Search
Close this search box.

Amasomo buri mubyeyi akwiye guha umwana mbere yo gusubira ku ishuri

Mu minsi yegereza itangira ry’amashuri, ababyeyi bataka ubukene bw’amafaranga kubera guhangana n’ibibazo by’ubuzima, hakiyongeraho ibisabwa kugira ngo umwana ajye kwiga.

Muri ibi bihe, intero n’inyikirizo mu babyeyi biba ari “abana basubiye ku ishuri, bakeneye amafaranga y’ishuri n’ibikoresho, bazagenda gute? Ese tubigenje gute?”

Ibyo birakwiye kubitekerezaho kuko burya uwawe aguhora ku mutima, ariko se wasobanukiwe amasomo y’ubuzima aba bana bakenera hubakwa iterambere n’ahazaza habo? Ni yo tugiye kugarukaho.

1.   Gucunga igihe

Umunyarwanda aca umugani ngo ‘Igiti kigororwa kikiri gito’.

Abarezi ntako batagira batanga uburere n’ubumenyi ku banyeshuri, ariko ibyo bigisha bigira imbaraga igihe abo bana bahawe uburere bufatika n’ababyeyi, bakigishwa n’amasomo y’ubuzima abafasha kuba abantu bafite akamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru New York Post, hagaragajwe ko ababyeyi bafite inshingano ikomeye mu kwigisha abana babo gukoresha igihe neza, bibanda ku bizaramba aho gutinda mu bishira vuba bikurura amaso yabo. 

Bavuze ko abana bakwiye kwigishwa kuba abanyamurava igihe bari ku ishuri, bakaboneka mu bikorwa by’ubwitange bifasha abandi, ndetse bakayobora bagenzi babo mu byiza.

2.   Kwiha intego

Abanyeshuri bakiri bato usanga bafite intego zoroheje zirimo gutsinda ku manota yo hejuru, kubaha ababyeyi n’inzozi zo kuzaba abakomeye nyuma yo kurangiza amashuri, ariko ibyo ntibihagije.

Umubyeyi asabwa kwicarana n’umwana mbere yo kumwohereza ku ishuri, akamwigisha akamaro ko kubaho afite intego, ndetse akamwibutsa ko no ku myaka mike yatangira kubaho mu nzira zifite umurongo mu rwego rwo gutegura ahazaza hazima.

Nk’uko bitangazwa na Dreammakerr.com, 83% by’abatuye Isi babaho nta ntego z’ubuzima bakabona bwira bugacya. 14% bagira intego zimeze nk’ibihuha kuko ziguma mu mutwe ntizigerweho, naho 3% bakagira intego zanditse.

Nk’umubyeyi wifuza kurera neza, ganira n’umwana ku gushiraho intego zingana n’ubushobozi bwe. Wenda yihe intego y’amanota agomba kugira, ibintu bishya aziga mu gihembwe, kwisunga amatsinda aba mu kigo yamufasha kunguka ubundi bumenyi n’ibindi.

3.   Imyitwarire myiza

Ababyeyi bibaza impamvu abana babo bagera ku bigo bakananirana, ariko biterwa n’uko baba baratereranwe kuva kera na kare, bikabagiraho ingaruka.

Kugaburira umwana ntibihagije ngo witwe ko umwitaho. Umubyeyi akwiye kwigisha umwana kurangwa n’imico myiza akagira ikinyabupfura, ibyo bigashingira ku mubano mwiza w’umuryango kuko imyitwarire y’umwana ishingira ku y’abamurera cyangwa abamwibarutse.

Birumvikana ntiwaba utukana ngo ubuze umwana kuzatukana kuko ni wowe rugero rwa mbere afite. 

Ibi bigaragaza ko uburere wahawe ari bwo bukuremamo umuntu tubona. Abana bakwiye kwigishwa kutajya mu bigare cyangwa inshuti mbi igihe bagiye kure y’ababyeyi, kuko zabakuramo inyigisho nzima bahawe.

4.    Kubaha abarezi

Umwana wubaha ababyeyi n’abandi bamuzengurutse ntiyapfa gusuzugura abarezi babana na we ku ishuri umunsi ku wundi. 

Abarezi bahura n’ikibazo cyo kwigisha abana batagira ikinyabupfura, ibyo bikababera imbogamizi yo kubaha ubumenyi uko bikwiye.

5.   Gufata inshingano 

Wari uzi ko umwana wawe yagira inshingano kurenza uko ubitekereza?

Ababyeyi basabwa kwigisha abana babo kugira isuku aho baba ku ishuri, gufasha bagenzi babo mu masomo, kuba inshuti zabo no kuba abajyanama mu myitwarire myiza.

Iyo wigishije umwana wawe gufata inshingano akiri muto, aba umunyembaraga ndetse akaba umubyeyi w’abandi ku ishuri. Mu zindi nshingano zigishwa umwana harimo gucunga ibyo yahawe n’ababyeyi.

5. Kwita ku buzima

Uzasanga abana benshi bagira ubuzima bwiza igihe bari hamwe n’ababyeyi, bajya kwiga kure yabo bakarwaragurika kuko kwiyitaho byabananiye.

Umubyeyi afite inshingano yo gutoza umwana kwiyitaho no guha agaciro ubuzima bwe mbere yo gusubira ku ishuri. Aha harimo kumwigisha gufata ikiruhuko gihagije nyuma y’amasomo, gukora imyitozo ngororamubiri ihagije, kwirinda kuryagagura no gukora ibyo asabwa n’ubuyobozi bumukuriye.

Inama z’ababyeyi zigira uruhare rukomeye mu myitwarire y’abana ku mashuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter