Search
Close this search box.

Inama za Rutishisha w’imyaka 68 ku rubyiruko rwifuza kuyoboka ubuhinzi

Rutishisha John Bosco ni umusaza w’imyaka 68 ukora ubuhinzi bwa kinyamwuga bw’avoka n’imyembe kuri hegitari esheshatu. Ibi byatumye atangira kubona amasoko menshi hanze y’igihugu ndetse anatanga akazi ku baturage 15 biganjemo urubyiruko.

Ubuhinzi bwa Rutishisha abukorera mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari mu Kagari ka Ruhimbi mu Mudugudu wa Cyiri, kuri hegitari esheshatu yateyeho ibiti bya avoka 1500 n’ibiti by’imyembe 500. Uretse ibi kandi anahingamo ibigori ku buryo umurima we umwinjiriza amafaranga menshi.

Mu kiganiro yagiranye na KURA, Rutishisha yavuze ko amaze imyaka icumi yinjiye mu buhinzi n’ubworozi akora kinyamwuga. Kuri ubu yashyize imbaraga mu buhinzi bw’avoka n’imyembe nyuma yo kubona amahirwe abirimo arimo kubigurisha hanze y’Igihugu kandi ngo Leta ikaba inaborohereza mu kubona amasoko no mu kubitwara.

Ati “Natangiye bitameze neza ariko ubu aho bigeze nkuramo amafaranga mpemba abakozi kandi nkanasagura inyungu imfasha mu kubaho mu buzima bwanjye bwa buri munsi njye n’umuryango wanjye. Ngera hano mu murima Saa Kumi za mu gitondo nkafatanya n’abakozi 15 bahoraho tugahinga, tukuhira, haba hari avoka zeze tukazisoroma cyangwa imyembe ubwo nibwo buzima mbayemo.”

Rutishisha yavuze ko ku muntu washyize imbaraga mu buhinzi bwa avoka adashobora guhomba kuko ngo amasoko bafite hanze y’Igihugu batapfa kuyahaza ari nayo mpamvu agira inama urubyiruko gushora mu buhinzi.

Ati “Mu bihugu byose bikomeye i Burayi, Aziya n’ahandi hose hariyo amasoko ya avoka kandi ni ahantu washora imari nyuma y’imyaka itatu ugasigara uri mu nyungu gusa gusa, ikindi avoka nto zisigara ziba zitujuje ubuziranenge hano mu Rwanda hari inganda nazo ziba zizikeneye ku buryo nta muntu wahinze avoka wapfa guhomba.”

Rutishisha yavuze ko ku buhinzi bw’imyembe naho ibintu bihagaze neza kuko ngo yaba imbere mu gihugu no hanze imyembe ikiri imari ishyushye ku buryo iyo imaze kwera abaguzi aribo bishakira nyir’umurima.

Ati “Ubu imyembe itatu nyigurisha 1000 Frw kandi rwose ni amafaranga meza aryoshye buri muntu wese yakwifuza kubona, abato babyize nibareke gutinya bakodeshe ubutaka, abandi bajye iwabo bakoreshe ubutaka bwabo. Mu buhinzi niho hantu hasigaye amafaranga menshi kandi bidateze guhomba.”

Rutishisha yavuze ko Abanyarwanda benshi kera bakoraga ubuhinzi budatanga inyungu ariko ko Leta yabushyizemo nkunganire, ishyiramo n’amafaranga menshi ku buryo ababukora batangiye kuryoherwa.

Yavuze ko abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi bababa hafi umunsi ku munsi asaba Leta kongera nkunganire ku ifumbire n’ibindi bikoresho bitandukanye kugira ngo bitange amahirwe ku rubyiruko.

Rutishisha kandi yasabye urubyiruko rwifuza gushora imari mu buhinzi kubanza kwiyumvisha ko ari akazi wakora kakaguhemba nk’uko abandi bahembwa buri kwezi.

Ati “Ubuhinzi n’ubworozi ni imyuga ikora ku buzima bw’abantu bose umunsi ku munsi, buri wese akeneye kurya kabiri ku munsi nibura, buri wese akeneye kunywa amata rero urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi n’ubworozi nibareke kubikora batabyitayeho bumve ko ari akazi kaguha ya mafaranga uhembwa aho ukora, nibamara kubyiyumvisha bazabikore bagambiriye amasoko mpuzamahanga bizabatunga kandi bibafashe no gutera imbere.”

Kuri ubu Rutishisha arifuza kuba umwe mu bahinzi bohereza mu mahanga imyembe na avoka buri kwezi, yavuze ko ibizamufasha kugera ku ntego ze ari ukongera ibiti yateye ndetse no kubyitaho kinyamwuga.

Rutishisha yatejwe imbere n’ubuhinzi

One Response

  1. Nifuza gukora ubuhinzi nkubu, bubyara ubucuruzi.
    Ariko nabuze amakuru pe.
    Ufite amakuru yampa niteguye gushora. +250 787946352

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter