Agatoni [izina twahinduye] ni umukobwa ufite imyaka 25 utuye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, yavukanye Virusi itera Sida, abimenya asoje amashuri abanza. Yigiriye icyizere abasha kwiga neza asoza amashuri yisumbuye, kuri ubu akaba ategereje kujya kwiga kaminuza.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na KURA, Agatoni yagarutse ku buzima bwe yagiye abamo cyane cyane nyuma yo kumenya ko yanduye Virusi itera Sida.
Agatoni yagize ati “Namenye ko nanduye Virusi itera Sida mfite imyaka 15, icyo gihe naringiye mu mashuri yisumbuye. Njye iyi Virusi narayivukanye, nkibimenya byabanje kungora mfata umwanya mbitekerezaho, ntekereza ubuzima nagiye nyuramo mfata umwanzuro wo kutiheba, mfata imiti neza kugira ngo nzakomeze no kubasha kwiga nkagera ku nzozi zanjye.”
Uyu mukobwa avuga ko atigeze ahabwa akato cyane muri sosiyete Nyarwanda kuko abenshi batamenye ko yanduye Virusi itera Sida.
Yavuze ko nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye kuri ubu afite intego zo gukomeza na kaminuza kugira ngo azabashe kugera ku nzozi ze.
Ati “Iyo umuntu yafashe imiti neza, akarya rwose ntabwo iyi Virusi iguhungabanya, uba uri umuntu umeze neza nta kibazo na kimwe wahura nacyo.”
Agatoni avuga ko zimwe mu mbogamizi abakiri bato bafite Virusi itera Sida bahura nazo harimo akato bakorerwa mu kazi ndetse no mu mashuri, gusa ngo ni ibintu bitari ku rwego rwo hejuru kuko bikorwa n’abantu bamwe na bamwe.
Ati “Hari ubwo ujya kwaka akazi ahantu runaka bakumva ko ufite Virusi itera Sida bakumva ko ari ibintu bikomeye ku buryo utakabasha, ukabona batangiye kuguha akato. Icyo nanabasaba nibareke kumva ko umuntu ufite Virusi itera Sida ntacyo ashoboye kuko imirimo yose yayishobora.”
Agatoni avuga ko iyo ubashije kwiyakira ukumva ko ugomba kubahiriza gahunda za muganga, nubwo waba ufite Virusi itera Sida bitakubuza kwiteza imbere ndetse ukanateza imbere umuryango wawe, yavuze ko kuri ubu yihaye intego yo kwiga neza akazaba umwe mu bateza imbere umuryango we.