava imuzingo amateka y’ubuzima butangaje yanyuzemo bwatangiriye mu bukene bukabije kugeza ubwo abaye icyitegererezo mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse aba n’umwe mu bakinnyi b’imikino ngororamubiri birutse igihe kirekire batarananirwa Isi yagize.
Umuhate, kudacika intege, n’inama ze ku bijyanye n’imyitwarire, ibitekerezo biboneye ni urumuri ruganisha ku mpinduka nziza umuntu akeneye mu buzima.
The Psychology of Money: Timeless Lessons on Wealth, Greed, and Happiness cyanditswe na Morgan Housel
Iki gitabo gicukumbura imyitwarire y’abantu mu bijyanye n’umutungo n’ishoramari. Imyandikire ya Housel yoroheye buri wese kumva ibyo yandika, iratyaye kandi ibyo yandika bishingiye ku bushakashatsi, bituma amahame asanzwe akomeye mu by’ubukungu yumvikana ku buryo na rubanda rushobora kuyasobanukirwa.
Ni igitabo cyiza cyane ku muntu ukeneye gusobanukirwa neza isano iri hagati y’imyitwarire ya muntu n’amafaranga.
Think Like a Monk: Train Your Mind for Peace and Purpose Every Day cyanditswe na Jay Shetty
Shetty yahoze ari umu monk, nyuma aza kuba icyamamare gikoresha imbuga nkoranyambaga cyane aba bazwi nka ‘influencer’. Agaragaraza ubuhanga bwa kera bw’iyo si y’aba monk yabagamo akabuhuza n’imibereho igezweho y’ubu.
Atanga umurongo wo kurwanya imyitwarire mibi n’ibitekerezo bibi, no kumenya kubyaza umusaruro umutuzo n’intumbero biri muri buri muntu.
Amasomo Shetty yigisha mu gitabo cye ni impamba igamije gufasha muntu kubaho mu buzima buzira akababaro kandi bufite intego.
Steve Jobs cyanditswe na Walter Isaacson
Iki gitabo kivuga mu buryo bwisumbuye amateka yihariye ya Steve Jobs. Umwanditsi avuga ku buzima n’ibitekerezo b’abahanga babayeho muri iki gihe. Isaacson yakoze ifoto ya Jobs nziza, agaragaza udushya ntagereranywa, kureba kure n’ibindi bitekerezo byuje ubuhanga by’uyu mugabo.
Iki gitabo kigaragaza indangagaciro za kiyobozi, guhanga udushya, n’ibitekerezo bitandukanye bikomeye ku ngingo zinyuranye.
12 Rules for Life: An Antidote to Chaos cyanditswe na Jordan B. Peterson
Umuhanga mu buzima bwo mu mutwe Jordan Peterson ahuza ubuhanga bwa kera n’ibitekerezo bigezweho, agatanga imirongo ngenderwaho y’ubuzima bufite icyerekezo.
Amategeko 12 yanditse akubiye ku ibitekerezo bya gihanga [Philosophie], iyobokamana, siyansi kandi igatanga umurongo ku buryo bwo guhangana n’ingorane zitandukanye z’ubuzima.
The Millionaire Next Door: The Surprising Secrets of America’s Wealthy cyanditswe na Thomas J. Stanley afatanyije na William D. Danko
Muri iki gitabo gishingiye ku bushakashatsi, Stanley na Danko bagaragaza imwe mu myumvire itandukanye abantu bafite ku bijyanye n’ubutunzi, bakerekana n’ibitekerezo n’imyitwarire yafasha umuntu kugera ku butunzi nyakuri.
Iki gitabo ni ingenzi cyane ku muntu wese wifuza kugira ubumenyi n’ubwigenge ku byerekeye imari, ndetse no gushakisha umutungo bitanyuze mu kwinjiza byinshi ahubwo mu gukoresha umutungo ugura ibifite akamaro no kumenya gucunga neza ibyo ufite.
9 Responses
Purpose Driven Life by Rick Warren. A must read
Interesting facts of life
Mwiriwe,
umuntu se ashobora kubuna soft y’ibi bitabo?
mwaba mukoze, umuntu abibonye kuri email.
[email protected]
Wiriwe,
Wareba kuri email byoherejwe.
Murakoze
Nanjye wabimaye,
[email protected]
Murakoze!
Mwiriwe,
Twabyohereje.
Umunsi mwiza!
Wagakwiye kuba werekana ibyanditswe n’abanyarwanda, byafasha cyane
Wiriwe,
Nabyo turabyerekana. Niba ushaka gusoma icyanditswe n’umunyarwanda kanda hano: https://kura.rw/rw/between-wild-and-free-igitabo-ukwiye-gusoma-mbere-yo-gushinga-urugo/
Niba kandi ufite ibyo wifuza gusangiza abandi, wabitwandikira hano cyangwa se kuri email ([email protected]) nabyo tukabikoraho inkuru yihariye.
Urakoze cyane!
Nanjye mwampa ibi bitabo kuri email:[email protected]