Search
Close this search box.

Ni umwe mu bagore mbarwa batwara moto i Kigali: Inkuru ya Yankurije watewe inda ku myaka 16

“Bamaze kuntera inda nibwo nahise nshyira ubwenge ku igihe mpita mbona ko ubuzima bwose bushoboka.”  Aya ni amagambo ya Yankurije Émeline, umwe mu bagore bake bakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali. 

Gutwara abantu kuri moto bimaze kumenyerwa nk’akazi gakoramo abagabo benshi bitewe n’imiterere yako, gusa hari bamwe mu bagore bamaze kugaragaza ko nabo bagakora kandi bikagenda neza. 

Mu 2022, nibwo Yankurije  yatangiye ikimotari, yemeza neza ko mu gihe cy’umwaka amaze hari byinshi bimaze guhinduka mu buzima bwe, bijyanye n’amateka y’ahashize. 

Yavukiye mu Karere ka Ngororero arerwa na nyina umubyara mu buzima butari bworoshye. Nyuma baje kwimuka bajya kuba mu Karere ka Kayonza.

Bitewe n’ubuzima bw’ubukene yakuriyemo, mu bwana bwe Yankurije ntabwo yagize amahirwe yo kwiga, byatumye ubuzima bwe bukomeza gukomera. 

Ku myaka 16 Yankurije yatewe inda, ubuzima burushaho kumubera umutwaro kuko hari hajemo n’undi muntu, yakomeje gushakishiriza mu cyaro ariko abona ko ntaho bigana yigira inama yo kujya i Kigali. 

Yageze i Kigali abanza gukora akazi ko mu rugo ahembwa amafaranga make, abasha kuyabika aza kuba umwe mu ba-agants ba MTN Rwanda. 

Igihe yakoraga aka kazi yabonaga ko aramutse abaye umumotari ubuzima bwaba bwiza. Aha niho yatangiriye kujya akorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko agatsindwa. Nyuma yo gukora inshuro ebyiri, ku nshuro ya gatatu yaje kurubona.

Yankurije avuga ko guterwa inda kwe byamuhumuye amaso atangira gushaka inzira zimukura mu buzima bubi yakuriyemo. 

Ati “Bamaze kuntera inda nibwo nahise nshyira ubwenge ku igihe mpita mbona ko ubuzima bwose bushoboka.” 

Yakomeje avuga ko nubwo  yari amaze kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko atari afite ubushobozi bwo kugura moto.

Ati “Namaze kwiga mbonye ko mbonye uruhushya rwo gutwara rwa burundu, mbona ko nkwiriye kujya gufata moto y’ideni. Hari umushinga waje ufasha abakobwa wa GIZ, iyo wabaga ufite permis baguhaga moto.”

“Niba abandi moto bayitangira miliyoni eshatu, umukobwa bayimuheraga miliyoni 1.5Frw, nanjye nagize amahirwe ndayibona ngenda nishyura make make.” 

Imbogamizi ni nyinshi ariko nzi icyo nshaka!

Yankurije ugiye kumara umwaka atwara abagenzi kuri moto avuga ko amaze kumenyera umwuga ariko hari zimwe mu mbogamizi ahura nazo nk’umukobwa. 

Ati “Kuba uri umukobwa ugaparika barakureba ngo wowe uri umukobwa kandi ntabwo tubamenyere, hari n’abaza kugutega bishimye akajyaho nta kibazo rwose akumva nta kibazo.”

“Usanga abagabo baba bashaka gutereta bakavuga ngo uriya mukobwa yabonye permis uwamutereta azana byinshi, nizo mbogamizi ziba mu kimotari cy’umukobwa gusa urabirinda.” 

Nubwo hari imbogamizi agenda ahura nazo ariko yemeza ko hari byinshi kuba umumotari byamuzaniye mu buzima, birimo kwigira mu bijyanye n’amafaranga. 

Ati “ Ikintu cyanejeje mu buzima bwanjye ni uko natinyutse, nkumva abantu bose mbisangamo. Ubu mbasha kwigurira umwenda kwishyurira umwana amafaranga y’ishuri. Ubu nishimira ko nta muntu mba ndi gusaba ngo wampaye aya.”

Kuba adacika intege mu kazi ke kandi hari byinshi bimubangamira, niho ahera abwira urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakunda umurimo. 

Ati “Urubyiruko nababwira gukura amaboko mu mifuka bagakora, ntabwo akazi kabuze icya mbere ni ukugira ubushake byose biraboneka n’amafaranga.” 

Yankurije Émeline afite intego zo kwaguka kugeza aguze moto ku buryo azajya akodesha n’abandi batazifite ndetse no kwiyubakira inzu. 

Yankurije afite intego zo kugura moto nyinshi akajya akodesha abatazifite

Akazi ke agakora akishimiye kuko hari byinshi kamaze kumugezaho

Kwakira neza abakiliya nibyo Yankurije ashyize imbere

Abagenzi ntibatinya kumutega ngo ni uko ari umukobwa

Yankurije ni umwe mu bagore bake batwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali

Inzozi zo kwaguka kuri Yankurije zirakomeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter