Ushobora kuba nawe uri umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, ushyiraho amafoto cyangwa ureba ayo abandi bashyizeho, ariko ukaba utaramenya uburyo ushobora kurubyaza amafaranga.
Instagram ni urubuga rukoreshwa na benshi by’umwihariko urubyiruko ruba rushaka kumenya ibigezweho n’amakuru y’ibyamamare rwihebeye. Hari ababashije kurenga kuyikoresha mu buryo bwo kwishimisha ahubwo batangira kuyibyaza amafaranga.
Niyonsenga Gérard niwe nyiri ‘page’ ya Instagram yitwa ‘Rwanda Updates’ ikurikirwa n’abasaga ibihumbi 750. Ashyiraho amakuru atandukanye yerekeye u Rwanda haba mu byamamare, ubukerarugendo, politike n’ibindi.
Niyonsenga yavuze ko amaze imyaka icumi atangije afunguye iyi page, umwanzuro nyuma yo kubona ko nta bundi buryo azabonamo akazi.
Ati “Ntangira ubundi nakoreshaga Facebook, ariko mbere gato njye ntabwo nakuranye n’umuryango cyane, ntabwo narimfite amahirwe yo kuzabona akazi nibwo navuze nti ni iki nakora cyamfasha kubona icyo nkora. Nibwo navuze nti nshobora kugira ikintu ntangiza kuri internet cyanjye noneho kikazamfasha.”
Niyonsenga yavuze ko ibyamufashije kubaka iyi page ye ari ukwita ku izina yaruhaye ndetse no kureba neza ubutumwa ashyiraho, igihe abushyiriraho n’ibindi.”
Ati “Iyo ushaka kubaka urubuga rumeze neza biterwa n’uburyo ushobora gukoresha mu gushyiraho ubutumwa nka Rwanda update mbere yo kuyishinga nabanje gutekereza ikizatuma abantu bankurikira cyane.”
“Ndareba ndeba amazina ngwa kuri iri, natekerezaga ko umuntu uzajya ujya gushaka u Rwanda azajya ahita ayibona. Ikindi ni ukureba ibyo ushyiraho bijyanye n’igihe turimo, ubu tuvuye mu minsi mikuru ni iki kijyajye nayo mbega ukisanisha n’ibyo abantu bakunze.”
Imbugankoranyambaga niyo suka ye
Niyonsenga kuva yashinga uru rubuga nta kandi kazi yigeze ashaka kuko rwamubereye akazi ndetse abasha no guha abandi batatu imirimo bakora kuri uru rubuga.
Avuga ko aka ariko kazi kamutunze kandi abyazamo agatubutse, icyo bimusaba ari umwanya, internet nziza na telefoni igezweho ubundi agasarura amamiliyoni.
Ati “Biciye kuri Rwanda Updates ubu bungu nshobora kwinjiza hagati ya 500 000Frw na 1 500 000Frw, ariko na none ibikorwa bigenda biba nka ‘Tour du Rwanda’ ni ibikorwa biba bikomeye ushobora kwinjiza n’arenze gusa ntiyajya munsi ya 500 000 Frw ku kwezi.”
Aya mafaranga yose yinjira binyuze mu bikorwa byo kwamamaza acisha kuri Rwanda Updates.
Niyonsenga avuga ko abakorera ku mbuga nkoranyambaga hari imbogamizi bafite zituma akazi katagenda neza nk’uko bikwiye zirimo kuba badahabwa umwanya ukomeye imbere mu gihugu.
Ati “Urabona nka Rwanda Updates ni urubuga rusanisha n’igihugu, ibyo nkora rero haba ubukerarugendo n’ibindi mbikora kubera gukunda igihugu, abantu badusuye bari hagati ya miliyoni eshanu n’umunani.”
“Iyo urebye ubona nta kazi tubona, nka Visit Rwanda ubona batumiye abanyamahanga twe turi mu gihugu ntabwo baturebye kandi dushaka natwe guhabwa umwanya usanga ari imbogamizi, usibye ibigo ku giti cyabo biza kwamamaza.”
Niyonsenga ashishikariza urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga batanga ubutumwa bwiza ndetse banazibyaza umusaruro mu buryo bw’amafaranga.
Niyonsenga avuga ko imbuga nkoranyambaga zamuhinduriye ubuzima
Binyuze kuri page ya ‘Rwanda Updates’ uyu musore yinjiza amafaranga menshi avuye mu kwamamaza