Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ese abagore bose bagerwaho na serivisi z’ubuzima? Icyo Mugeni abitekerezaho

Uko ubuzima bw’abagore burushaho gusigasirwa, ni nako urwego rwa serivisi zifashisha ikoranabuhanga hagamijwe kubungangabunga ubuzima bwabo, rurushaho kugerageza kuziba icyuho kiboneka hagati yabo na serivisi z’ubuzima.

Mugeni Natacha ni Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ubuzima mu kigo cya Kasha Rwanda, avuga ko ibyerekeye guhanga udushya bikwiye gukorwa ariko harebwa cyane ku bo bizagirira umumaro.

Kasha Rwanda, ni urubuga rukorerwaho ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga, aho umuntu ashobora kurugeraho yifashishije telefoni ye, rukaba rufite umwihariko wo kubashisha ab’igitsinagore kuba babona ibikoresho by’isuku ndetse n’imiti mu buryo buboroheye aho baba baherereye hose mu gihugu.

Kugeza ubu, ku rubuga rwa Kasha ushobora gusangaho ubwoko burenga 400 bw’ibicuruzwa bitandukanye birimo, cotex zifashishwa mu gihe cy’imihango harimo n’izishobora kumeswa zikongera gukoreshwa, ibikoresho bitandukanye by’isuku hamwe n’ibindi abagore n’abakobwa bashobora kwifashisha.

Kasha yashinzwe mu Rwanda mu 2016 iza kwaguka igera muri Kenya mu 2018 aho intego nyamukuru ari ukugeza muri Afurika yose imiti n’ibikoresho by’isuku bikenerwa by’umwihariko n’abi’igitsinagore.

Uretse Kasha, hanagiye havuka ibindi bigo nka yo nubwo hakigaragazwa imbogamizi yo kumva no gusobanukirwa neza amateka n’ubuzima bw’abagore n’abakobwa ibyo bigo biba bigerageza gufasha.

Mu nama ya Women Deliver yari imaze iminsi ibera i Kigali, Mugeni Natacha yitabiriye anagira uruhare mu kiganiro cyibandaga ku mpinduramatwara muri serivisi zifashisha ikoranabuhanga mu by’ubuzima kuri bose, aho hagarutswe cyane ku bibazo byo kubogama mu ishyirwaho ry’amategeko no kuba abantu bagerageza kwigira ku makosa yagiye akorwa mbere mu by’ikoranabuhanga.

Mugeni yasobanuye ko bikenewe ko hakemurwa ikibazo gikomeye cyo kuba serivisi z’ubuvuzi zitagera ku bagore b’ingeri zose. Yikije cyane kuri iyi ngingo anagaragaza akamaro ko kuba abagore bose babasha kubona izo serivisi ndetse n’ibikoresho bakenera kugira ngo bite ku isuku n’ubuzima.

Ati “turavuga kwita ku bagore bose hadashingiwe ku kigero cy’imyaka barimo cyangwa urwego rw’amikoro bafite.”

Yakomeje avuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gutuma bamenya amakuru yose y’ingenzi, ibyo bikoresho byose bakenera bikaba ku giciro kibanogeye kandi bikaba byujuje ubuziranenge.

Hari imbogamizi y’uko nubwo usanga hari benshi bahagurukira gukemura ibyo bibazo abagore bahura na byo, ndetse bakanagerageza kugeza izo serivisi ku isoko, usanga hakirimo ikibazo cyo kutabasha kugera ku bazikeneye nyirizina. Aha hari ukuba ibyo bigo byose bitita ko hari abagore benshi badafite uko bagera kuri iryo koranabuhanga, abandi ntibanamenye kurikoresha.

Aha by’umwihariko hagaragazwa abagore n’abakobwa bo mu bice by’icyaro.

Ibi Mugeni abishingiraho avuga ko ibyo bigo biza, ariko wareba ku cyo bikora ugasanga ntabwo serivisi bitanga zigera ku bantu ba nyabo. Uretse ibyo anasaba ko aho kugira ngo hakomeze kwitabwa cyane ku buryo bwo kohereza amafaranga hishyurwa ibyo bicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga, hakwiye kwitabwa mbere na mbere ku buryo abagore babona ibyo baba bakeneye.

Mugeni yashimangiye ko hakenewe gukora ibiganiro n’ubuvugizi bwinshi kugira ngo hashyirwe imbaraga muri izo serivisi z’ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga ku bagore b’ingeri zose.

Yashishikarije urubyiruko, by’umwihariko ab’igitsinagore kugira uruhare rugaragara muri iyo mpinduramatwara yo kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zifashisha ikoranabuhanga zigere ku b’ingeri zose na cyane ko yizera ko umusanzu w’urubyiruko muri ibi wagira uruhare mu kugena ahazaza heza h’ubuvuzi kandi bugera ku bagore babukeneye.

Kasha imaze gufasha abogore bagera ku 3000 mu Rwanda n’ibihumbi 10 muri Keanya aho yanahanze amahirwe y’akazi atandukanye ku buryo abagore bagera kuri 300 ubu bayikorera nk’aba “agents” bayo mu bice bitandukanye.

Kasha irateganya kwaguka igatangira gutanga serivisi zayo muri Afurika y’Epfo guhera mu kwezi gutaha, aho by’umwihariko ifite intego yo gutanga umusanzu wayo mu guhashya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kiganje muri icyo gihugu.

Straight out of Twitter