Search
Close this search box.

Yabaye umutetsi wa Kigali Marriott Hotel ku myaka 22: Urugendo rwa Natete

Ku myaka 28 y’amavuko Christmas Natete, anezezwa no kwambara umwenda w’akazi, nk’ikimenyetso kigaragaza urugendo rwe kuva ku kwimenyereza umwuga kugeza ahindutse umutetsi uzoboreye mu gutunganya ahanini ibikomoka ku ifarini (pastry chef), wa Kigali Marriott Hotel, ibintu yagezeho afite imyaka 22 gusa.

Uyu mukobwa avuga ko “Nabaye umutetsi muri Marriott mfite imyaka 22, ariko noneho nkora mu bijyanye no gutunganya ibikomoka ku ifarini. Nkora imigati, n’ibindi byinshi. Nkunda kurya ibintu biryohereye kandi nzi no kubitunganya neza.” 

Urugendo rwa Natete, rwatangiye nyuma yo gusoza amashuri ye yisumbuye, aho yahise ajya gukurikirana amasomo magufi ajyanye n’ubutetsi. Kubera ko yari ashishikajwe cyane no kumenya byinshi bijyanye n’uyu mwuga, yabonye amahirwe, ajya kwimenyereza umwuga muri Kigali Marriott Hotel, igihe cy’amezi atandatu.

Natete yavuze ko “Nyuma y’amezi atandatu igihe cyanjye cyo kwimenyereza cyageze ku musozo. Nyuma y’umwaka barampamagaye bashaka ko mbabera umukozi ariko nkakora nk’uzajya afasha abatetsi mu buryo butandukanye.”

Muri ako kazi niho abakoresha be babengukiye ubushobozi n’ubuhanga bwe. Natete, yuje ibinezaneza mu maso yavuze ko “Kubera uburyohe bwo gukora mu bijyanye no gutunganya imigati no gufasha abandi batetsi, natangiye kugenda menya byinshi bituma bafata icyemezo cyo kumpa akazi. Natangiye ndi umutetsi muto (junior chef), nyuma nza kuzamurwa mu ntera ngirwa umutetsi w’ibijyanye n’ibikomoka ku ifarini. Ubu ndi umutetsi mukuru.”

Natete, avuga ko urwego ariho mu kazi, atari ibijyanye no gukora neza, ahubwo kuri we abifata nko gukuraho inzitizi no guhinyuza imyumvire mibi.

Ati “Ubwo natangiraga, nasanze uru rwego rwiganjemo abagabo. Hariho imyumvire myinshi idahwitse ku bagore. Nk’urugero, muri uyu mwuga, dukora mu bihe. Hari abakora mu gitondo hakaba n’abandi bakora nyuma ya saa sita. Ku bagore rero hari ubwo wumvanga avuga ngo njye sinakora mu ijoro, ariko ubu naberetse ko byose bishoboka, kuko n’ubu nkora ijoro, icyo umugabo yakora cyose nanjye ubu ndagikora.”

Natete, yagiye agira amahirwe atandukanye, bimufasha gukomeza gukura yaba mu rwego rw’akazi cyangwa mu buzima busanzwe.

Ati “Nyuma ya gahunda ya [Education First- EF], ubu niyunguye ubumenyi mu bijanye n’itumanaho. Ubu navugana na buri wese kandi ntabwoba. Nabasobanurira buri kimwe nkora mu Cyongereza.”

Nubwo Natete yageze aho buri wese yakwishimira, ntiyigeze atuza kuko aracyafite inyota yo gukomeza kwiga no kwiyungura ubumenyi mu mwuga we.

Ati “Ubu ubumenyi bwanjye mu bujyanye no gukora ubushakashatsi bwariyongereye. Ubu nshobora gushaka uburyo bushya bwo guteguramo amafunguro kuri internet, ibintu byamfasha cyane mu kazi kanjye buri munsi.” 

Natete yavuze ko muri uyu mwuga bakora, abagore bakwiye guhabwa umwihariko “Kuko bafite ibitekerezo bitandukanye, ni ingenzi kubaha amahirwe kuko bafite ibitekerezo byinshi bashyira mu bikorwa.”

Mu butumwa yageneye abagore n’abakobwa muri rusange, yabasabye ko babyaza umusaruro amahirwe babona, aho yavuze ko “Mureke duhaguruke, dukore cyane, kandi dukoreshe amahirwe tubona. Mu Rwanda tugira amahirwe menshi cyane, mureke tuyabyaze umusaruro.”

Natete ni umwe mu batetsi b’abahanga Kigali Marriott Hotel ifite

Natete yatangiye gukora muri iyi hoteli afite imyaka 22

Natete ashimangira ko aka kazi akora kamaze kumuteza imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter