Ni kenshi Perezida Paul Kagame yitsa ku bushobozi abona mu rubyiruko rw’u Rwanda, aho ahera arusaba guharanira kwishakamo ibisubizo, kuko iterambere ry’igihugu aribo rishingiyeho.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2024 yageneye Abanyarwanda n’abaturarwanda bose, ntiyagiye kure y’ibi kuko yavuze ko u Rwanda rwiteze ko urubyiruko rugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu ku buryo kigera aho kitigeze gitekereza.
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko “Tubatezeho kuzageza u Rwanda ku yindi ntera irenze n’aho twigeze dutekereza. Mujye muzirikana ko dufite ubushobozi bwo kwigenera ahazaza hacu twifuza kandi dukwiriye.”
Mu mwaka ushize ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abakorerabushake, Perezida Kagame, yavuze ko kugira ngo impinduka zikomeza kubaho kandi zibe nziza, ari byiza kwirinda guteta cyane, buri wese akareba ubuzima abayemo agashaka icyakorwa ngo buhinduke.
Yababwiye ko “N’ubuzima ubayemo buguha inyigisho. Niba uva mu muryango ukennye, ibyo bifite uko bigukoraho bigatuma ukwiriye gutekereza uti ‘kuki ari njye n’umuryango wanjye cyangwa n’abaturanyi, twakora iki? Iyo mibereho ituma utekereza, ituma wibaza, ushakisha icyatuma uva muri iyo mibereho wumva ikubangamiye.”
Yitanzeho urugero rw’igihe yari afite imyaka 15, ko ibibazo byari bihari we n’urungano rwe cyane cyane iby’ubuhunzi, byabateye gutekereza cyane ku cyakorwa ngo bikemuke.