Search
Close this search box.

Ndi umusore wo muri Zimbabwe wisanze mu Rwanda ntungurwa n’imiterere yarwo

Mbere y’uko usura igihugu runaka, hari ukuntu uba ugerageza kwiyumvisha ishusho yacyo, ubwoko bw’amafunguro wahasanga cyangwa imiterere y’abantu baho.

Mbere y’uko nza mu Rwanda, sinari narigeze njya kuri Google ngo mbe nagira ibyo nshakisha kuri iki gihugu nifashishije urwo rubuga kuko nifuzaga kuza nkirebera byose ubwanjye. 

Nifuzaga kureba igihugu cyo muri Afurika gifite isuku, gitekanye ndetse na Kigali ihora yaka.

Mbere na mbere mubanze munyemerere mbabwire ko aho nkomoka nta moto zihaba ku buryo nginsohoka mu Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali natunguwe no kubona aho ziparitse zitegereje abo zitwara.

Kwibona ndi mu modoka iruhande rwanjye mpabona abatwaye abantu ku mapikipiki, byambereye nk’ureba filime ya kinyafurika ariko noneho nanjye ndi mu bari kuyikina.

Ibyo byose byari mbere y’uko nisanga ari jye utwawe kuri iyo pikipiki, ariko by’umwihariko kugenda kuri ziriya zikoresha umuriro w’amashanyarazi zidahumanya ikirere; ni nk’inyamaswa z’inkazi ziritagira umuhanda mu mutuzo kandi zidahumanya umubumbe wacu.

Mvuze ku murwa mukuru, Kigali, ugizwe n’udusozi duteye amabengeza, ni agahebuzo kwihera ijisho ubwo bwiza ku buryo ubona ubudasa bwawo iyo utekereje kuri ya mijyi y’akajagari.

Imihanda isukuye byimazeyo hafi yo kubengerana, igikorwa rusange cy’Umuganda gikorwa buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi kigafasha mu kwimakaza iyo suku ku buryo buri muturage wese usanga yariyemeje gusigasira ubwiza bw’igihugu cye.

Sinabura kuvuga ukuntu ifunguro ryose nahariye ryanteraga gusigara nikomba intoki (Ryabaga riryoshye cyane). 

Indyo y’imbere mu gihugu yitwa “ubugali” ndetse n’inyama izwi nk’akabenzi ni yo yambereye amafunguro ahiga andi mu gihe aho gufatira amafunguro handutiye ahandi ari ahitwa i Nyamirambo.

Ikindi cyambereye urukererezabagenzi, ni urugwiro Abanyarwanda bakirana abantu. Nubwo igihugu cyagize amateka ashaririye, ubudaheranwa bw’Abanyarwanda butuma ubasangana inseko izira imbereka kandi bakagaragaza ibyiringiro n’ubumwe.

Uruzinduko nagiriye mu Rwanda ntirwahereye gusa mu kubona ubwiza bwarwo no kubona uko abantu bagenda kuri za moto, ahubwo nanakuruwe n’umuco w’Abanyarwanda, guhura n’abenegihugu no gusobanukirwa amateka yabo.

Haba ku byerekeye amafunguro, uburyo bagerageza gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima no kumva inkuru yabo yo kongera kubaho; byose biteye amatsiko.

Urugendo rwanjye mu Rwanda rwambereye ihishurirwa ryiza, rwaranyaguye mu buryo bw’imitekerereze, mbega sinjye uzibona nagarutse ubutaha; Rwanda, mu by’ukuri wambereye igitangaza. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter