Mu myaka yo hambere umugore yateshwaga agaciro mu nguni zose, bivugwa ko ntacyo ashoboye, ko atashinga ikigo, ko atakora ibi na biriya ahubwo agomba gutega amaboko ku mugabo we.
Icyakora uyu munsi inkuru ya Umuziranenge Blandine wiyemeje kwiteza imbere anakemura ibibazo abari n’abategarugori bahura na byo, ni igihamya cy’uko burya byari ukwibeshya.
Uyu munsi afite ikigo gikora ibikoresho by’isuku abagore bifashisha iyo bari mu mihango (Cotex) ariko zikoreshwa inshuro zirenze imwe.
Uyu mwaka yiyemeje gukora udupaki ibihumbi 175 kamwe karimo Cotex eshanu. Ni imirimo yatangiye akiri muto, ya myaka y’urubyiruko nka 24, aho ku munsi yakoraga 20 akumva ko ari igitangaza, ubu akaba yarazikubye inshuro zitabarika.
Ati “Uyu mwaka twiyemeje gukora cotex ibihumbi 875. Dufunga mu dupaki turimo eshanu. Nukora imibare urasanga ari udupaki ibihumbi 175. Kuko tugurisha agapaki kamwe ku 6000 Frw, usanga zose ziguzwe twabona miliyari 1,05 Frw.”
Umuziranenge agaragaza ko ubushobozi bagezeho ari ubwo gukora cotex miliyoni 1,2 zajya mu mapaki ibihumbi 240 ariko “kugeza uyu munsi ntiturabasha kubona isoko ryatugurira ibyo byose niyo mpamvu tubara byibuze ziriya, ariko tugakomeza gushaka amasoko menshi.”
Mu kanyamuneza ariko gahinyuza uvuga ko umugore adashoboye, Umuziranenge agaragaza ko uyu munsi byagenze neza atabura miliyoni 200 Frw yunguka ku mwaka yamaze kwishyura ibintu byose bimusaba amafaranga mu bucuruzi bwe.
Nk’ubu uyu mwaka agaragaza ko ateganya gutumiza ibitambaro byo gukoramo izo cotex bigera kuri metero ibihumbi 70, ku gishoro cy’arenga miliyoni 400 Frw, akavuga ko kandi uzarangira yose yarakoreshejwe.
“Natangiye nishakisha nk’abandi”
Iyo uganira na Umuziranenge akwereka ko intsinzi yose isaba igitambo, kwihangana, kubyaza amahirwe yose ubonye, byose bikajyana no kwizera Imana.
Nk’abandi bantu bose yatangiye yishakisha, kuko yari umwanditsi akajya akora inkuru zijyanye n’ubuzima bw’ababyeyi baba abatwite n’ababyaye, abana ndetse n’ubuzima bw’umukobwa mu kanyamakuru gato kitwaga Kosmos Magazine.
Yarabikoze ariko bigera aho biranga agasanga ari gukorera mu gihombo, akomeza “gupfunda imitwe hose” areba ko byakunda, ava mu byo gusohora inkuru zanditse, ajya mu ikoranabuhanga byeruye ashinga application ya telefone yiswe HosmoHealth App.
Iyo application yatangaga amakuru cyane ku bagore batwite bijyanye n’igihe bagezemo n’uko bakwiyitaho, abifatanya n’imirimo yo gukora imyenda mike y’abagore batwite n’abonsa, akayijyana kuyiciruza mu isoko rya Nyarugenge, byose ngo arebe ko na we hari aho azigeza, ariko akabona bitamwugura neza.
Yagiye gushaka amahugurwa amusaba kunoza ibyo yakoraga, agirwa inama zo kwandika ku buzima bwe bujyanye n’ibibazo yahuraga na byo kugira ngo bibashe gukundwa no gusomwa cyane.
Ati “Icyo gihe umuntu wamfashaga kwandika yansabye ko nashyiramo n’indi mibare y’abakobwa mu Rwanda, icyo gihe hari mu 2017 mbona ko abagore cyangwa abakobwa 18% batabasha kujya kwiga cyangwa mu mirimo ku bwo kubura cotex. Igitekerezo gihera aho.”
Yatangiriye ku bitambaro byo mu Rwanda ariko ntibimuhe ibyo ashaka, ajya gushakira mu bya caguwa na byo biranga, arakomeza ashaka uko yakora cotex yongera gukoreshwa imeze neza, bikomeza kuba ingorabahizi, 2018 yose isiga atarabona igisubizo gihamye.
2019, umwaka w’amateka ku buzima bwanjye
Nubwo uyu munsi yagwaga ejo akabyuka, ntiyacitse intege, ahubwo yarakomeje arahangana, agahura n’abantu benshi bamuha ibitekerezo by’ibyo yakora icyakora abona ko amahirwe asigaye yari u Bushinwa.
Impamvu ni uko ari aho yagombaga gukura ibitambaro byizewe byo gukoresha mu mushinga we, imbogamizi iba uko azagerayo.
Ati “Haje gahunda y’amahugurwa ajyanye no gucururiza kuri internet yari yatanzwe n’ikigo kibikora cyo mu Bushinwa cya Alibaba. Narahatanye ndatsinda njyayo ariko ndangamiye ibitambaro byaho kuko ibyo mu Rwanda byari byaranze.”
Yahavuye yemeranyije na bo ko nabona amikoro ahagije bazajya babimwoherereza bakoresheje Alibaba, azana igitambaro gito atangira gukora Cotex nke cyane wenyine.
Umuziranenge yerekana ko kudapfusha amahirwe abonye ubusa, no kwitabira imishinga itandukanye yiganjemo abashoramari, byamugiriye akamaro ku buryo uyu munsi yihaye ko imirimo yaba afite yose agomba byibuze kujya muri bene izo porogaramu zirenga eshatu ku mwaka yaba amahugurwa, amarushanwa n’ibindi.
Ubwo yari mu mahugurwa ajyanye na none no guteza imbere ubucuruzi, yerekanye umushinga we, uwamufashaga muri ayo mahugurwa akunda umushinga we, yiyemeza kumufasha.
Yiyemeje gutangiza uburyo buri wese yagira icyo atanga, bamuteranyiriza agera ku 3600$ bikozwe n’uwo muntu inshuti ze n’umuryango we, ahita ayatumizamo ibitambaro mu Bushinwa.
Yatangiye akora cotex 20 ku munsi, akomeza gukora, ashakiraho abandi bakozi batanu, ubucuruzi yari yaraharaniye butangira gutanga icyizere.
Muri uwo mwaka yahise ajyana umushinga mu marushanwa ya Youth Connekt yabereye mu Rwanda, uba uwa mbere mu y’abagore itanga icyizere, uyu mukobwa yegukana igihembo cya 5000$, ubucuruzi buraguka ava ku gutumiza ibitambaro mu ndege yimukira ku bwato.
Mu mezi yakurikiyeho mu Ugushyingo 2019, Umuziranenge yagiye mu marushanwa ya Invest to Impact Africa, amarushanwa yari agamije kuzirikana imishinga igamije guteza imbere abagore.
Ati “Naratsinze bampemba ibihumbi 25$. 2019 wabaye umwaka w’amateka kuri njye, Imana impindurira ubuzima kuko ni ho nabonye ibihembo byinshi ntatekerezaga.”
Icyo gihe umubare w’abakozi wahise ugera ku 10, icyakora Covid-19 ihita yivanga, na bwo ntiyacika intege, we na bagenzi be bakomeza gukorera mu rugo, atangira gukorana n’imishinga ifasha abagore, ibihembo bikomeza kwiyongera.
Ibitekerezo byakomeje kwaguka Umuziranenge ashyiraho gahunda yo gushishikariza abantu kugarura Cotex bakoreshejwe, akabahera izindi kuri make, izo zigakoreshwa mu bindi bikoresho. Niba ubyumva neza ni undi mushinga yari atangiye.
Mu 2021 uwo mushinga wo gukoresha ibikoresho byakoreshejwe mu guhanga ibindi byafasha bantu, wamuhensheje indi nkunga muri gahunda ya Impact Hub na bwo ahabwa ibihembo.
Umuziranenge yakomeje guhirwa, aho mu mpera za 2021 yitabiriye gahunda ifasha ibigo bikora ku mishinga ifite aho ihuriye n’iterambere rirambye, nyuma yo guhatana atsindwa akongera akagaruka, kera kabaye atsindira ibihumbi 200$.
Ati “Aho ni ho twatereye imbere byeruye. Abantu batumva ngo twavuye kuri cotex 20 ku munsi ubu tukaba tubarura izirenga ibihumbi 800 ku mwaka, ngo bumve ngo byaje gutyo gusa. Twagize amahirwe ariko tubijyanishije no kudapfusha ubusa amahirwe tubonye.”
Kugeza uyu munsi uyu mukobwa afite abakozi 22 bahoraho ariko akagira n’abandi mu bice bitandukanye bacuruza cotex uru ruganda rwe rukora, bakungukira ku zo bacuruje.
Umuziranenge ageze ku rugero rwo gukora udupaki twa cotex zongera gukoreshwa ibihumbi 175 ku mwaka