Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Yahinyuje benshi: Urugendo rwa Peace Mutoni mu kuyobora ba mukerarugendo (Video)

Ku myaka ye mike, Peace Mutoni, amaze kuyobora ba mukererugendo benshi baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi mu bikorwa byabo byo gusura u Rwanda ndetse no hanze yarwo. Urugendo rwe mu Isi y’ubukerarugendo ntirusanzwe.

Mu kiganiro duherutse kugirana, yagarutse ku rugendo rwe, no ku ngorane yagiye ahura nazo, n’ibyiza byinshi yagiye ageraho.

Ati “Nakuruwe cyane n’ubukerarugendo. Nakundaga cyane gutembera. Nakundaga kuvumbura ahantu hashya. Nari nzi ko kuba umuntu uyobora ba mukerarugendo, byari kumfasha kugera ahantu henshi nkakomeza kwiyongerera ubumenyi.”

Intangiriro z’urugendo rwa Mutoni ntizari zoroshye na busa. Nk’umugore wari wayobotse inzira ahanini yiganjemo abagabo, yashidikanyijweho n’abo bakorana ndetse na bamwe mu bakiliya yakiraga.

Ati “Imboganizi nahuye nazo bwa mbere zari ikibazo cy’uburinganire muri uru rwego. Abagabo bari benshi, abagore ari bake. Benshi batekerezaga ko abagore hari inshingano zimwe batashobora kuzuza. Abagore bafatwaga nk’abadafite ubushobozi bw’ibintu byose. Bafatwaga nk’abadashobora gukora ingendo ndende batwaye imodoka zo muri Pariki zifashishwa na ba mukerarugendo.”

Mutoni, yatangaje ko byatumye yibaza niba koko azashobora guhatana muri uru rwego. Icyakora avuga ko ibyo bitamuciye intege ahubwo kubera inyota yari afite yo kumenya ibintu bishya no kwiyemeza, byatumye ashakisha ubumenyi yari akeneye muri ako kanya no kubaka umubano n’abashobora kumufasha muri uru rwego.

Ati “Ikintu cya mbere cyamfashije kugira ngo mbe uwo ndiwe ni amasomo nagiye nkurikirana muri kaminuza, imenyerezamwuga nagiye nkora ahantu hatandukanye, amasomo magufi nakurikiranye ndetse n’ibindi nize muri gahunda mpuzamahanga ya [Education First- EF]”.

Mutoni yakurikiranye amasomo atandukanye muri iyi gahunda ku bufatanye na RDB ndetse na Mastercard Foundation. Byatumye agira ubuhanga bwo kuganira, buba ari ingenzi cyane iyo ukora akazi nk’ake kuko uba uzahura n’abantu batandukanye kandi b’imico inyuranye.

Mutoni yavuze ko “Ukudaheza ku bagore biri kudufasha kuba twahatana ku isoko ry’umurimo no muri uru rwego.”

Yavuze ko byamusabye kuba indashyikirwa akarusha ab’igitsina gabo, kugira ngo abashe guhangana n’ibyo abantu benshi bavugaga.

Ati “Nagombye kubanza gushaka ubushobozi bwo kumenya uko akazi gakorwa. Ni iki abayobora ba mukerarugendo bakora, ese ni bande?”

Mutoni yavuze ko bidasaba gusa gushaka Ubumenyi, ahubwo umuntu agomba kuba yifitemo imbaraga za kurwanya ubwoba muri we.

Ati “Byansabye kubanza guhangana n’ubwoba muri njye n’uko ibintu byari bihagaze. Nagombaga kugaragaza ko abagore hari byinshi bashoboye kandi bafite ubushobozi bwo guhatana.”

Binyuze mu kwihangana Mutoni, yahinyuje imyumvire mibi n’intekerezo zidahwitse aho yavuze ko “Nabwiwe ko nk’umuntu uyobora ba mukerarugendo w’umugore, ntashobora gutwara imodoka zo muri pariki cyangwa kuyobora ingendo ndende. Bambwiye ko ngomba gukora ingendo ngufi mu mujyi kandi ntatwara imodoka.

Ariko naberetse ko bibeshye. Nshobora gukora urugendo rw’iminsi 10, nkatwara imodoka yo muri pariki, ndetse nkaba nshobora no kuyikorera ubugenzuzi.  Byose nabyikorera.”

Ubutumwa bwe ku bagore bari mu rwego rumwe, ni ingenzi, ni uko “Murisanga, dukeneye abandi nka mwe benshi, ntimugategereze ngo amahirwe abizanire muyashake kandi ni mutayabona mwige kandi mukomeze mutwaze.”

Peace Mutoni ni umukobwa umaze igihe akora ibijyanye no kuyobora abasura u Rwanda

Peace Mutoni agitangira akazi hari benshi bumvaga ko atazabasha gutwara imodoka zifashishwa muri pariki

Peace Mutoni amaze kumenyera neza izi nshingano zo gutwara no kuyobora ba mukerarugendo

Reba ikiganiro twagiranye na Peace Mutoni

Straight out of Twitter