Search
Close this search box.

Inkuru atabwiye umwana we: Ubuhamya bwa Uzayisaba ku mabi y’inzoga

Nta kinezeza umubyeyi nk’iyo yicaye arimo aganirira abana be ibyo yakoze akiri muto nkabo. Nyamara bitera agahinda, iyo hari inkuru adashobora kubabwira kubera ko yuje agahinda ndetse n’abo ayibwira bakiri bato.

Uzayisaba Bernardin, ni Umuyobozi ushinzwe iterambere muri UNDP Rwanda. Ubwo yaganiraga n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ku bijyanye n’ububi bw’inzoga, yarirekuye ababwira inkuru atabashije kubwira umwana we w’imyaka 7 ku bijyanye n’ubuzima bw’ubusinzi yabayemo akiri umunyeshuri.

Uyu mubyeyi wize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare hagati ya 2001 na 2010, avuga ko ubwo yigaga mu kigo bari bafite amatsinda menshi atandukanye ariko we agakunda cyane iryo bitaga ‘Abakonari.’

Iri tsinda ryari rigizwe na benshi biga siyansi. Abakonari bari abanyeshuri batagira icyo bitaho, bahariye mu kigo mu myambarire, ndetse bajya kurya mbere y’abandi batitaye uko bagenzi babo babafata.

Ati “iri tsinda nararikundaga kuko wabonaga uririmo yiyambariye ikoboyi n’ishati akiyizira mu ishuri. Twari abanyeshuri batandatu, abahungu batanu n’umukobwa umwe. Nitwe twabanzaga muri restaurant ndetse wanavugaga icyo ushaka cyose ntihagire ubyitaho.”

Gusa ariko we ntiyanywaga inzoga kubera ko yari yarazivuyeho mu 1996. Ariko izo nshuti ze zahoraga zimusebya ngo ni ikigoryi ntacyo azimarira, cyangwa se ugasanga baramuserereza bavuga ko ubwonko burimo siyansi nta nzoga ntacyo bwimarira.

Nyamara we yanze kunywa kuko yari yarazivuyeho. Akomeza avuga ko hari irindi tsinda bari bahanganye ryo kurijyamo byasabaga ko wabaga ufite umukunzi.

Ati “Iri tsinda ryo byasabaga ko ufite umukunzi akagutegeka ibyo wambara ndetse no kuvuga ukigengesera ngo hato atakwanga agasanga undi. Ikindi kandi wagombaga gushaka amafaranga ijana ya buri munsi yo kujya kureba filimi n’umukunzi wawe.”

Uzayisaba avuga ko buri wa Gatanu, aba Bakonari bajyaga hanze y’ikigo bagasinda maze bakagaruka mu kigo bukeye. Nubwo ariko byari bimeze bityo, iminsi yose ntiyabahiriye kuko hari uwababihiye atajya yibagirwa namba.

Ati “wari uwa Gatanu umwe twe nk’Abakonari tujya kunywa nk’ibisanzwe. Twariye ifi nziza maze bagenzi banjye banywa inzoga nyinshi cyane barasinda. Twatashye nka Saa Munani z’ijoro hamwe nta modoka ziba zigenda.”

Uyu mugabo avuga ko uwo munsi bahisemo gutaha n’amaguru aho gutega moto nk’uko bari basanzwe babikora iyo babaga banyweye. Bagiye umuhanda bawugize uwabo bumva ko nta modoka n’imwe iri buze mu muhanda.

Uzayisaba avuga ko hari imodoka yaje yihuta iturutse inyuma yabo we arayibona kuko ariwe utari wanyweye, ndetse agerageza kuburira bagenzi be ngo bave mu muhanda.

Ati “nkimara kubona imodoka, nakoze kuri Gatera twari kumwe nawe wari wasinze, dutangira gukura bagenzi bacu mu muhanda ngo imodoka ibone aho inyura. Gusa ku bw’amahirwe macye, Benoit twari kumwe, imodoka yaramugonze maze ahita anapfa.”

Yakomeje avuga ko icyo kintu cyabakomereye cyane nk’inshuti maze Gatera agahita afata umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga bibaho. Basoje umuhango wo gushyingura maze bakomeza kwiga, ariko Gatera nubwo yari umuhanga cyane, yasibiye umwaka asoza mu mwaka wakurikiye.

Mu buzima yabayeho, ntahwema kuvuga ko inzoga ari ikintu kibi kuko nubwo we atazinywaga, yagiye abona ingaruka zazo muri bagenzi be.

Avuga ko Gatera yaje gusoza amashuri we akabona akazi keza ko gukora muri “Shema Fruits”, mu gihe abandi bo bari barabaye abarimu.

Gatera yahembwaga agatubutse, ariko kuko yari yarasubiye ku nzoga akajya aza mu kazi yasinze, maze baramwirukana.

Nyuma uyu musore yaje kubona akazi i Kigali ko gukora mu kigo cyiza, nyamara ubusinzi bwe bwanga gushira.

Ati “Gatera amaze kwirukanwa, yaje kubona akandi kazi i Kigali naho bamuha umushara mwiza, gusa ubusinzi buranga maze naho baramwirukana.”

Uzayisaba ntiyongeye kumenya amakuru ya Gatera kuko we yakomeje kwiga Masters i Huye ndetse aza kubona akazi ko gukora muri UNDP ari naho agikora ubu.

Umwaka ushize, ubwo we n’umuryango we basubiye i Butare agiye gusura sebukwe na nyirabukwe, yakubiswe n’inkuba yongeye kubona Gatera baherukanaga kera.

Ati “Nari nezerewe gusubira mu gace nizemo ndetse nereka n’abana banjye aho nabaye. Ubwo turimo kugenda mu muhanda, mbona Gatera yicaye ku muhanda asigaye asabiriza aho i Butare. Nagize ikimwaro cyo kubwira abana banjye ko Gatera muzi ndetse ko twiganye ari umuhanga ariko kubera inzoga bikarangira arimo asabiriza. Nukuri nagize agahinda gakabije.”

Uzayisaba avuga ko kuva yabona Gatera byatumye nta muntu n’umwe aha akazi agendeye kukuba afite amanota menshi cyane cyangwa se ari umuhanga, ahubwo yita cyane ku myitwarire y’uwo muntu.

Ati “ntabwo ubu nkita ku manota umuntu yagize kuko na Gatera yari umuhanga, ahubwo imyitwarire y’umuntu niyo nitaho kuko yo ntabwo bayigisha mu ishuri kandi igira akamaro cyane mu kazi.”

Yasoje agira inama urubyiruko kutishora mu ngeso mbi z’ubusinzi kuko byangiza ahazaza habo ndetse ntibagire n’icyo bamarira igihugu muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter