Impera z’icyumweru gishize ndetse n’intangiro zacyo, yari umunezero ku rubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko urukunda kwidagadura hamwe n’abahanze ibikorwa by’ubucuruzi bikenerwa n’abashaka kwishimisha.
Abavanga imiziki babonye akazi babikesheje iserukiramuco rya Kivu Fest ribera mu Karere ka Rubavu. DJ Rugamba, ni umwe b’igitsinagore mu bakora uyu mwuga.
Yasobanuye ko kwitabira iri serukiramuco, biba bifite inyungu ebyiri kuri we. Iya mbere ni ukwishimisha, indi ni ugukorera amafaranga. Yishimira ko mu mwuga we, nta muntu uhezwa bijyanye n’igitsina cye.
Ati “Mu mwuga nta bijyanye n’uburinganire. Kuba njye nakwitabira iri serukiramuco nkakora, ni ikimenyetso cy’uko uwo ariwe wese yabikora. Buri gitsinagore wese muri iyi si, yabigeraho.”
DJ Julzz yavuze ko iri serukiramuco rifasha mu kumenya imico y’abantu batandukanye. Ati “Usibye kuba tubona umwanya wo kwerekana ibyo dushoboye, ni n’akazi. Turishyurwa ntabwo ari ku buntu. Ubona amafaranga mu gihe uri no kwishima.”
Mwayiha Ajax washinze ChopLife itanga amafunguro, yavuze ko babashije kwinjiza amafaranga bitewe n’iri serukiramuco, kuko abantu bakunze ibyo kurya ategura. Yishimira ko ababonye aho ageze, bashobora kumufatiraho icyitegererezo.
Ati “Niba abantu babona ko umuntu ashobora kugira icyo akora ahantu nk’aha, bituma nabo bumva ko babishobora. Ndashimira ababiteguye.”