Search
Close this search box.

Ni nde wavuze ko gukora siporo bihenze?

Kimwe mu bintu bigezweho muri iyi minsi mu rubyiruko rutuye mu Mujyi wa Kigali, ni ugukorera imyitozo mu nzu zabugenewe zizwi nka ‘Gym’.  Ku babizi kugira ngo wemererwe gukorera muri ‘Gym’ hari ikiguzi usabwa gutanga yaba ku nshuro ugiyeyo cyangwa ukishyurira rimwe iminsi 30.  

Abamenyereye gukorera imyitozo muri izi nzu, usanga benshi bararenze n’urwego rwo kwishyura ku munsi umwe cyangwa uko bagiyeyo, ahubwo bakagura ifatabuguzi ry’uko kwezi cyangwa andi mezi runaka bitewe n’uko bifite. 

Mperutse guhura n’umwe mu basore, mubajije impamvu adakora siporo, ambwira ko ayikora gusa iyo yabonye amafaranga yo kwishyura Gym. Yakomeje ambwira ko iyo agiyeyo yishyura 5000Frw, ariko yaba afite agafaranga akishyura ifatabuguzi ry’ukwezi kuko ho anagabanyirizwa. 

Hagati y’imyaka 10 na 15 ishize, mu ngo nyinshi wasangagamo ibikoresho bitandukanye byo gukoresha siporo nka ‘barbell’ yamamaye nka ‘haltère’, ‘barres parallèles’ zamamaye nka bare, rimwe na rimwe ukahasanga ‘Poulie’ bitewe n’imyitozo runaka abatuye urwo rugo babaga biyumvamo, usibye ko byinshi bisa nk’ibijya kugira umumaro umwe. 

Uwo musore twahuye namubwiye ko hari uburyo bwinshi ushobora gukora imyitozo ngororamubiri bitamusabye kwishyura akayabo k’amafaranga kandi ukagira ubuzima buzira umuze. 

Natekereje ko hari benshi bafite intekerezo nk’iz’uyu twahuye, ari nayo ntandaro y’iyi nkuru, kugira ngo n’abandi benshi nkawe bibuke ko hari uburyo bwinshi wakita ku buzima bwawe. 

Kwiruka (Jogging) 

Bumwe mu buryo bwiza kandi buhendutse bwo gukora siporo ni ukwiruka cyangwa ibinzwi nka ‘Jogging’. Ibi ni bimwe benshi bakunze gukora mu gitondo, ku mugoroba cyangwa se ku munsi wahariwe siporo mu Mujyi wa Kigali (Car Free Day). 

Iyi siporo izwiho gufasha umubiri gukomeza amagufa, gutembera neza kw’amaraso mu mubiri no kuruhura mu mutwe. 

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ari byiza gukora iyi myitozo iminota 30 ku munsi cyangwa se byibura inshuro eshatu mu cyumweru. 

Imwe mu mpamvu nyamukuru zituma abantu bagana ‘Gym’ ni ibikoresho basangayo bityo bikabafasha gukora umubiri nk’uko abasore n’inkumi b’iyi minsi bakunze kubyita. 

Hari uburyo wakikorera bimwe muri ibyo bikoresho iwawe mu rugo birimo Haltère, Barres na ‘Poulie’. 

Haltère

Haltère ni igikoresho gikunze gukoreshwa mu kongera imbaraga no gukomeza umubiri cyane binyuze mu kugiterura bihoraho. 

Ushobora kuyikorera iwawe ukayiha ibiro wifuza ndetse n’indeshyo kuko hari iza metelo ebyiri, imwe ndetse n’izindi ngufi bateruza akaboko kamwe. Ifasha mu gukora igituza, amaboko ndetse n’umugongo.

Bare 

Bare ni igikoresho bakora mu biti cyangwa ibyuma batandatu, aho ushinga bine mu butaka ku buryo bikora ishusho y’urukiramende. Hanyuma ukagenda ufata ikindi kimwe ukagihuza n’imitwe ya bibiri bishinze mu butaka, ukabikora no ku rundi ruhande. 

Umwanya wo hagati usigamo niwo wicundiraho cyangwa ukoreraho siporo, arizo zigufasha gukora amaboko (Biceps na Triceps).

Ntakabuza ubashijie gutunga ibi bikoresho wajya ukora siporo bitagusabye gutanga amafaranga y’umurengera kandi utavuye iwawe. 

Urubyiruko rw’iyi minsi ntirutana n’ikoranabuhanga bityo ushobora kwifashisha YouTube cyangwa Application zitandukanye mu rwego rwo kumenya imyitozo ukora, ingano yayo ukaba wanazifashisha mu gukurikirana inama zinyuranye zitangwa n’abatoza b’iyi myitozo babigize umwuga kugira ngo wirinde ko yakugiraho izindi ngaruka zitari nziza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter