Abantu benshi bahora bibaza icyo bakora ngo bagere ku nzozi z’akazi bifuza, ndetse bamwe ntibabura gushoramo amafaranga akahagendera na ka kazi batakabonye, nyamara hari imyitwarire n’imikorere wakwiremamo bikakongerera amahirwe yo guhabwa akazi mbere y’abandi.
Hari imyitwarire imwe n’imwe umuntu ashobora gutangira kwimenyereza, akongera ubumenyi ndetse bigaha agaciro uko abantu bamubona.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku myitwarire wagira ukabona akazi mu kigo icyo ari cyo cyose.
Gukorana umurava
Abakoresha bose bakunda umukozi ukora neza kandi cyane, wizewe ku buryo icyo bamuhaye baba bizeye ko agisohoza, kandi wiyemeje gukora uko ashoboye kose ngo akazi kagende neza. Ibi bisaba kuba witeguye kwitanga bishoboka ugamije kunoza akazi kawe.
Muri uru rugendo usabwa kugera ku kazi ku gihe, gukora ibyo baguhaye mu gihe cyagenwe no kuba witeguye gukora ibirenze ibyo usabwa kugira ngo wowe n’abo mukorana mugere ku ntego.

Menya gutanga neza amakuru
Guhanahana amakuru ni ikintu cy’ingenzi mu kazi ako ari ko kose. Kugira ngo ubigereho, usabwa kumenya gutega amatwi abandi, kumenya gutanga ibitekerezo byawe neza kandi mu nshamake, kandi ukitegura kwakira ibisubizo baza kuguha.
Waba uri gukorana n’abandi cyangwa se ari abakiliya muri kuvugana, iyo uzi guhanahana amakuru neza nta kigo na kimwe utakoramo.

Horana icyizere
Guhorana icyizere bituma aho ukora hose nta kibazo na kimwe wagira. Iyo winjiye mu kazi ubyishimiye kandi wumva uzabikora neza, uba ufite amahirwe yo kugera ku ntego yawe no gutera abandi imbaraga zo kukwigana. Ikindi kandi kugira icyizere bifasha gutsinda ingorane nyinshi zizitira abantu mu mirimo bakora.

Menya gufata icyemezo
Abakoresha bishimira umuntu uzi gufata iya mbere agashaka ibisubizo by’ibibazo bishobora kubaho mu kazi. Kugira ngo ubigereho usabwa kuba witeguye kwakira impinduka, kubaza aho utumva no gutanga uburyo bushya byakorwamo.
Iyo ufata ibyemezo nk’ibyo uba wereka umukoresha wawe indagagaciro zikuranga, kandi bigufungurira amahirwe mu bihe bizaza.

Itegure kujyana n’igihe
Umunyarwanda yaravuze ngo nta gihoraho nk’impinduka. Mu kazi ka none ibintu bihinduka buri kanya. Kugira ngo ubashe kugera ku byo wiyemeje bisaba kuba witeguye guhindura imikorere bitewe n’ibigezweho kandi ukoresheje uburyo bwiganjemo ukwiyoroshya. Byaba ari ukwiga ubumenyi bushya no kwihugura ngo ujyanishe ubumenyi bwawe n’akazi, kwiyoroshya bizatuma nta kigo na kimwe utakorera.

Mu gukurikiza iyi migirire no kugira imyitwarire tuvuze bizatuma ushobora guhabwa akazi ariko binaguhe amahirwe yo kugera kuri byinshi mu byo ukora. Ibyo wiyubatsemo none ni byo bigira uruhare ku hazaza hawe.