Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Birakwiye ko ubwira umukoresha wawe ko ufite ibibazo byo mu mutwe?

611bb1bc8d8e86e5fc465fae 1 ray6gxdhfxkptp0drvgivg

Ibibazo byo mu mutwe bigira ingaruka ku mikorere ya muntu kandi bigatera ipfunwe bamwe kubigaragariza abakoresha babo, bibwira ko bishobora gutuma batakarizwa icyizere cyangwa se bikavamo no gutakaza akazi.

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko buri wese akora ibishoboka byose ngo yirinde icyamusiga icyasha mu bandi.

Iyo bigeze ku rubyiruko rukeneye ko buri wese arubonamo ubushobozi buhambaye bihita bifata indi sura, bitewe n’ibyo rukeneye ku baruzengurutse.

Iyi myitwarire izavamo ibibazo byo mu mutwe. Abari mu kazi bahita bajya mu rujijo, bibaza niba bakwiye kubwira umukoresha iby’ibibazo byo mu mutwe bahuye na byo, nyamara ni byiza kubisangiza umukoresha wawe kuko ubuzima bwo mu mutwe bufitanye isano n’akazi ukora.

Umukozi wa RBC ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr Jean Damascène Iyamuremye yavuze ko urubyiruko rudakwiye guterwa impungenge no kubwira abakoresha babo uko ubuzima bwo mu mutwe buhagaze kuko bituma bahabwa ubufaha mu kazi.

Ati “Kubivuga ni ngombwa kuko bituma ufashwa ukitabwaho uburwayi butarakurenga ngo uzavuzwe ku ngufu. Ikindi ubimubwiye ntiyakwirukana, umuntu agomba kumenya ko afite uburenganzira baramutse banamwirukanye ku kazi amategeko arahari ashobora kumurengera.”

Uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda si inkuru mbarirano, nk’igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubushakashatsi buheruka bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko nibura Abanyarwanda 20,5% bafite uburwayi bumwe cyangwa bwinshi mu burwayi bwo mu mutwe.

Ku ruhande rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nibura abagera kuri 50,2% baba bafite ikibazo kimwe cy’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa byinshi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu abwiye umukoresha we ibibazo byo mu mutwe afite bituma yumva yishimye kandi bikamwongerera icyizere ndetse agatanga umusaruro ushimishije.

Umwarimu muri Kminuza ya Duke muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Deborah Grayson Riegel agira abantu inama esheshatu bakwiye gukurikiza mu gihe bashaka kubwira abakoresha babo ibibazo byo mu mutwe bahuye na byo.

Sobanukirwa ibyo ushaka kuvuga

Intambwe ya mbere ni ugusobanukirwa ikibazo byo mu mutwe ufite ndetse ukabasha kumenya niba ari ibintu bimaze igihe kirekire cyangwa ari iby’igihe gito biterwa n’igihe ugezemo cyangwa igikorwa runaka kitakuguye neza.

Hari no kuba ari ibibazo bimara igihe kinini bisaba kujya kwivuza, bigira ingaruka ku mirimo ukora no ku mibanire yawe n’abandi.

Ni ngombwa kureba ingaruka bigira ku mikorere yawe ya buri munsi bikagufasha kumenya neza ibyo ukeneye gusangiza umukoresha no kumenya ubufasha ukeneye haba imbere mu kazi no hanze y’akazi.

Ibaze ‘impamvu ugomba kubivuga’

Mbere yo gutangira ikiganiro n’umuyobozi wawe, banza wibaze ku musaruro witeze muri byo. Niba ufite ibibazo byo mu mutwe uterwa n’ibibazo runaka uri guhura na byo bikakunaniza ku buryo binagira ingaruka mu kazi kawe, ushobora kubiganiriza umukoresha ugamije gusaba ikiruhuko.

Mu gihe ari iby’igihe kirekire, wumva ushaka gukora mu buryo bwihariye, icyo gihe ushobora kubisaba muri icyo kiganiro.

Menya uburenganzira bwawe

Mu gihe ugiye kuganiriza umukoresha wawe, si ngombwa kumwereka impapuro za muganga. Ni byiza kuvuga ibyo wumva bitaguteye ipfunwe kandi wumva ko byagira uruhare mu kunoza imikorere yawe n’imibereho yawe muri rusange.

Ni ngombwa kandi kumenya amategeko arengera abafite ubumuga n’ibibazo byo mu mutwe aho uherereye ndetse n’ibyo ikigo ukorera giteganyiriza abo bantu.

Nk’urugero muri Amerika amategeko ateganya ko mu gihe usangije umukoresha amakuru y’ibibazo byo mu mutwe ufite atemerewe kukwirukana, kugira icyo ahindura mu masezerano yawe cyangwa kukwima amahirwe yose agenerwa abakozi.

Itegure kuvuga ibibazo byawe

Ibibazo byaba iby’agahinda gakabije, umujagararo n’ibindi bibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe niba ugiye kubibwira umukoresha wawe, ugomba kwitegura ko yakumva ari bishya.

Bikore witeguye ko ashobora kutakumva neza, cyangwa ngo ibintu usaba ubihabwe. Biranashoboka ko wasabwa ibisobanuro byinshi , rero ni ngombwa kwiyemeza gusobanura icyo ibibazo ufite bivuze ku buzima n’icyo bituma udakora n’aho bidafite icyo bivuze.

Kubisobanura bisaba gusubiza ibibazo byose umukoresha akubaza, ariko ageze ku byo wumva bisa no kwinjira mu buzima bwawe bwite utifuza gusangiza abandi, ni byiza kumubwira ko utiteguye gusubiza icyo kibazo.

Saba umukoresha wawe icyo ukeneye

Kuko ushaka ko umukoresha wawe cyangwa abo mukorana bagira icyo bagufasha kikorohereza, ni byiza kuvuga icyo ubakeneyeho udaciye ku ruhande.

Ushobora kuvuga uti “Mfata imiti mu gitondo ikangiraho ingaruka kugeza nka saa yine, ubwo rero igikorwa gikomeye nkeneweho byaba byiza ishyizwe kuri ayo masaha kuko nibwo naba ndi kuboneka.”

Garagaza imyitwarire igufasha mu kazi

Niba wabwiye umukoresha wawe ibibazo byo mu mutwe ufite, wibuke ko azahora yibaza icyo bagomba kugukorera kugira ngo ubashe kunogerwa n’akazi.

Menya neza ko ugomba guhora ubamenyesha uko bihagaze niba ibyo bakora bikunogeye cyangwa bitanoze. Ni ngombwa kwita ku byo bagukorera kandi ugashyira ingufu mu byo bakora bituma umererwa neza.

Ni byiza kubwiza ukuri umukoresha wawe kuko bituma habaho gahunda nziza agutegurira, kuko ahora ashaka uburyo aho ukorera haba ari ahantu haberanye n’akazi. Birashoboka ko waba umukozi mwiza ugakomeza no kwiyitaho.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rigaragaza ko umwe mu bantu barindwi bari mu kigero cy’imyaka 10 na 19 bibasirwa n’ibibazo byo mu mutwe, baterwa ahanini n’agahinda gakabije, kwigunga, n’ibindi bibazo by’imyitwarire.

Ibi bibazo ni kimwe mu bintu bine bya mbere bitera urubyiruko ruri mu myaka 10 kugeza kuri 19 kwiyahura.

RBC isaba abantu kudaha akato umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe, agafatwa kimwe n’undi muntu ukeneye kwitabwaho.

Straight out of Twitter