Bamwe mu rubyiruko rwinjiye mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, bagira inama bagenzi babo batinya kwinjira mu nzego z’umutekano ko bakwiriye gutinyuka bakumva ko bakorera igihugu cyabo kuko abaharaniye ko umutekano umera neza bari gusaza.
Ibi byavuze kuri uyu wa Gatatu ubwo mu ishuri ry’amahugurwa rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana ubwo hasorezwaga amahugurwa ku bakozi bashya bato 497 barimo abahungu 342 n’abakobwa 155, aba bakaba bari bamaze umwaka wse batozwa gukorera uru rwego.
Komezusenge Olivier uri mu bahembwe kubera kwitwara neza muri aya mahugurwa, yavuze ko yinjiye muri RCS kuko yumvaga ashaka gutanga umusanzu we mu gukorera igihugu.
Yagiriye inama urundi rubyiruko yo kumva ko bakwiriye kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ngo kuko arizo mbaraga rufite.
Ati “Inama ntanga ku rubyiruko rutinya kuba rwajya gukorera igihugu, nitwe mbaraga z’igihugu kandi abakuru baharaniye ko tubaho neza bari gusaza, bishatse kuvuga ko nta bandi bantu bazabasimbura uretse twebwe, rero kujya mu nzego z’umutekano biroroshye ni akazi nk’akandi, nibaze dufatanye gucunga umutekano, tugorore abagororwa n’ibindi byinshi.”
Mutesi Emelyne nawe uri mu bahembwe ku bwo kwitwara neza, yagiriye inama abakobwa bakiri bato ko badakwiriye gucibwa intege no kuba bibonamo imbaraga nke.
Yavuze ko ari abanyembaraga kandi ko bakwinjira mu nzego z’umutekano bakabibasha kuko ngo ni akazi nk’akandi kandi ngo ikirenzeho ni uko uba uri kugira uruhare mu gucunga umutekano w’igihugu.
Ati “Urubyiruko nitwe mbaraga z’igihugu nta bandi bagikorera uretse twebwe, abenshi mu bakobwa batinya kuza mu nzego z’umutekano kuko bumva ko bafite imbaraga nke, rero ntabwo bafite imbaraga nke nibiyumvemo ko bashoboye kuko ntacyo utashobora mu gihe ufite ubushake.”
Ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje gukangurira urubyiruko kwinjira mu nzego z’umutekano kuko arirwo cyizere cy’ejo hazaza.
Komezusenge Olivier uri mu bahembwe kubera kwitwara neza muri aya mahugurwa, yavuze ko yinjiye muri RCS kuko yumvaga ashaka gutanga umusanzu we mu gukorera igihugu
Mutesi Emelyne yagiriye inama abakobwa bakiri bato ko badakwiriye gucibwa intege no kuba bibonamo imbaraga nke