Search
Close this search box.

Bimwe mu byagufasha kubaka ubushobozi bwawe mu mwuga

Byari byakubaho kubona umuntu mukora umwuga umwe watanze kuwinjiramo ariko ukabona akurusha ubunararibonye cyangwa byinshi mukora.

Bishobora gutuma wibaza impamvu yabyo nyamara usanga yarashyize imbaraga nyinshi mu kwizamura no kwiyongerera ubumenyi mu mwuga kurenza bimwe yahawe mu ishuri.

Hari bimwe mu bikorwa ushobora gukora bigatuma waguka ndetse ugatera imbere mu buryo bwihuse mu mwuga wawe.

Gira intego z’aho ushaka kugera

Niba utangiye akazi cyangwa winjiye mu mwuga gira intego z’aho ushaka kugera n’uko uzahagera, ibi bizagufasha kumenya ibyo ukwiye gukora no kureka kuko uzi icyo ushaka.

Shyira imbaraga mu kwiyongerera ubumenyi

Ujya kwinjira mu mwuga hari amashuri cyangwa amasomo runaka wafasha, gusa nk’uko benshi bakunda kubivuga kwiga ntabwo bijya birangira.

Nubwo watangiye akazi, geragereza kwiyongerera ubumenyi ukomeza amashuri yisumbuyeho, ufata amahungurwa n’ibindi bikongerera ubumenyi kuko isoko ry’umurimo rigenda ryaguka uko bukeye n’uko bwije nawe usabwa kugendana na ryo.

Aha bijyana ko kuzamura ubumenyi ufite mu ndimi ndetse n’ikoranabuhanga kuko biri muri bimwe bifite imbaraga kuri ubu.

Kumenya neza itumanaho no guhura n’abantu bashya

Kimwe mu bintu bigufasha gukura mu mwuga ni ukumenya kunoza uburyo bw’itumanaho ukoresha mu kazi kawe, haba mu kuvuga, kwandika n’ibindi.

Itumanaho ni ryo rigufasha kandi guhuza n’abantu bari mu mwuga wawe cyangwa se abashobora kugufasha kuwagukamo.

Kurangwa n’ubunyamwuga no gukorana n’abandi

Iyo ufite ubumenyi bwose ariko nturangwe n’ubunyamwuga cyangwa ikinyabupfura, ntabwo wakwaguka mu mwuga wawe, biba byiza kurangwa n’ubunyamwuga ndetse ukamenya gukorana n’abandi kugira ngo muzamurane. Ni byo koko gushoboka biruta gushobora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter