Search
Close this search box.

Yahingiraga 1000Frw none yunguka ibihumbi 800Frw: Isomo mu buzima bwa Nikuze

Hari ubwo umuntu akubwira aho yavuye mu bucuruzi, rimwe na rimwe ukumva n’ink’ikinamico, icyakora wakumva ibyaranze urugendo rwe ukemeranya na ya mvugo ko nta hantu habi umuntu atava.

Ibi ni na ko byagenze kuri Nikuze Micheline utuye mu Karere ka Nyanza, watangiye kuboha ibiseke ku myaka umunani, bijyanye n’uko umubyeyi we yari umukene kandi se ntacyo abafasha.

Yageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza bwa bukene bumusunikira kuva mu ishuri, ubuzima burasharira, afatanya na nyina kuboha.

Ku bw’amahirwe make uwo mubyeyi yitabye Imana, ibibazo biriyongera, Nikuze ashaka akiri muto, urushako agaragaza ko rwamujujubije bikomeye.

Nk’umugore wo mu cyaro yahingiye 1000 Frw, agura imigozi atangira kuboha inkangara, akomereza ku biseke birebire byose bataka muri hoteli.

Nk’uko byagendekeye mugenzi we Umutoni, Nikuze na we atangiye kuzanzamuka Covid-19 yahise yikubitamo utwo yari amaze kugezamo araturya, ubuzima busubira ahabi, icyakora icisha make yongera kubura umutwe.

Ati “Icyo gihe igiseke cyari kigeze kuri 15 Frw. Covid-19 yaraje turakena, kwivuza bigoye. Sinatakaje imbaraga, narakomeje nshaka abagore bakennye cyane n’abakobwa babyariye iwabo tuba umunani, turihuza tukajya gukora ibitunguka.”

Abihuje nta kibananira. Nikuze na bagenzi bakomeje kuboha, nyuma New Faces New Voices ibaha miliyoni 1 Frw, icyo gihe bongeraho abandi bakozi, barakomeza barakora, batangira gutanga icyizere nyuma uyu muryango ubongera miliyoni 5 Frw.

Ati “Iminsi yari itangiye kuba myiza, amasoko ari kuza twatangiye gukora plafond y’inzu. Amasoko yakomeje kwiyongera urubyiruko turuha akazi, ari abagabo n’abasore ibintu biba byiza.”

Kugeza uyu munsi Nikuze watangiye agurisha agaseke gato yakoze 100o Frw, ubu ageze ku rugero rwo gukora ibiseke bya metero enyiri bitakwa mu nzu n’amahoteli, ibintu byatumye batera imbere kuko miliyoni 5 Frw bahawe mu mezi atandatu bari bamaze kuzishyura.

Nikuze avuga ko iyo byagenze neza ku kwezi bashobora gukora ibiseke 100, bikozwe n’abakozi 36 afite ubu, kimwe bakakigurisha ibihumbi 150 Frw, akagaragaza ko yishyuye byose ubu abara inyungu y’ibihumbi 800 Frw.

Ati “Niba umukozi yaravuye ku 1000 Frw, akaba akorera ibihumbi 100 Frw, ni amafaranga atari make kandi turi mu mihigo yo kubikomeza.”

Kugeza uyu munsi amaze gutoza abagera ku 100 iyi mirimo, akagaragaza ko afite umushinga w’uko abo yigisha bose byibuze abagera muri 50% yajya abaha akazi.

Inkuru ya Nikuze Micheline ukora ibiseke akabigurisha muri hoteli yakoze benshi ku mutima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter