Umwari (izina ryahinduwe) ni umukobwa w’imyaka 28 utuye mu Mudugudu w’Agatare mu Kagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma. Uyu mukobwa yavutse kuri se wakoze Jenoside ndetse na nyina wayikorewe nyuma y’uko nyina afashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro na Umwari, yavuze ko aya mateka akomeye atagizemo uruhare yamuteye igikomere.
Ati “Mama yarahohotewe, ahohoterwa na papa ndetse aranakomeza yica bamwe mu bantu bo mu muryango wa mama, ubu ahitwa iwabo wa papa harahari ariko ntabwo nahabaye no kwa mama ntabwo nahabaye. Cyari igikomere kuri mama ku buryo iyo yambonaga namuteraga guhungabana kubera kwibuka uko papa yamufashe ku ngufu akanamwicira abantu bo mu muryango we.”
Umwari avuga ko n’abantu bo kwa se iyo bamubonaga nabo bagiraga igikomere bakamubwira ko ari umwana wavutse ku nzoka [Mama we]. Ni ubuzima yabayemo ari umwana aho yajyaga kwa mama we bakamwirukana yajya no mu muryango wo kwa se naho bakamwirukana, bituma abaho nabi akiri muto.
Umwari avuga ko yize amashuri abanza aba mu miryango itandukanye ariko ngo nta na hamwe nibura yabaye imyaka ibiri. Ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye yatangiye gufashwa n’abandi baturanyi, aba aribo bamugurira ibikoresho Byose.
Ubwo yari arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yahisemo kureka amashuri kuko ngo yiganaga igikomere bigatuma atiga neza.
Yavuze ko amaze kureka ishuri yahisemo kujya kuba i Kigali naho biza kwanga ajya kuba mu Karere ka Kayonz,a aho ubuzima naho bwakomeje kumugora cyane. Nyuma y’igihe kinini yaje guhitamo gusubira iwabo aza gushaka umugabo amusubiza mu ishuri ariko nawe yaje kumuta nyuma yo kumenya ko ari umwana ufite se wagize uruhare muri Jenoside.
Umwari avuga ko umwaka ushize wa 2023 ubwo yari ari mu gahinda yibaza ubuzima azabamo haje kuza itsinda ry’abantu bo muri Interpeace batangira kubahugura ku bijyanye no komora ibikomere ndetse no kubabarira. Ibi byamufashije kuva mu bwigunge no kumenya ko ashobora kubana n’iyo miryango ye neza mu mahoro.
Ati “Twaraganiriye mbabwira ibikomere byanjye barampumuriza, bamba hafi bamfasha kugaruka mu buzima kuko mbere siniyumvaga nk’umuntu muzima, ubu rero nagaruye ubuzima menya gushaka amafaranga, njya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, mbona inshuti n’abavandimwe mu gihe mbere narimbayeho mu bwigunge.”
Umwari avuga ko amasomo yose uko ari 15 atangwa muri gahunda ya Mvura Nkuvure yarayize kugeza ubwo we na bagenzi be b’urubyiruko bishyize hamwe batangiza uburyo bwo kuzigama amafaranga make bagenda bagurizanya kugira ngo bibafashe mu kwiteza imbere.
Yavuze ko kuri ubu yatangiye ubucuruzi nk’abandi Banyarwanda kandi ko imiryango ye yose yamaze kuyibabarira nubwo bo batari bamusaba imbabazi.
One Response
Birababaje pe!Kubona umwana ahangayika gutya ku bintu atagizemo uruhare? Ariko na mama w’Umwali nawe akeneye gukurikira aya masomo kuko umutima we warashegeshwe bikomeye. Uyu mwana azamufashe amuyobore aho bayamuhaye.