Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare, rwatangiye gukora imbabura ndetse n’amakara bitangiza ibidukikije nyuma yo kubona ko abantu benshi bagorwa no kubona amakara meza wacana igihe kirekire.
Abakora izi mbabura n’aya makara adasanzwe bibumbiye muri koperative y’urubyiruko rw’abakorerabushake ibarizwa mu Murenge wa Nyagatare batangiye mu 2021, batangira bagamije kwiteza imbere babinyujije mu kubungabunga ibidukikije harimo gukora imbabura za rondereza no gukora amakara amara igihe kinini agakorwa mu biti bikunze kuboneka mu nzuri.
Umuyobozi w’iyi koperative, Safari Francis, yavuze ko amakara ya briquette bayakora mu biti birimo imihengeri n’imifatangwe biba biri mu nzuri, ibi biti ngo babikuramo bigatuma bafasha nyiri urwuri gukorera urwuri rwe neza kandi abo ntibabipfushe ubusa.
Ati “Hari ibiti biba bidakenewe mu nzuri cyane cyane niyo tubikoramo harimo imihengeri n’ibindi bituma urwuri rutamera neza, turabifata tukabishyira mu mashini ibisya, hakaba indi mashini ibihuriza hamwe ukabyegeranya neza kuburyo hagenda hasohokamo ikara rinini tukayagurisha.”
Safari avuga ko ikilo kiba kirimo amakara atandatu bakakigurisha 500 Frw, ku muntu uyacana neza ngo ashobora kuyatekesha iminsi itatu atari yashira ngo kuko babonye aramba cyane, yavuze ko akenshi agurwa n’abantu baba baranaguze Imbabura zabo nazo bakoze mu buryo zitangiza ibidukikije kandi zigafasha abaturage guteka vuba.
Safari avuga ko kuri ubu batangiye gutekereza uko bakwagura umushinga wabo bakanakora amakara mu bishingwe, mu bisigazwa by’imiceri ariko ngo baracyagorwa no kubitunda babigeza aho bakorera.
Mukamihigo Nathalie ubarizwa muri iyi koperative avuga ko akirangiza kaminuza yari atangiye kwiheba yibaza aho azakura akazi ariko ngo nyuma yo kwihuriza hamwe na bagenzi be byatumye abasha kumenya gukora Imbabura ndetse n’aya makara.
Ati “Ubu nanatangiye gutekereza uko izi mbabura nakongeramo ikoranabuhanga rizakora neza kurushaho kuko muri kaminuza nize ibijyanye na Electricity, kwihuriza hamwe rero byangiriye umumaro munini kugeza aho ntashobora kubura amafaranga yo kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe.”
Koperative y’uru rubyiruko izwi nka NVSDC ibarizwamo abanyamuryango 75 bose b’urubyiruko rw’abakorerabushake bakaba bafite intego zo kwiteza imbere cyane, kuri ubu nibura mu kwezi ngo bagurisha Imbabura 100 mu gihe bagurisha amakara arenga 20.
Amakara bakora mu mihengeri n’ibindi biti byangizaga inzuri ushobora kuyacana iminsi itatu