Dusoje umwaka wa 2023 bamwe batabura kuvuga ko utagenze neza cyane by’umwihariko mu gice cy’ubukungu kubera izamuka ry’ibiciro ndetse ku bacuruzi bo bavuga ko abakiliya bagabanutse cyane ugereranyije n’abo bari basanzwe babona mu myaka yatambutse. Izi ngaruka zose zageze no ku rubyiruko ruri mu bucuruzi.
Bamwe mu bo twaganiriye bakomoje ku kuba batarabonye umusaruro bari biteze ndetse n’intego bari bafite zitagezweho.
Ingabire Marie Claire, ni umu-agent ucuruza serivisi za sosiyete z’itumanaho mu mujyi wa Kigali, akazi amazemo imyaka igera kuri ibiri. Kuri we uyu mwaka ntiwagenze neza kubera ko abakiliya bagabanutse.
Ati “Ugereranyije n’indi myaka, uyu ntabwo wagenze neza kuko abakiliya bagabanutse ndetse n’ikibazo cy’ubukungu kikiyongera.”
Ibi abihurizaho na mugenzi we Bigirimana Emmanuel ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri Moto. Yavuze ko uyu mwaka ubukungu butari buhagaze neza kuko amafaranga atabonetse cyane.
Ati “Njyewe nk’umuntu wari utangiye urugo rushya ntakiri ingaragu, nari nkeneye amafaranga aruse ayo nakoreshaga kugira ngo umuryango wanjye umere neza ariko ntabwo yabonekaga cyane.”
Bitewe n’uko uyu mwaka utagenze neza nk’uko bari babyiteze, hari amasomo agiye atandukanye bigiyemo ndetse bafite icyizere ko azabagirira akamaro muri uyu mwaka mushya dutangiye.
Bigirimana avuga ko uyu mwaka wamwigishije ko akwiye kujya yitwararika mu buzima kuko bushobora guhinduka isaha n’isaha.
Uwamahoro Charlotte ucuruza imyenda y’abana n’abakuru we yavuze ko isomo yakuye muri uyu mwaka ushize ari ugucunga amafaranga ye neza.
Ati “Isomo rikomeye nigiye muri uyu mwaka ni uko nkwiye gucunga amafaranga yanjye neza. Impamvu ni uko ibicuruzwa byagenze gake kubera izamuka ry’ibiciro ari ku biribwa ndetse n’ibindi kandi ugasanga amafaranga yo kwishyura inzu ari hejuru. Ubwo iyo ntabasha gucunga amafaranga neza, sinari kubona ayo nishyura iyi nzu nkoreramo.”
Ibi ariko siko biri kuri Ishimwe Nadine ukora muri Noble Design. Kuri we umwaka wagenze neza kuko babonye abakiliya benshi ndetse ibikorwa byabo biraguka. Isomo yigiye muri uyu mwaka ushize ni ukudacika intege.
Ati “Uyu mwaka wanyigishije kudacika intege ndetse no kutitinya. Hari ubwo utangira ubona bigoye ariko uko iminsi igenda ishira ibintu bigenda bijya mu buryo.”
Aba bose ntibabura kugaragaza ko umwaka mushya dutangiye bafite icyizere ko uzagenda neza kurusha uwo dusoje.
Bavuga ko ukurikije uko bimwe mu biciro by’ibiribwa byagiye bigabanuka ndetse n’ubukungu bukaba burimo gusubira ku murongo, bafite icyizere ko uyu mwaka mushya uzagenda neza abakiliya bakiyongera.
Bafite ingamba zo gukora cyane kurushaho kugira ngo inyungu iziyongere maze babashe kwiteza imbere ku rwego rushimishije.
Ku bantu bacyitinya ntibakore cyangwa se ugasanga bafite imishinga ariko ubwoba bugatuma badatangira, babagira inama yo kwitinyuka maze bagakora kuko ntiwakunguka utakoze.
Uwamahoro ashishikariza by’umwihariko urubyiruko n’abagore gukora batikoresheje ndetse bagatinyuka kuko icyizere cyo kunguka gihari.
Ati “Urubyiruko ndetse n’abagore nabagira inama yo kwitinyuka maze bagakora. By’umwihariko abagore, bakwiye kumva ko nta wabaho adakora. Agomba gukora ndetse agashyiramo imbaraga ngo bigende neza.”