Umubare munini w’Abanyarwanda ugizwe n’urubyiruko, aho usanga abari munsi y’imyaka 35 bagera kuri 75% by’Abanyarwanda bose.
Ingano y’abagize iki cyiciro ituma gihangwa amaso cyane kuko iterambere ry’abakigize ari ryo ry’igihugu n’abagituye.
Muri uyu mujyo, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yarebeye hamwe ibibazo bikunze kugariza abakiri bato, ifata n’ingamba zo kubirwanya.
Bimwe muri ibyo bibazo ni ubushomeri aho 19.4% y’urubyiruko rw’u Rwanda nta kazi rufite. Hagaragaye kandi ko urubyiruko rwo mu cyaro ari rwo rudsfitr akazi kuko rwihariye 74% by’abashomeri bose.
Uretse ikibazo cy’ubushomeri kandi byagaragaye ko urubyiruko rufite ingorane zo kutagira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo no kutamenya neza indimi nk’Ikinyarwanda n’izindi zikoreshwa.
Nyuma y’uko Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ibonye ko urubyiruko rutabasha guteza imbere igihugu rutabanje kwigira ubwarwo, yafashe ingamba zizafasha mu gukemura ibi bibazo ndetse n’ibindi rufite.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Minisitiri Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje gahunda zateganyijwe mu gushakira umuti ibibazo bitsikamira iterambere ry’abato.
Yavuze ko nubwo “gahunda nka YouthConnekt zifasha urubyiruko cyane cyane mu buryo bwo kwihangira imirimo benshi batabizi ariko hateganyijwe ubukangurambaga buzimenyekanisha ngo urubyiruko ruzisangemo.”
Muri izi gahunda, urubyiruko rufite imishinga myiza ruhabwa igishoro gifasha mu kuzamura no kongerera imbaraga ibyo rukora.
Minisitiri Dr Utumatwishima yanakomoje ku gushyiraho amatsinda yo kuganiriramo, gufashanya no gukomezanya nk’imwe mu nzira ifasha urubyiruko.
Byagaragaye ko hari ubwo urubyiruko ruba rufite ibibazo byinshi, bimwe bikomoka mu miryango, amateka y’igihugu ndetse n’ibindi, rimwe na rimwe bakabura uwo babwira.
Ati “Ibi bibazo bituma bamwe bahungira mu nzoga, nubwo nyamara inzoga atari umuti wabyo. Aya matsinda rero azashyirwa ahantu hatekanye nko mu bigo nderabuzima, ajye yakira abashaka kuganirizwa kandi afashe n’abo inzoga zamaze kwigaranzura.’’
Minisitiri Dr Utumatwishima yakomeje avuga ko bibabaje kuba ababyeyi, igihugu cyangwa se abandi bantu bashobora kwishingira umwana ngo ajye kwiga, azavemo umuntu w’umugabo, ariko bikarangira yishoye mu biyobyabwenge cyangwa se n’izindi ngeso zimwambura agaciro.
Ati “Natwe twabaye bato, twanyuze muri icyo kigero ugasanga abana baratoroka, ukibuka ko iwanyu baguhaye itike gusa, bakaguha n’amafaranga y’ishuri, bakakubwira ko ari wowe uzabavana mu bukene. Wabona abandi batorotse wowe ugasigara, ukiga imibare, ugakanira”.
Urubyiruko rwasabwe kwihesha agaciro, rukora ibyaruteza imbere kuko ari byo bizaruzamura, rugateza imbere imiryango n’igihugu muri rusange.
Minisitiri Dr Utumatwishima yashimye urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga neza ariko arushishikariza kuzifashisha mu bikorwa by’iterambere nk’ubucuruzi.