Search
Close this search box.

Ubwigenge duharanira nk’urubyiruko bukwiriye kugarukira he?

Ese wowe wumva ubwigenge ari iki? Abantu benshi uzumva bavuga ko kwigenga ari ugukora icyo ushatse cyose mu gihe ubishakiye. Ese nawe niko ubibona?

Nubwo kenshi dukunze kurwanira kwigenga, ndetse rimwe na rimwe tugakora ibisa nko kwigaragambya igihe tubujijwe gukora ikintu runaka, ntabwo ariko buri gihe kwigenga biba byiza, cyane cyane kuri twe urubyiruko tuba tugifite amaraso ashyushye. Kenshi ubwo bwigenge dushake usanga tubukoresha uko bidakwiye.

Kenshi tuba dushaka gutahira igihe dushakiye, tukanywa inzoga dushaka, tugatwarira imodoka ku muvuduko dushaka, nyamara ntidutekereze ku ngaruka z’ayo mahitamo yacu.

Umuhanga philosophy, Aristotle ni umwe mu bahanga bagize icyo bavuga kuri ubu bwigenge ikiremwamuntu gihora gishaka.

Uyu muhango Yagaragaje  ko kwigenga bijyana no gufata inshingano. Ati “niba wumva ufite uburengazira bwo gukora ikintu runaka, ugomba no kwirengera ingaruka zavuye muri icyo kintu”. Ibi Bivuze ko niba wahisemo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ugomba kuba uzi neza ko ushobora no gufata inshingano ku bishobora kuvamo.

Ikibazo rero dukunze kugira, ni ukumva dushaka kwigenga nyamara tutabasha gufata inshingano. Aristotle avuga ko igihe cyose uhisemo ikintu nyamara ingaruka zacyo utazishingira, uba ukoresha ubwigenge nabi kandi bishobora kukubyarira ibibazo bitandukanye.

Kimwe mu byago dukururirwa no gukoresha ubwigenge nabi harimo uburwayi butandukanye. Reka dufate urugero ku nzoga. Tekereza kumara buri mpera z’icyumweru unywa inzoga kubera ko gusa nta tegeko ribiguhanira. Mu kwezi kose, ubwo uzamara byibura iminsi 12 usinze, umubiri wawe uri kurwana n’ingaruka z’inzoga.  Uretse no kuba ibi byakwangiza umwijima, byatera n’ibindi bibazo harimo n’indwara yo kwibagirwa.

Uretse uburwayi, gukoresha ubwigenge bwacu nabi bidukururira inshingano zitateguwe bityo bikica ahazaza hacu ndetse n’igihugu muri rusange. Gutekereza ko kuba wujuje imyaka y’ubukure biguha uburenganzira bwo gukora imibonano mpuzabitsina uko ushaka kose, bikurura ibyago byo kubyara imburagihe mu gihe ubushobozi bwo kurera bwo ari ntabwo.

Ikindi kandi, mu gukoresha kwigenga kwacu nabi, twibagirwa ko tubana n’abandi bantu kandi nabo bafite uburenganzira bwo kubaho neza. Hari ubwo ubwigenge bwo kuvuga buba impamvu yo gusesereza abandi tukabatera ibikomere bitandukanye.

Mu byukuri kwigenga ntako bisa, ni byiza kuko uretse n’abantu badukuriye cyangwa abatuyoboye, n’Imana ubwayo yarabuduhaye. Nyamara ni ngombwa kwibuka ko ubwigenge butari kumwe no gutekereza ku ngaruka z’amahitamo bushobora kudushyira mu mazi abiri. Nk’urubyiruko, ni ngombwa kwibuka ko ubwigenge bwa nyabwo ari ukumenya guhitamo neza ibidufitiye akamaro, kubera ko Byose turabyemerewe ariko si ko byose bidufitiye akamaro”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter