Search
Close this search box.

Kuki urubyiruko rutakigira ibanga?

Kugira ibanga ni imwe mu ndangagaciro umuntu yigishwa akiri muto. Iyo ukiri muto hari ubwo umubyeyi akureba ikijisho cyangwa se na mugenzi wawe akagupfuka umunwa akubuza kuvuga ikintu runaka kuko abona ko gikwiye kugirwa ibanga.

Si ko bose ariko babibona kuko hari abarenga bakavuga amabanga y’abandi ku karubanda, bakabanegura ndetse ukabona ntacyo bibatwaye.

Byinshi mu bivugwa si ko biba ari ukuri. Hari abavuga ukuri bakongeraho ibitari byo ngo bakunde baryoshye inkuru.

Ibi ubisanga kenshi mu modoka zitwara abagenzi, ahantu hahurira abantu benshi, mu tubari, mu birori runaka n’ahandi.

Hari ubwo usanga abantu babiri barimo bavuga undi, yewe ntibatinye no kumuvuga mu izina ku buryo buri wese yanamumenya. Bakamuvuga ibitari byiza yakoze cyangwa se afite, mbese bakamuhindura iciro ry’imigani.

Nyamara benshi mu batega izi modoka z’abagenzi, ntibahwema kuvuga ko bidakwiye kugenda uvuga umuntu runaka mu ruhame kabone n’iyo mwaba mufitanye ikibazo.

Umwe mu bo twaganiriye ntiyahwemye kuvuga ko kunegura abandi mu ruhame ari umuco mubi ndetse ko bigaragaza uwo uri we.

Ati “umuntu wifata akanegura abandi mu modoka, ni uko na we aba adashobotse. Ubuse iyo wifashe ukavuga ngo kanaka ajya mu ndaya cyangwa arara arwana n’umugore we, ubwo wowe uba uri muntu ki? Ntuba utwiyeretse twese ko ukunda kuzimura?”

Ibi kandi abihurizaho na bagenzi be bahamya neza ko umuntu ugenda avuga abandi, na we aba adashobotse.

Umwe ati “Ukumva umuntu aravuze ati ‘kanaka uramuzi? Ubwo uzi uko agenda? Ati mperutse kumubona yambaye akajipo kagufi kandi afite amaguru mabi’. Cyangwa se undi akaba aravuze ati ‘Sha uriya musore yarihenze. Buriya kariya gakobwa yagakundiye iki?’.”

Hari uwatanze urugero avuga ukuntu hari abagenda banavuga ibyabereye mu cyumba cy’amasengesho, kumwe abantu bahanuriwe.

Ati “Hari umunsi twari turi mu modoka maze abakobwa babiri bagenda banegura mugenzi wabo basubiramo ibyo bamuhanuriye mu cyumba cy’amasengesho. Ni ukuri byari igisebo pe kandi wabonaga bavuga bashize amanga nk’abari mu kuri.”

Aba bantu bose bavuga ko kenshi usanga aya mabanga aba bantu bagenda bashyira hanze baba barayabwiwe na ba nyirayo babizeye, abandi bo bakabatenguha bakabashyira hanze.

Uretse aba kandi, ubushakashatsi nabwo hari icyo buvuga ku bantu bakunze kunegura abandi aho bwerekanye ko buri gihe batabavuga ibibi gusa.

Hari ubwo uzasanga hari umuntu ukunda kuvuga abandi ariko akerekana uburyo bamwubatsemo, ibyo bakora akunda n’icyo abigiraho.

Aba bashakashatsi bavuga ko inkuru nk’izi zidakunze kwitabwaho cyane kuko abantu benshi bashishikazwa n’inkuru zitavuga ibyiza.

Ku bantu bazimura, usanga bibanda cyane ku bari mu kigero cyabo. Niba barimo bavuga ku mukobwa w’imyaka 25, usanga abarimo bamunegura bangana na we. Impamvu ni uko abantu bakunda ihangana hagati y’abo bari mu kigero kimwe.

Usanga niba ari umuhanzi barimo kuvugaho, bashaka ibibi bye kugira ngo bumvikanishe ko atari shyashya kandi bafite icyo bamurusha.

Niba ari undi uri mu kigero cyabo wenda yaguze imodoka, usanga bavuga uburyo ari mbi cyangwa se ugasanga bavuga ko atazi no gutwara cyangwa se itanamubereye.

Uretse kuba amazimwe abangama, uyu muco wo kuvuga abandi utari mwiza hari ubwo utera igikomere ku muntu ndetse gishobora kumara igihe.

Twafata urugero ku bigo by’amashuri. Hari uguha ubuhamya akakubwira ko mu yisumbuye yarwaye agahinda gakabije bitewe n’ibihuha yagiye avugwaho bigatuma hari ababifata nk’ukuri.

Abavuga ibi bihuha, hari ubwo babikora bisekera nyamara uwavuzwe bikamutera ikibazo gikomeye.

Nubwo uyu muco utahita ucika ariko wagabanuka gahoro gahoro ukazagera aho ukendera. Ni ingenzi kureba ibyiza biri ku bandi no kwirinda kubataranga ugendeye ku ntege nke zabo.

Ni byiza kuzirikana ko uko uvuga abandi ari na ko na we uvugwa iyo udahari. Birakwiye ko igihe cyose wumva nta cyiza ufite kuvuga ku muntu wicecekera aho gukwirakwiza ibihuha.

One Response

  1. Twavugamo n’ukuntu ababyiruka na bamwe mu bakuze, basigaye birukira mu bitangazamakuru kubwira isi yose ubuzima bwabo, harimo n’ibyazagira ingaruka mbi ku babakomokaho cga imiryango yabo, abo bashakanye se …. ibi nabyo mbona ari ikindi cyorezo giteye ubwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter