Search
Close this search box.

Akora ‘Amaroza’ amara umwaka adasaza|| Yabihereye kuri Instagrams

153a9868 2

Ubuhinzi bw’indabo mu Rwanda, ni bumwe mu biri gutera imbere uko iminsi ihita aho abantu benshi banashora imari mu kuzitunganya.

Buri wese winjiye muri gahunda yo guhinga cyangwa gucuruza indabo, aba afite umwihariko we mu rwego rwo kwigarurira isoko no gukundisha abakiliya be ibyo akora.

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga NAEB, gutangaza ko ibijyanye n’indabo, imbuto n’imboga bikomeje gutanga umusaruro kuko nko mu 2022 byinjije miliyari 28.79 Frw avuye kuri miliyari 28.7 Frw byinjije muri 2020/2021.

Iyi mibare kandi igaragaza ko ubucuruzi bw’indabo bwazamutse cyane ku kigero cya 58.78% mu 2022.

Abashoramari batandukanye bakomeje kugaragaza umwihariko mu guteza imbere ubu bucuruzi. Aha ni ho Uwacu Sandrine yahereye yinjira mu gutunganya indabo z’umwimerere zishobora kumara hafi umwaka zitangiritse.

153a9769

Mu 2019 nibwo Uwacu yagize igitekerezo cyo kuba yatangira gukora ishoramari mu gutunganya indabo, cyane ko byari ibintu akunda cyane nubwo nta bumenyi yari afite kuri uwo murimo ariko akomeza guhatana ndetse aza gushinga ikigo yise S.U Bouquet.

Nk’umuntu utari ufite amikoro yatangiye akorera imirimo yo kwamamaza no kumenyekanisha ibyo akora kuri internet yifashishije urubuga rwa Instagram kugeza mu 2020 agize icyicaro cyo gukoreramo ibikorwa bye ku Kicukiro ahazwi nka Sonatube.

153a9817 1

Nk’umuntu utangiye ishoramari ariko ntabwo yagiye ngo yicare gusa ahubwo yakomeje gushakisha inzira zo kwagura ibikorwa bye no gukorana n’abandi batunganya indabo kuko muri Kanama 2022 S.U bouguet yatangiye kurangurira abandi bagira indabo hagamijwe gukomeza kugira umwimerere.

Aho niho hatangiriye gukora indabo z’amaroza z’umwimerere zishobora kuramba igihe kirekire nibura hagati y’amezi atandatu na 12.

Uwacu agaragaza ko we n’abagenzi be bakora ibishoboka byose ngo izi ndabo zimare igihe babanza kuzitera imiti ituma ziramba.

153a9780 2

Uwacu agaragaza ko rimwe mu mabanga bifashisha ari ugufata neza izi ndabo ndetse no kugira ngo aho zikorerwa hatunganyijwe neza.

Ati “Dukorera mu cyumba gikonje kubera ko indabo zisaba kuba ahantu hari amazi no mu bukonje ngo zirambe. Izi ndabo zishobora kumara aha nibura icyumweru kubera uburyo hakonje.”

Izi ndabo batunganya zirangurirwa muri Bella Flowers izwiho kugira indabo z’umwimerere ari na cyo kibafasha kugira izujuje ubuziranenge.

Ubusanzwe gutunganya indabo bisaba ubwitonzi, ubuhanga n’ubushishozi kuko bisaba kugenda ukuramo izitameze neza no kuzishyira ku murongo.

153a9892 1

Iyo zimaze gutunganywa kandi zifungwa neza hanyuma zikabona gucuruzwa. S.U Bouquets muri uru ruganda rwo gutunganya indabo ifite umwihariko wo kugira indabo z’iroza ari na wo mwihariko wayo.

Ni urugendo rutari rworoshye kuri Uwacu Sandrine, kuko yahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo kutagira ubumenyi bukwiriye mu gutunganya indabo.

Ati “Natangiye kuko nabikundaga, ntabwo nari mbizi neza, rimwe indabo naraziguraga zikampfana, ubundi abantu bakavuga ko zitameze neza. Ibyo byatumye ngera aho nashatse kwiga kandi mbigeraho. Ubu mfite impamyabushobozi mu gutunganya indabo.”

Yagiriye inama abakiri bato yo kwitunyuka no guharanira kunguka ubumenyi muri byose ndetse no kugira intego muri byinshi.

Uwacu yemeza ko bifuza gushimisha abakiliya ndetse no guhanga imirimo ku rubyiruko rwifuza gutunganya indabo mu buryo bw’umwimerere.

153a9890
153a9924
153a9925 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter