Search
Close this search box.

Guhuza ubugeni n’ikoranabuhanga byabahesheje igihembo

Guhuza ubugeni n’ikoranabuhanga byabahesheje kwegukana irushanwa rya ‘First Lego League

Itsinda rya mbere ry’ishuri rya College Christ Roi de Nyanza, niryo ryegukanye icyiciro cya nyuma cy’amarushanwa mpuzamahanga ahuriza hamwe ibigo bitandukanye, aho byibanda ku gukora umushinga w’ikoranabuhanga rya za robots wagira uruhare mu gukemura Ibibazo.

Iri shuri ryari rihagarariwe n’amatsinda abiri. Yose yari yiganjemo abakiri bato dore ko hari harimo n’abiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa twaganiriye n’uwari uhagarariye iri tsinda rya mbere atubwira ko igitekerezo cyo guhuza ubugeni n’ikoranabuhanga biri mu byatumye bahigika abandi ku mwanya bari bahanganiye.

Aya marushanwa ya First Lego League, yitabirwa n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka 9 na 16 y’amavuko, aho ategurwa agamije kubashishikariza kwiga no gukunda amasomo ya siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare [STEM]. Ni ku nshuro ya kabiri yari abereye mu Rwanda.

Aya yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu bigo 25 byo mu Rwanda, ikigo kimwe cyo muri Uganda, bine byo muri Nigeria, bitatu byo muri Botswana.  

Shema Almel, wiga mu mwaka wa kane muri College Christ Roi de Nyanza, mu Ubugenge, Ubutabire na siyansi yiga ku binyabuzima [PCB], yavuze ko itsinda yari ayoboye ryakoze umushinga w’ikoranabuhanga rya ‘Virtual Reality’, rifasha abarikoresha kumera nk’abari mu yindi Si itandukanye n’iya nyayo.  

Bifashishije ibikoresho birimo amakarito, ibirahure n’ibindo, ku buryo havamo amadarubindi ushobora kwambara, ukabona uri ahantu hatandukanye n’aho uri ha nyaho.

Ati “Twagerageje kureba ikintu gishobora gushimisha buri wese uko yaba angana kose, duhitamo VR. Byadutwaye nk’ukwezi kugira ngo tubashe kuyubaka kuko umwanya mwinshi twawumaze mu bushakashatsi.”

Almel yavuze ko bashimishijwe cyane, no kubana n’umukuru w’igihugu mu muhango wo gusoza ibi birori.

Ati “Ikintu cya mbere cyo kwishimira ni computer perezida yatwemereye ikindi ni itike y’indege twemerewe yo kuzajya hanze guhagararira u Rwanda mu marushanwa nk’aya ku rwego mpuzamahanga.”

Intsinzi y’aba banyeshuri, isobanuye ko ishuri rya College Christ Roi de Nyanza, muri Mata uyu mwaka, rizajya guharagarira u Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu marushanwa ya First Lego League.

Almel, yavuze ko kubera gushyigikirwa n’abantu benshi, byatumye barushaho kugira imbaraga no gukunda ibyo bakora. “Abarezi baradufasha cyane, nko kuduha aho dukorera ubushakashatsi bwacu, n’ibindi bikoresho birimo imashini, internet n’umwanya.

Ababyeyi bacu nabo badutera imbaraga, bakatwumvisha ko tubishoboye kandi bakanatwereka amahirwe menshi dushobora kubigiriramo. Nkanjye iyo mbibwiye ababyeyi banjye banyumvisha uburyo hari byinshi bizangezaho.”

Muri First Lego League, abanyeshuri bahabwa ibikoresho by’ibikinisho byo kubaka bya Lego bakiyubakira robot bashaka. Bahabwa iminota ibiri n’igice kugiraho bifashishe iyo robot basohoze ubutumwa 15 butandukanye. 

Buri tsinda rihagarariye ikigo, rikina imikino itatu itandukanye, uwo ryagizemo amanota menshi akaba ariwo ubarwa.

Iyo bakinisha izi robot, haba hari umusifuzi uba ufite inshingano zo kureba neza niba bakina buzuza ibisabwa, nyuma hakaba n’abari mu kanama nkemurampaka bagena abatsinze kurusha abandi.

Bimwe mu byo barebaho bagena uwatsinze aya marushanwa, harimo imiterere ya robot yifashishijwe mu gukina, n’uko muri rusange bakinnye, aho bareba ugukorera hamwe no kudaheza kw’itsinda, uko bagiye basohoza ubutumwa, n’ibindi.

Ikindi cyitabwaho ni umushinga buri shuri riba ryasabwe gutegura, uba ugomba kuba uwakemura ibibazo runaka. Amanota yose ahita ahurizwa hamwe, ikigo cyagize menshi nicyo cyegukana umwanya wa mbere.

Itsinda ryo kuri Chirst Roi Nyanza, niryo ryegukanye igihembo cyagenewe ikigo cya mbere mu Gihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter