Search
Close this search box.

Yifuza gushinga uruganda rutunganya divayi mu binyomoro! Inzozi za Uwase wayobotse ubuhinzi

Uwase Cyuzuzo ni umukobwa wihebeye ubuhinzi ufite inzozi zo gushinga uruganda runini rutunganya divayi mu mutobe w’ibinyomoro bivanze na betterave.

Uyu ni umwe mu rubyiruko rwibumbiye mu Ihuriro ry’Urubyiruko rukora ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, RYAF, ndetse yanitabiriye imurikagurisha ry’Ubuhinzi n’Ubworozi riri kubera ku Mulindi, rizwi nka ‘National Agriculture Show’.

Uyu mukobwa yinjiye mu mwuga w’ubuhinzi bitewe n’uko ari ibintu yakundaga, ndetse aza no kubyiga muri Kaminuza.

Nubwo bamwe mu rubyiruko badakunze kubona ubuhinzi n’ubworozi nk’ingeri ibumbatiye amahirwe arambye bashoramo imari rikabateza imbere, usanga ababwinjiyemo ari abahamya beza b’amahirwe yabyazwa umusaruro n’urubyiruko kuko rushobora guhanga udushya.

Uwase Cyuzuzo akorera mu Karere ka Musanze aho ahinga ibinyomoro na betterave akanabitunganyamo divayi. Yemeza ko ubuhinzi ari amahitamo meza kandi ari ikintu gitanga icyizere ku buzima.

Ati “Kuba mu buhinzi bitanga icyizere kandi biramfasha cyane. Nta hantu bihuriye no gushaka akazi kuko urebye hari ubwo usanga umuntu ukorera abandi ashobora wenda gukorera 5000 Frw; 8000 Frw cyangwa 10.000 Frw ku munsi mu gihe iyo ngurishije amacupa abiri gusa nyarenza. Iyo wikorera rero ubasha kuvumbura ibindi bintu byinshi.”

Uwase yemeza ko divayi akora aba ari umwimerere ari na cyo gituma igira abakiliya kuko ngo hari benshi batangiye kumuyoboka.

Ati “Aba ari divayi iryoshye, cyane ko nta bindi bintu byinshi tuba twashyizemo. Iba ikungahaye kuri vitamini kandi ikagira n’uburyohe.”

Kuri ubu bakora ubwoko bubiri bw’iyi divayi burimo itukura n’iy’umweru ikorwa mu nanasi.

Nyuma yo kubona abo mu muryango we bakora ubuhinzi kandi bikabahira, Uwase Cyuzuzo yatangiye kubukunda akiri muto ndetse mu mashuri yisumbuye yiga ibijyanye no kongerera agaciro ibiribwa (Food processing) anabikomerezaho muri Kaminuza.

Ati “Igitekerezo cyakomotse ku gukunda ubuhinzi, nza kugira amahirwe ndabyiga, bimpa imbaraga zo kubikora kuko no mu rugo bakora ubuhinzi n’ubworozi. Rero nari mfite amakuru ku birebana no kubikora aho niho igitekerezo cyavuye mu kwanga ko nazagendagenda nsaba akazi.”

Igishoro ntigikwiye kuba imbogamizi

Kimwe mu bintu bikunze gukoma mu nkokora urubyiruko ni igishoro ariko Uwase yemeza ko iyo umuntu afite intego, duke afite yaduheraho kuko na we yahereye ku mafaranga make yazigamaga kuri buruse yahabwaga yiga muri Kaminuza.

Uretse gukora divayi, anakora amandazi ndetse n’ibisuguti bikozwe mu ifarini amagi, amafi ndetse n’amata.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye yimeje kurushaho kunoza imikorere ndetse afite inzozi zo kuzubaka uruganda rugari.

Ati “Intego yanjye ni ukongera umusaruro no gukora byinshi birenze kuri ibi. Ndashaka kongera nkagira uruganda rwanjye rutunganya divayi n’ibisuguti kandi birashoboka. Niba naratangiye nkora litiro 10 ubu nkaba nakora 200 ndetse zinarenga bingaragariza ko n’uruganda nzarukora.”

Kugeza ubu ari gukurikirana uko ibicuruzwa bye byahabwa ibyangombwa by’ubuziranenge bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge ndetse ari no muri gahunda y’Urugaga rw’Abikorera izwi nka Zamukana ubuziranenge.

Iyo abaze ibyo akora buri kwezi, Uwase avuga ko atunganya litiro ziri hagati ya 30 na 50 mu gihe icupa rimwe rifite santilitiro 75 arigurisha ibihumbi 8000 Frw, ariko ashobora gukora izirenze izo bitewe n’abakiliya babonetse.

Uwase yifashisha imbuga nkoranyambaga zitandukanye mu kwamamaza no kumenyekanisha ibicuruzwa bye kugira ngo bigere kuri benshi no mu kwereka urubyiruko icyiza cy’ubuhinzi n’ubworozi.

Ahamagarira bagenzi be b’urubyiruko kuyoboka inzira y’ubuhinzi kuko iyo bukozwe neza butanga umusaruro kandi bugahanga imirimo ku bandi, bityo rukiteza imbere bikanagirira igihugu akamaro.

Uwase Cyuzuzo yahamagariye bagenzi be gutinyuka bagashora mu buhinzi

Cyuzuzo yishimira kuba akora ubuhinzi no kongerera agaciro ibibukomokaho

Bimwe mu bicuruzwa bikorwa na Uwase Cyuzuzo

Iyi divayi ikorwa mu binyomoro na betterave

3 Responses

  1. Ndumva ibyo binyomoro kubikoramo divayi ari ukubyangiz, kandi hari abana n’abantu bakuru bugarijwe n’Imirre mibi, byaribwa nk’imbuto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter