Abanyeshuri bo muri ES Kayonza Modern, bakoze umushinga hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano ‘Artificial Intelligence- AI’, wo gufasha no korohereza abantu bafite ubumuga bwo kutabona, kugera ku makuru ajyanye n’uburezi, ubuzima n’andi y’ibanze.
Uyu mushinga wakozwe mu rwego rwo kwitegura, amarushanwa yo ku rwego rw’igihugu, ahuza abanyeshuri aho bahurira hamwe bakifashisha ikoranabuhanga rya AI, bagakora umushinga wakemura ibibazo runaka, ‘AI Learning Hackathon’.
Aya marushanwa yitabiriwe n’ibigo 10 byo mu Rwanda, ku wa 16 Werurwe 2024, ku Intare Arena, habera igikorwa cyo gutangaza ishuri rimwe ryegukanye igihembo. Ni umuhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Abanyeshuri bo muri ES Kayonza Modern, bavuga ko igitekerezo gukora uyu mushinga cyavuye, ku muvandimwe w’umwana babana muri club mu kigo, ufite ubumuga bwo kutabona, bikaba byaratumye bakora ikoranabuhanga ryatuma uyu ufite ubumuga hamwe n’abandi bakumva badahejwe.
Uyu mushinga wabo wubatswe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano AI. Bakoze porogaramu, aho bisaba kubanza kuyifungurira muri mudasobwa hanyuma ugakanda kuri ‘backspace’ kuri keyboard, ubundi ukavuga cyangwa ukabaza icyo ushaka, ugahita uhabwa igisubizo.
Munezero Aline, ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu, amasomo ajyanye n’imibare, Ubugenge n’ ibijyanye na musobwa- MPC, akaba ari nawe wari uhagarariye itsinda ryari ryaserukiye ishuri ryabo.
Aganira na Kura, yavuze ko atari yiteze ko bahabwa iki gihembo.
Ati “Byandenze ndumva nishimye cyane, ikigiye gukurikira ni uko tugiye guhabwa ubufasha tukazahatana ku rwego mpuzamahanga. Turashaka ko iyi porogaramu igira n’ururimi rw’Ikinyarwanda ikagira n’igice cyo kwiga hifashishijwe iya kure ‘e-learning’, kandi ndumva ariyo ntego tuvanye hano.”
Aline, yavuze ko ubu urugendo rwabo aribwo rutangiye, kandi bakaba biteze kugera kuri byinshi. Ati “Tugiye kuyikomeza byanze bikunze kandi twabonye ko ibyo bushaka byose nta kabuza twabigeraho.”
Yashimiye uruhare rwa buri wese ubashyigikira, aho yavuze ko “Abarimu bacu badutera imbaraga ibyinshi ntitwari tubizi cyane ariko baradufashije birenze, n’ababyeyi bacu twarabahamagaye tubabwira ibyo turimo baradushyikira baratubwira bati bana bacu mukomereze aho.”
Muri aya marushanwa ishuri rya Rwanda coding academy, ryaje ku mwanya wa kabiri, Hope Haven Christian Secondary School, ifata umwanya wa gatatu.