Buri wese afite ishusho mu mutwe y’umuntu ashaka kuzabana nawe. Iyo shusho uhora uyongeraho utuntu twinshi uko imyaka igenda ishira ndetse ukagira n’ibyo ukuraho kuko ubona ko bitakiri ingenzi.
Wenda se niba warashakaga umukobwa w’inzobe cyane, nyuma y’igihe ukabona ko kuba inzobe cyangwa igikara ataribyo byubaka. Ubwo ako ukaba ugakuyeho.
Ndibuka umunsi njye n’inshuti zanjye twarimo dukina umukino witwa, “Mbwira uwo ari we!” maze umwe mu bakobwa twari kumwe aturwaza imbavu kubera guseka. Muri uyu mukino buri wese abwira bagenzi be umusore cyangwa umukobwa yifuza kuzashakana nawe.
Uwo mukobwa yarifashe ati, ‘Njye nshaka umusore mwiza nka Joong Ki, muremure cyane nka Lee Minho. Agomba kuba agira urukundo rwinshi nka Rune, ndetse ari umuherwe nka Neo Stamos.’
Buretse gato. Ushobora kuba aba ari ubwa mbere ubumvise, ariko Neo Stamos si umuntu ubaho ni umukinnyi uri mu gitabo cyitwa ‘shy bride’, Rune we yanditse mu gitabo cyitwa ‘A Thousand Boy Kisses,’ naho Joong Ki na Lee Minho bo ni abasitari bakina filimi muri Korea y’amajyepfo. Urumva ko uyu muntu ashaka atabaho.
Nukuri pe, twarasetse ariko umukobwa we yari akomeje. Yashakaga umusore umeze nk’abo ajya asoma mu bitabo by’inkundo.
Ku bantu bamwe na bamwe, usanga boroherwa no kuvuga ku kazi kabo cyangwa se ibyo bifuza kugeraho mu buzima kurusha kuvuga ubuzima bwabo bw’urukundo kuko usanga bashaka abameze nk’abo basoma mu bitabo kandi batabaho.
Usanga ibintu bifuza mu rukundo bishingiye kuri filime barebye cyangwa se ku bitabo bagiye basoma, ndetse n’uko bifuza ko abakunzi babo babafata ugasanga bihabanye n’ibisanzwe mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Usanga umukobwa arimo kuvuga ati “niba umusore tuzabana atazajya anyitaho nk’uko Lee Minho yita ku mukunzi we ntabwo nzemera ko tubana.” Uyu abivuga yirengagije ko muri iyo filime Lee Minho yagombaga kwitwara uko bitewe n’igitekerezo kigize iyo filime. Akumva ko n’umusore bakundana ariko akwiye kumera.
Uzumva umukobwa akubwiye ati “njye ndashaka gushyingiranwa n’umusore ukiri muto ariko w’umuherwe, uzajya anzanira indabo buri uko duhuye. Azajya amfungurira imodoka ngiye kwinjira ndetse buri wese ushatse kundakaza cyangwa kumenyera amukubite.”
Simvuze ko ibi bidashoboka kuko ushatse umunyamujinya utazi kwihangana kandi anafuha ntiyabura kujya ahora arwana kubera wowe, gusa kuba umusore ari muto kandi ari umuherwe byo ni hake wabisanga.
Izi filime tureba ndetse n’ibitabo dusoma byerekana abakundana mu buryo nta nenge namba wababonaho. Ibi rero bituma ubisoma kenshi yumva ko abo bantu batagira inenge babaho, maze n’igihe agiye gukunda ugasanga ashaka umuntu utagira inenge kandi atabaho.
Ikindi kandi ibitabo dusoma hari ubwo bitubera ubwihisho twihishamo ubuzima bwacu bwa buri munsi. Bituma ukunda abakinnyi babirimo kuko bo ntibakubabaza nk’uko abantu babikora.
Ikindi kandi usanga uko umara umwanya munini ubisoma, ariko ukomeza kugenda ugereranya abo usomamo ndetse n’abantu basanzwe, ukumva ko abantu nabo bakwiye kumera nk’abo usoma kandi ntabwo bishoboka. Ahubwo birangira ufashe umwanzuro wo kwibera ingaragu.
Ikirenzeho kandi ni uko muri filime tureba cyangwa se ibitabo dusoma, bitunezeza maze bigatuma twumva aribyo natwe byatubaho.
Nk’urugero hari ubwo ureba muri filime ukabona umusore afungiye amarase umukunzi we, maze nawe ukumva ko ariko n’uwawe agomba kubigenza.
Ubwo iyo wishyizemo ko nawe ariko agomba kubigenza maze ukabona aho kugufungira amarase agusabye ko uyifungira, muri wowe utangira kwibaza uti kuki uyu musore atameze nka Romeo? Nyamara twirengagiza ko izi filimi zikabya ibintu kugira ngo zishimishe abareba.
Ni byiza kuzirikana ko urukundo ndetse n’ibikorwa bijyana narwo abantu ubwabo aribo babiha umurongo. Filime ureba cyangwa se ibitabo usoma ntabwo bikwiye gutuma wumva ko umukunzi wawe akwiye kwitwara mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ni byiza gusoma ariko buri gihe ukitondera ibyo usoma ndetse n’ibyo ureba kuko hari ubwo byatuma wamagana abantu beza mu buzima bwawe bagakwiye kukugirira umumaro.