Search
Close this search box.

Ubugeni bwahinduye ubuzima bwa Tuyisenge

Tuyisenge Cassien ni umunyabugeni ukorera mu Karere ka Ngoma na Kirehe, aho akora imitako itandukanye yifashishije ibiti n’imyenda ishaje. Ni ibintu yatangiye muri Covid-19 biza kurangira abihinduye akazi kamwinjiriza agatubutse muri iki gihe.

Uyu musore w’imyaka 29 avuka mu Karere ka Kirehe ariko ubu akorera mu Mujyi wa Kibungo. Yatangiye gukora ubugeni mu 2020 nyuma yo kubona uko icyorezo cya Covid-19 cyateraga ingaruka abantu nawe kitamusize kuko cyahagaritse akazi yakoraga ko kuba Dj mu tubari.

Tuyisenge yavuze ko muri icyo gihe aribwo yishatsemo ibisubizo abona hari umwuga azi gukora kandi akunda ukaba wamwinjiriza amafaranga. Ku ikubitiro yatangiye akora ibishushanyo agamije kwishimisha abantu bagenda bamubwira ko ari byiza ndetse yanabikora kinyamwuga.

Ati “Nageze aho mbona ko nanahagarika ibyo nakoraga mbere ya Covid-19 nkanikomereza ibi byo gukora imitako nkoresheje ibiti, igihe cyaje kugera mbona abantu babikunze cyane amafaranga ntangiye kuyabona mpitamo no kujya mpimba ibihangano bishya nifashishije ibikoresho bishaje birimo imyenda, imishito yashaje n’ibindi bitandukanye.”

Tuyisenge avuga ko yakomeje gukora cyane ari nako amenyekanisha ibihangano bye hirya no hino kugeza ubwo abantu benshi batangiye kubimenya nawe yagura ibyo akora ndetse anatanga akazi ku bandi bantu bane bahoraho bahembwa ku kwezi.

Mu mitako azwiho cyane harimo umutako ukozwe mu biti urimo amatara wakwifashishwa muri salon, imitako itandukanye yashyirwa ku bikuta, imitako iterekwamo indabo ikozwe mu myenda ishaje, intebe zikozwe mu biti nziza n’ibindi byinshi.

Tuyisenge yavuze ko kuri ubu mu myaka irenga itatu amaze akora yamaze gutera intambwe yo gukora indi mitako igezweho, yose yagiye yihimbira kugira ngo afashe abantu baba bamenyereye iya kizungu iba ihenze cyane.

Ati “Ubu ndi gukora Podium zikozwe mu biti abantu bavuga ijambo bashobora kwifashisha, ifite aho umuntu yashyira impapuro, aho yatereka amazi kandi ikanagaragara neza.”

Tuyisenge avuga ko agitagira yinjizaga nibura ibihumbi 20 Frw ubundi agahomba bitewe n’ibyo yabaga yashoye none kuri ubu ngo iyo arebye amafaranga yinjiza akanakuramo ay’abakozi asanga yinjiza arenga ibihumbi 300 Frw ku kwezi.

Imbogamizi zikiboneka mu gukora imitako mu biti

Tuyisenge avuga ko zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu kazi ke harimo kuba abantu batari bamenya ubwiza bw’imitako ikozwe mu biti ngo kuko abenshi batitabira kuyigura, bigatuma iyakozwe itabona abayigura.
Yavuze ko kandi kubona ibikoresho bikoreshwa birimo imashini, amarange n’ibindi nkenerwa byinshi bikigorana cyane, ngo n’iyo bibonetse usanga bihenze bigatuma imitako bakora nayo ihenda cyane.

Tuyisenge yavuze ko inama ya mbere aha urubyiruko ari ukudasuzugura akazi kuko abenshi usanga hari akazi banga gukora nyamara ngo nta n’akandi kazi bafite.

Ati “Nagiye nshaka guha urubyiruko rumwe na rumwe akazi bakabona ibyo nkora nta kintu ngo byabagezaho, rero nababwira ko iyo wamaze gusuzura akazi nta kintu wageraho, icya mbere ni ukudasuzugura akazi kandi wanagakora ukagakorana imbaraga, nta kazi kataguteza imbere mu gihe wagakoze neza.”

Kuri ubu uyu musore arangajwe imbere no kumenyekanisha ibyo akora, afite intego kandi yo kuzubaka uruganda rukora imitako mu biti no mu myenda ishaje, agaha akazi urubyiruko rwinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter