Search
Close this search box.

Abajyanwa mu nkiko bariyongereye: Ibyo wamenya ku byaha bitanu bikorwa n’urubyiruko

“Buriya ikintu gituma abantu bagamburuzwa ni ubukene, ni ukubura akantu, ni ukubura amafaranga. Urubyiruko ruri aha, ntabwo wahagarara imbere y’abantu ngo bikunde, nuhabwa inshingano zirimo amafaranga abenshi bariba, uburyo bwo kubyirinda ni ugushaka ubushobozi mu mafaranga, uko byashoboka byose kandi ndatekereza ko inzego nizikomeza gufatanya n’ukuntu FPR itekereza imishinga yabo, tuzabigeraho.”

Aya ni amwe mu magambo Minisitiri w’Urubyiruko mu Rwanda, Utumatwishima Abdallah yavuze muri Mata 2023 ubwo yari mu kiganiro kigaruka ku rugendo rw’imyaka 35 ya FPR Inkotanyi.

Minisitiri Utumatwishima yabigaragaje mu mahame yise aya Paul Kagame ashobora gufasha urubyiruko mu kwirinda kugwa mu byaha ndetse no kurufasha kugera ku ntego zarwo.

Ibarurarusange ry’Abaturage ryo muri 2022 ryagaragaje ko abanyarwanda bangana na 13,246,394 kandi hejuru ya 60% byabo ni urubyiruko.

Urubyiruko rufatwa nk’inkingi ya mwamba mu bikorwa by’iterambere cyane ko usanga ari rwo rufite imbaraga zo gukora zaba iz’umubiri no guhanga udushya, kwiga no kwakira impinduka mu buryo bwihuse.

Kimwe mu biteye impungenge ariko ni uko usanga uru rubyiruko rwakabaye moteri y’impinduramatwara mu by’ubukungu bw’igihugu rwishora mu gukora ibyaha.

Iyo urubyiruko rwishoye mu gukora ibyaha birangira rutaye umwanya mu bidafite umumaro, bya bindi byo guharanira iterambere rukabitera umugongo.

Uretse guhamwa n’ibyaha rugafungwa, no kwiruka mu nkiko ruburana nabyo ubwabyo bidindiza igihugu ndetse n’ibyaha bikorwa bigira ingaruka ku bukungu bw’iby’igihugu.

Ibyaha byiganje mu rubyiruko

Imibare y’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda igaragaza ko mu bantu 116.349 bakurikiranyweho ibyaha mu mwaka wa 2022-2023, umubare munini ari abafite hagati y’imyaka 18 na 30.

Bimwe mu byaha biza ku isonga mu nkiko z’u Rwanda ku rubyiruko nk’uko bigaragazwa muri uyu mwaka ni ubujura, ubuhemu, gukoresha ibikangisho no gusambanya abana.

Imibare igaragaza ko abakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bangana 40.586 mu gihe urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 30 rugize 59% by’abagikurikiranyweho bose.
Abafite hagati y’imyaka 14 na 18 nabo bangana na 4,3% n’aho abari hagati y’imyaka 30 na 40 ni 24,1%.

Ingingo ya 168 yo iteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.

Icyaha cya kabiri kiganje mu rubyiruko rw’u Rwanda ni ugukubita no gukomeretsa kuko mu bantu 28.333 bagikurikiranyweho abari hagati y’imyaka 18 na 30 ari 11.354 bingana na 41% by’abagikurikiranyweho.

Kuri icyo cyaha kandi abafite hagati ya 31 na 40 bangana na 31,7% mu gihe abafite guhera ku myaka 14 kugera kuri 17 bangana na 477 bigize 1,7%.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Gukoresha ibikangisha na cyo ni kimwe mu byaha byakozwe n’urubyiruko ku bwinshi kuko hakiriwe abagera kuri 1.889 bafite hagati y’imyaka 18 na 30.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda cyerekana ko ko umuntu wese ukoresha ibikangisho agamije kugirira nabi undi, ibyo bikangisho byaba mu magambo, mu marenga88, mu bimenyetso, mu mashusho cyangwa mu nyandiko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500Frw.

Urubyiruko kandi rwakukirikiranyweho n’ibyaha birimo icy’ubuhemu cyakurikiranyweho abasaga 1000.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe akacyigarurira, akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha cy’ubuhemu.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
Kimwe mu byaha biteye inkeke kandi ni icyo gusambanya abana aho hakurikiranywe urubyiruko 2753 rugize 58,7% by’agikurikiranyweho bose.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rigaragaza ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha, gusa umurongo watanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga ugaragaza ko igihano gishobora kugabanywa.

Mu mushinga wo kuvugurura itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange biteganyijwe ko iki cyaha kizashyirwa mu byaha bidasaza.

Urubyiruko rukomeje kwiyongera mu gukora ibyaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter