Search
Close this search box.

Ibyo Perezida Kagame yigiye mu Kwibohora k’u Rwanda nawe byagufasha

Hari ibintu bimwe ukora ntibigende nk’uko wari ubyitezwe! Iryo ni ihame mu byo waba ukora byose mu buzima. Waba uri muto cyangwa mukuru byakubaho, igikenewe ni ukumenya uko ubyitwaramo mu gihe wisanze ibyo wari witeze bitari kugenda nk’uko ubishaka.

Mu myaka 29 u Rwanda rwibohoye, rwanyuze muri byinshi, ku buryo hari n’ibyo rwari rwiteze ntibikunde. Perezida Kagame ni umuhamya wabyo. Gusa igikomeye ni icyakozwe ubwo ibyo byabagaho.

Ati “Uba ufite amahirwe yo kongera kugerageza mu myaka ikurikiyeho, ugahindura ibintu bimwe ukareba ibijyanye n’igihe urimo.”

Nubwo ariko umuntu agerageza, Perezida Kagame asobanura ko hari iby’ibanze bikwiriye kuba bihari, birimo umutekano n’ubuzima kuko aribyo bibashisha umuntu gukora ikintu gishya.

Ati “ Abantu baba bagomba kubaho, bakagira imibereho runaka yo kubaho ibahesheje agaciro, abantu bakwiriye kwigeza kuri ibyo nubwo Guverinoma hari ibyo ikwiriye gukora mu kubafasha kubigeraho. Ibyo biba bigomba kubaho mu mutekano, igihugu kiba kigomba kuba gitekanye.’

Aya magambo ya Perezida Kagame ni isomo riva ku kwibohora ariko rishobora no gufasha umuntu mu buzima bwa buri munsi by’umwihariko twe nk’urubyiruko. Ni kenshi uzagerageza ibintu ntibikunde, ntibyihute nk’uko wabishakaga.

Kuri we, ibi bikwiriye kujyana no kwigira ku bandi, ukareba ubunararibonye bwabo, ukabwubakiraho kuko bigufasha kuva ahantu hamwe ujya ahandi.

Ati “ Nk’igihugu cyangwa se abantu, twigira byinshi ku bandi. Urugero, ubwo twandikaga Itegeko Nshinga ryatangiye gukoreshwa mu 2003, byatangiye biturutse ku mateka yacu, ariko twakuye ibiterekezo n’ibindi bintu ku bindi bihugu.”

“Twarebye Itegeko Nshinga ryo muri Afurika y’Epfo kubera amateka ajya kumera nk’ayacu, twagiye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, twarebye i Burayi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.”

Aho hose Perezida Kagame asobanura ko hari amasomo igihugu cyahakuye ku buryo ari nabyo byagejeje ku kuba u Rwanda rufite imitwe ibiri y’Inteko Ishinga Amategeko.

“Kwiga ni ibya buri munsi […] twe twiga buri munsi kugira ngo tugire icyo dukora, ntabwo ushobora kwiga kugira ngo ukore busa”.

Rubyiruko, kwiga ni uguhozaho!

Perezida Kagame yemezako kwiga ari uguhozaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter