Search
Close this search box.

Kuzuza BK Arena no kuzamura abakobwa: Inzozi za Fally Merci washinze GEN-Z Comedy (Video)

Abanyakigali n’abatuye mu nkengero zayo bamaze kumenyera ko kabiri mu kwezi buri wa Kane badashobora kubura muri GEN-Z Comedy.

Ibi ni ibitaramo by’urwenya bitegurwa n’Umunyarwenya Ndaruhutse Merci wamamaye nka Fally Merci muri uyu mwuga, bimaze kwamamara nk’ibitembagaza imbaga.

GEN-Z Comedy iba kabiri mu kwezi, ku wa Kane w’icyumweru cya kabiri n’icya nyuma cy’ukwezi, ihuriramo abanyarwenya bakiri bato ariko bamaze kugaragaza ubuhanga n’impano idasanzwe.

Muri Mata 2022 nibwo Fally Merci yatangiye iki gitaramo, intego ye kwari uguhuriza hamwe abafite impano mu rwenya bo hirya no hino mu gihugu.

Abanyarwenya babashije kumenya aya makuru baritabiriye ndetse ibitaramo bitangira kubera kuri Art Rwanda Ubuhanzi mu Rugando, bitangira byitabirwa n’abantu bake none ubu utaguze itike kare akirebera kuri YouTube.

Fally Merci ni umwe mu banyarwenya batanga icyizere mu Rwanda

Fally Merci yavuze ko yagize igitekerezo cyo gutangiza GEN-Z Comedy muri Covid-19, nyuma yo kubona ko hari ikibazo cyo kubona abanyempano muri iki gice.

Ati “Najyaga mvuga nti ni uwuhe musanzu natanga ahantu ndi, nsanga buri gitaramo kigiye kuba haba Rutura, Kibonke babanza gushaka abanyarwenya bakareba niba bafite impano bakabaha umwanya.”

“Ndavuga nti aba bantu bashaka uwababashakira, nicyo cyari igitekerezo nti reka nshake abantu bakunda ibi bintu, duhure tuganire njya kubashaka baza baturutse ahantu hatandukanye nkabigisha.”

Art Rwanda niyo mbarutso ya GEN-Z Comedy

Fally Merci yemeza ko Art Rwanda yamufashije kuzamura impano ye

Fally Merci ni umwe mu banyempano batsinze mu cyiciro cya mbere cya Art Rwanda Ubuhanzi, irushanwa ritegurwa na Imbuto Foundation rizamura impano z’Abanyarwanda.

Impano ye mu rwenya yatangiye kuyagura mu 2017 afashijwe na Nkusi Arthur, wamuhaye umwanya mu bikorwa bye nka Seka Live n’ibindi byatumye amenyekana.

Ubwo Art Rwanda Ubuhanzi yatangiraga yaritabiriye ndetse aza gutsinda. Merci avuga ko kugira ngo atekereze gukora GEN-Z Comedy byaturutse ku bumenyi yakuye muri iri rushanwa.

Ati “Ntakubeshye Art Rwanda Ubuhanzi ni yo yampaye ibitekerezo nkoresha. Twakoze amahugurwa bakatubwira ukuntu nta kintu utacuruza, ahubwo uburyo ubikoramo.”

“Turi mu mahugurwa nabajije umuntu nti ndasetsa nabikoramo ubucuruzi gute, umwarimu nawe araseka ngo ko numva usekeje, arambwira ngo ni gute utabikora ushobora kubitekereza mu buryo bwawe birashoboka. Art Rwanda yampaye ubumenyi bwo gutegura umushinga no kwihangana.”

GEN-Z Comedy ni igicumbi cy’urwenya

Umunyarwenya Admin ugezweho kuri ubu yazamukiye muri GEN-Z Comedy

Buri gitaramo gikomeye cy’urwenya cyateguwe i Kigali biragoye ko uzasanga hatarimo abanyarwenya bakorera muri GEN-Z, barimo nka Muhinde, Adimin, Kadudu n’abandi batembagaza imbaga.

Muri GEN-Z Comedy kuri ubu habarizwamo abanyarwenya 75, Fally Merci avuga ko bamaze kuba igicumbi cy’urwenya kuko abategura ibitaramo ariho bajya gushakira.

Ati “Umuntu wese wajya gutegura igitaramo nonaha nta kibazo cy’abanyarwenya yagira, niyo yaba aturutse hanze. Ni ikintu cya mbere nashakaga guha abanyarwenya bagenzi banjye.”

Yakomeje avuga ko ibi ari nabyo bituma abona inyungu mu rwenya dore ko hari abatekereza ko bitavamo amafaranga

Ati “Urwenya rwavamo amafaranga. Urwenya rwagutunga ariko warukoze mu buryo bwiza.”

Abakobwa benshi no gutaramira hanze mu nzozi za GEN-Z

Kuzamura abakobwa ni imwe muri gahunda Fally Merci afite

Umunsi wa mbere GEN-Z itangira hagurishijwe amatike arindwi, abandi bitabiriye bari abanyarwenya baje gushyigikira bagenzi babo batishyuye.

Icyo gihe yakoreraga kuri Art Rwanda ubuhanzi none ubu kubera ubwinshi bw’abantu yimukiye kuri Mundi Center, ibi bigaragaza gukura mu buryo bwihuse.

Fally Merci avuga ko hari aho bavuye hashimishije ariko ubu aribwo urugendo ruri gutangira kuko hari intego nyinshi bashaka kugeraho.

Ati “Intego dufite ni ugukora urwenya kugeza rutunze umuntu urukora, ubwo ni ugukora cyane no gukundisha Abanyarwanda ibyo dukora urabona ukuntu abantu bakunda umuziki biriya nanjye ndabishaka ku buryo abantu ibihumbi 10 bicara muri Arena tukabasetsa.”

“Ku giti cyanjye ndashaka kuzamura abakobwa mu rwenya kugeza ubu dufite babiri gusa n’abo twatangiranye bagiye babivamo, ndashaka abariho bazwi nk’uko tuzi ba Rusine bagatungwa n’ibi bintu. Ikindi nshaka gukora urwenya rufite ubutumwa.”

Fally Merci akurikije uko urugendo rwa GEN-Z rwagenze asaba uribyiruko kudatinya gutangira ibitekerezo bafite bagatangira uko bari kandi ntibahite bihutira gushaka inyungu z’ako kanya.

Muhinde witabira ibitaramo bitandukanye yazamukiye muri GEN-Z
Umunyarwenya Admin ugezweho kuri ubu yazamukiye muri GEN-Z Comedy
Uyu musore yemeza ko urwenya ushobora kurubyaza amafaranga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter