Search
Close this search box.

Gutora Perezida bwa mbere ni inzozi kuri bo!

Tariki ya 15 Nyakanga 2024 ni umunsi ukomeye ku Rwanda, buri Munyarwanda wese awutegereranyije amatsiko kuko ni bwo bazitorera umuyobozi ubereye igihugu cyabo. 

Uyu ni umunsi ukomeye kuri buri Munyarwanda bikaba akarusho by’umwihariko ku rubyiruko rugiye kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ku nshuro ya mbere.

Urubyiruko ruvuga ko kuba rugiye gutora bwa mbere ari amahirwe adasanzwe yo kugira uruhare mu guhitamo perezida w’igihugu. 

Shema Ryan yavuze ko ari agaciro gakomeye kugira uruhare mu gushyiraho umuyobozi uyobora u Rwanda. 

Ati “Iki ni ikintu gikomeye kuko niba umuyobozi ashyirwaho n’abaturage, baba babonye ko hari icyo ashoboye bitewe n’ubushobozi bamubonyemo butuma bamugirira icyizere.” 

“Kuba ari bwo bwa mbere ngiye kugira uruhare mu gushaka umuntu uyobora igihugu ni iby’agaciro kuko nintora umuntu ni uko nzaba mubonamo ubushobozi bwo kutugeza ku iterambere no guhindura byinshi. Ni inshingano zanjye zo kugena umuyobozi mwiza ukwiriye u Rwanda.” 

Uwera Ernestine yavuze ko afata uyu mwaka nk’amateka akomeye kuko ari bwo azaba atoye perezida.

Ati “Iki ni igikorwa gikomeye cyane kuba ngiye kugira uruhare mu gutora perezida uzayobora u Rwanda muri iyi manda. Ikizaba kinshimishije kandi kinteye ishema ni uko ibikorwa byiza umuyobozi azakora nzumva harimo uruhare rwanjye kuko nzaba namutoye.”

Ibi abihuje na Iranzi Teta Lena wavuze ko igikorwa cyo gutora ari intangiriro yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. 

Ati “Umukuru w’igihugu ni we uba ufite mu biganza igihugu, iyo ari mubi n’igihugu kijya ahabi. Gutora kuri njye mbona ari intangiriro yo gushyira itafari ku Rwanda nifuza, kuko umuyobozi tuzatora ni we uzarutugezaho.” 

“Iki ni igikorwa mpa agaciro cyane ndetse no kugikora nzashishoza ndebe umuyobozi mwiza uzakomeza ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.” 

Iteka rya Perezida ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ryasohotse tariki 11 Ukuboza 2023, ryemeje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku wa 15 Nyakanga 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter