Search
Close this search box.

Gukunda ibipupe byamubyariye akazi

Nishimwe Ignacienne amaze kwiteza imbere abikesha gukora ubucuruzi bujyanye no gukora ibikoresho byifashishwa mu kurera abana.

Akora ibirimo ibipupe, uburiri umubyeyi ashyiramo umwana muto butwiririye, imisego ababyeyi bonkerezaho, udushuka tw’abana, udukoresho dufasha mu gutwariraa umwana mu gituza n’ibindi.

Ni igitekerezo Nishimwe yagaragaje ko cyaje mu buryo budasanzwe kuko yakuze we ubwe akunda ibipupe, hanyuma atekereza ko ashobora no kubikora bikamuviramo imirimo ya buri munsi imutunze, cyane ko nta kazi yagiraga.

Ati “Narabikundaga ariko kuko ntari mfite amafaranga. Natangiye mbyigira ku isogisi ryanjye ryo mu rugo. Navuze ko ubwo rifite ubwoya riraza kuvamo igipupe cyiza kuko na byo biba bifite ubwoya ariko kivamo ikimeze nk’imbeba.”

Kuko Nishimwe yabikundaga byatumye akomeza guhatiriza, we n’umugabo we bigira inama yo kujya kubyiga kuri YouTube, bareba uko abandi babikora, hanyuma bajya kugura igitambaro, bakurikije ibyo babonye mu mafoto bakora igipupe kizima kirakundwa.

Akimara gukora igipupe cya mbere umukiliya yagihaye yamusabye kumukorera ibindi 10 nka cyo ariko bimufata igihe kirekire kuko yadodeshaga intoki. Nyuma yaje kwifatanya n’abandi bari bafite imashini imirimo igenda neza.

Byavuye kuri icyo kimwe birakura, Nishimwe ashaka abakozi bagera kuri batandatu, kuri ubu akaba ashobora gukora ibipupe 50 ku munsi ndetse kimwe kikaba cyagura 5000 Frw cyangwa ibihumbi 30 Frw bitewe n’uko kingana.

Ati “Uretse ibyo nshobora gukora uburiri bw’abana butwikiriye nka 10 ku munsi. Nshobora gukora imisego bonkerezaho 100, dushobora gukora imisego ababyeyi batwite baryamaho 80 cyangwa hejuru yayo.”

Nishimwe yerekana ko ubu imbogamizi zikomeje kuba igishoro, akavuga ko uyu munsi bafite isoko rihagije ndetse badashobora no guhaza, umunsi babonye igishoro gihagije bakazakuba ibo bakora.

Nishimwe Ignacienne (uri hagati) yihangiye umurimo ahereye ku gukora ibipupe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter