Kimwe n’ibihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere, abatuye u Rwanda muri rusange ni bato. Ibarura Rusange rya Gatanu ku mibereho n’imiturire y’Abanyarwanda ryaragaragajeko Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 25 barenga 58%, mu gihe abari munsi ya 30 barenga 65%. Ni mu gihe kandi abari munsi y’imyaka 35 bo ari 75%.
Iyi mibare ishimangira ko umubare munini w’Abanyarwanda ari urubyiruko ndetse ko mu minsi iri imbere arirwo ruzaba rufite mu biganza ahazaza h’u Rwanda.
Kugira ngo mu gihe uru rubyiruko ruzaba rugeze mu nshingano ruzakomeze kuganisha igihugu aheza hari ibyo rusabwa kwirinda n’imyitwarire igomba kururanga.
Izi nshingano z’ahazaza urubyiruko rufite ni ingingo yanagarutsweho na Perezida Kagame kuri iki Cyumweru, mu muhango w’amasengesho yo gusabira Igihugu.
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kubaho mu buryo bw’ubugwari butagira inzira kuko atari byo n’Imana ishaka.
Yavuze ko u Rwanda nk’Igihugu kiri kuva kure ndetse no mu mateka agoranye, gikeneye amahitamo meza kandi akwiriye kuko ariyo yakigejeje aho kigeze uyu munsi.
Ati “Ntabwo turagera aho tujya turacyafite urugendo rurerure ariko aho tugeze hose byari amahitamo, byari ugukora, byari no kwemera. Ntabwo ari kimwe muri ibyo gusa cyagira aho kikugeza, ni byose hamwe. Iyo urebye u Rwanda aho ruvuye n’ibyo runyuzemo, aho ruri n’aho rushaka kugera, nta muntu n’umwe, w’uwaho ariho hose ku Isi ushobora kuba ari we uhitamo aho avana u Rwanda, uko arutwara n’aho arugeza, nta n’umwe, usibye Abanyarwanda ubwabo na kwa kwemera, no gukorana n’abandi ariko aritwe turi imbere.”
Perezida Kagame yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye kuri iyi ngingo ari uko muri ayo masengesho hari harimo urubyiruko rushobora kuzavamo abayobozi b’ejo hazaza.
Yarusabye ko rwazigira kuri ayo mateka y’u Rwanda rukagira isomo rikomeye rukuramo kandi rizigishwa n’abandi.
Yakomeje agira ati “Ndagira ngo mubyumve neza, igihe muzaba ari mwe muri ku isonga, muzagaragaze ko amateka yacu, amasomo yari arimo atapfuye ubusa ahubwo mufite icyo mwize, bityo n’abandi bazaza nyuma yanyu ari bwo burera muzaba mubahaye.”
Perezida Kagame kandi yabwiye abitabiriye uyu muhango, by’umwihariko urubyiruko ko badakwiye kubaho mu buryo bw’ubugwari butagira inzira na cyane ko Imana atari cyo ishaka.
Ati “Naho kubaho mu buryo bw’ubugwari butagira inzira ntabwo ari byo. Nzi ko n’Imana atari byo ishaka. Ntabwo Imana ishaka kurema abantu ngo bajye aho ndetse baze bagire abandi babasumba bemere. Imana ijya kuturema twese yaturemye kimwe. Ubwo busumbane ntabwo dukwiye kubwemera hagati yacu no hagati yacu n’abandi.”
Mu bindi Perezida yagarutseho muri uyu muhango, yashimangiye ko kubera uko u Rwanda rwabuze amahoro igihe kinini rukwiriye kuyakorera mu buryo bwo bushoboka.