Uyu munsi umugore, atwara ikamyo, akurira igikwa kiri ku muturirwa wa metero zingahe uri kubakwa, akarinda igihugu mu ngabo, akayobora ibigo bikomeye, ibirenze ibyo agatangiza ikigo runaka, wamutega amatwi ukumva aho ageze byasaga nko kunyura mu mahwa ariko arabyihanganira.
Ibyo byose ni ibintu byahabwaga abagabo, umugore akaba wa wundi wirirwa mu rugo akenshi akora n’imirimo idahabwa agaciro.
Ubwo umuryango New Faces New Voices ufashwa na Mastercard Foundation mu guteza imbere abaturage, wizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abari n’abategarugori, Umutoni Nadine yagaragaje umushinga we n’ibizazane yagiye ahura nabyo.
Uyu mugore akorera imirimo y’ubworozi bw’inkoko mu Karere ka Rulindo akazicuruza mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
Binyuze mu kigo yise Ijabo Poultry, Umutoni agura imishwi akayirera igakura mu minsi 45 inkoko iba ikuze yanaribwa, hanyuma akayijyana ku isoko.
Kugeza uyu munsi ashobora korora inkoko zirenga 1000 mu kwezi, imwe akayigurisha 7000 Frw cyangwa 6000 Frw bijyanye n’ibilo ifite kuko inyinshi zibarirwa mu bilo bibiri cyangwa biburaho gato.
Icyakora nubwo yatangiye gukirigita ifaranga, si ko byahoze kuko hari ubwo yigeze no kubizinukwa abo yafatanyaga na bo baramutererana. Icyo gihe yari amaze guhomba arenga miliyoni 8 Frw kandi agitangira.
Yatangiye agura imashini yashoboraga guturaga amagi 528, akiyigura yaguze amagi 300 ku bw’ibyago havukamo imishwi ibiri yonyine, andi magi yose arapfa, acika intege yumva imirimo yayireka akayoboka indi.
Byarakomeje ahindura umuvuno, agasaba abantu ko bazana amagi ngo abaturagire na none agahomba nka 60% cyangwa 70%, bikaba ngombwa ko yishakamo amafaranga yo kubishyura atibagiwe ibindi bimutwara amafaranga nk’umuriro n’ibindi, ibihombo bikikuba.
Ati “Ngafata amafaranga nkishyura y’abandi. Icyakora ntabwo iwacu ducika intege. Mu rugo twavuze ko ikibazo ahari atari amagi yacu, tugura imishwi 200 turayikuza havamo inkoko zitera amagi twayashyira muri ya mashini na none agapfa. Urumva ibyo ni ibihombo byose bihereye mu 2015 kugeza mu 2018.”
Umutoni yabonye bitavamo ashaka umugabo, bya bintu byose arabireka, ariko na none bimwanga mu nda, ahindura imashini azana iyo yari yari yaguze muri Uganda yari ifite ubushobozi bwo guturaga amagi arenga 4000 ariko ashyiramo agera ku 1500, kubw’amahirwe havukamo 1321.
Izo nkoko bagurishijeho nka 200 gusa izindi barazorora, ibintu biba byiza, icyakora ibyago ntibiteguza, habura iminsi mike ngo bazigurishe, Covid-19 iba yikubisemo.
Icyo gihe abantu basabwa kuguma mu rugo, amahoteli yamuguriraga arafunga ahantu hose harafungwa inkoko zibura isoko, ku buryo yazigurishaga kuri make, miliyoni 2,1 Frw yari yashoye afatanyije n’abandi babiri bakuramo ibihumbi 900 Frw gusa.
Abandi bagabo bakuyemo akabo karenge, Umutoni afata andi mafaranga ahera ku nkoko 200 na bwo ariko zipfa umusubizo zimaze iminsi nka 28, zisigaje iminsi 17 gusa ngo zigurishwe.
Ati “Naba nagiye umuntu uri ku kiraro ati hapfuyemo 10. Ejo hagapfa izindi nk’izo. Nkajya kuri muganga w’amatungo ntibigire icyo bitanga. Ntanga amafaranga menshi hapfa inkoko 78 icyo gihe ndongera ndahomba.”
Icyamuhaga imbaraga zo gukomeza kugerageza ni uko hari isoko, kuko inkoko yabaga afite zose zagurwaga, yiyemeza kuzenguruka mu maturagiro atandukanye abaza uko abandi babikora nyuma yongera guhera ku nkoko 100.
Ubwo bumenyi bwose bujyanye n’imiti ya nyayo ihabwa inkoko, byatumye izo 100 zikura ahubwo asigarana ikibazo cyo ku isoko kuko hari ubwo ibiciro bimanuka cyangwa bikazamuka.
Ati “Nk’ubu hari ubwo mu minsi y’impera z’umwaka no mu ntangiriro nshobora kugurisha ikilo ku 5000 Frw, ubundi bikamanuka nkagurisha 3500 Frw. Icyakora ngomba kumenya ko nungutse uko byagenda kose, ngashaka amasoko, ariko ngashaka n’amafaranga kuko hari ubwo umukiliya dahita akwishura.”
Nyuma y’ibyo bihombo byose Umutoni ubu yatangiye kunguka ibintu bisubiramo, ubu akaba afite abakozi batanu, n’abandi badahoraho cyane cyane baza nyuma y’iminsi 45 inkoko zikuze baje kubaga.
Umutoni Nadine worora inkoko z’inyama yagaragaje ko yahombye miliyoni 8 Frw rugikubita ariko ntiyacika intege