Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ubuzima bwabo bwarahindutse: Ishimwe ry’abana bafashwa na Sherrie Silver

Abakurikirana ibikorwa by’umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver, bazi abana bato bakorana ku rubyiniro bafite impano zitangaje mu kubyina no kuririmba. 

Aba bana ni abari mu muryango Sherrie Silver Foundation washinzwe n’uyu mubyinnyi, ugamije kuzamura impano z’abana b’Abanyafurika by’umwihariko baturuka mu miryango ikennye. 

Aba bana bakorana na Sherrie mu bikorwa bye byo kubyina ndetse bakaba bafite n’ibyabo nko gukora indirimbo n’ibindi byagiye bibagurira impano mu buryo butandukanye. 

Mu kiganiro na Sherrie Silver, yavuze  ko uyu muryango ugamije kuzamura impano z’abana baturuka mu miryango ikennye babikesheje impano zabo. 

Ati “Umuryango wacu witwa Sherrie Silver Foundation. Mu byo dukora harimo gutoza abakiri bato kugira ubushobozi bwo kwikura mu bukene babifashijwemo n’ubumenyi tubaha mu bijyanye n’ubuhanzi cyane cyane kubyina.” 

“Nabonye ko abari muri uyu mwuga badafite ubushobozi bwo kuba bakwiyishyurira ikiguzi bisaba nk’amahugurwa kugira ngo umuntu abe umunyamwuga.” 

Abana bari muri uyu muryango bemeza ko kuva bahura na Sherrie Silver impano zabo zagutse kandi ko bo n’imiryango yabo ubuzima bwahindutse bukaba bwiza. 

Keza Shakira w’imyaka icumi afite impano mu kuririmba no kubyina yahuye na Sherrie Silver ubwo yari afite imyaka ine, we n’umuryango we bari mu buzima bubi ku buryo no kubona amafunguro byari ingorabahizi. 

Keza avuga ko kuva yahura na Sherrie yamufashije mu myigire ye n’ubuzima bw’umuryango we abikesheje impano yamuvumbuyemo. 

Ati “Mu rugo twari mu buzima bubi umuyobozi arambaza ati ni iki ushaka ndamubwira ngo ni ukwiga, nibwo nahuye na mama Sherrie ahita atangira kumfasha mu buzima busanzwe.” 

“Duhura nagiraga isoni cyane ariko mfite nk’imyaka ine n’igice nibwo Sherrie yatangiye kujyana n’ahantu ntangira kubyina gutyo kugeza ubu. Ntangiye kubyina mama bajyaga bamuha amafaranga tuba Rwampara mu nzu y’icyuma none ubu twimukiye mu nzu nini kandi byose niho nabikuye kandi no mu rugo ubuzima bumeze neza.” 

Ibi abihuje na Isibo Steve Denzo w’imyaka 11, afite impano yo kuririmba, kubyina no gukina filimi uvuga ko kuva yajya muri Sherrie Silver Foundation byamufashije kwagura impano ye. 

Ati “Uko narimeze siko nkimeze abantu baramenye kandi no mu rugo ntabwo bagira icyo babura nahembwe mfite amafaranga ndeke ku kigura kuko mba nakoze mama nkamuruhura.” 

Aba bana bishimira kuba bamaze kwagura impano yo kubyina bemeza ko bazayikomeza ikazabafasha kubona ubushobozi nabo bakajya bafasha abandi bana bavuka mu miryango ikennye. 

Abana bafashwa na Sherrie Silver bavuga ko yamaze kubahindurira ubuzima binyuze mu kubyina

Straight out of Twitter