Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ishavu n’agahinda byo gufatwa ku ngufu byashibutsemo imbaraga zo kwigira

201712wrd kenya sv 0

Muhimpundu (izina ryahinduwe) ntiyarazi ko azisanga mu buzima arimo, bwo kurera umwana kandi na we nta bushobozi buhagije yari afite bwo kwiyitaho, ikirenze ibyo akarera umwana atazi se.

Kwisanga mu bice by’u Burasirazuba bw’igihugu ku izuba atari amenyereye kuko yakuriye mu bice bikonja by’Amajyaruguru ashyira u Burengerazuba, si amahitamo ye ahubwo ni ukwirinda abamukwenaga no kuva mu maso y’ababyeyi batabashaga kwiyumvisha ibyamubayeho.

Ntiyagiye kuba muri ibi bice ku bwo gushaka akazi cyangwa ubundi butembere ahubwo kwari uguhunga abashoboraga kumwongerera ihungabana ryaturutse ku gusambanywa atabigizemo uruhare akisanga atwite inda y’umuntu atazi.

Nagiriwe amahirwe yo kuganira na we mu buryo burambuye gusa inkuru ye arayikubwira na we ukumva amarira azenze mu maso ukaba wakwirinda no kugira inshuti nubwo na wo atari wo muti w’ibibazo.

Bijya gupfa Muhimpundu yari mu rugo nyuma aza kubwirwa n’inshuti ze ko hari ubukwe bw’inshuti yabo bagombaga kujya gutegura, nyuma bajyayo bategura buri kimwe cyose ari ko banatera urwenya banywa za fanta dore ko bari abarokore.

Uko amasaha yicumaga yumvaga atangiye guta umutwe azungera ku buryo byaje kurangira aguye agacuho ajya asaba aho yaba aryamye kuko yakekaga ko wenda ari umunaniro.

Mu kiniga cyinshi agira ati “Birashoboka ko hari ibyo nari nashyiriwe muri Fanta nari ndi kunywa simbimenye kuko nayihawe ifunguye. Numvise umutwe undiye ubundi njya kuryama. Kuva ubwo sinamenye ibyabaye kuko nabyutse nsanga nasambanyijwe amaraso anyuzuyeho.”

Akomeza ati “Nararebye mbona meze nk’umaze gukora imibonano mpuzabitsina kandi mu by’ukuri njye mperuka ngiye kuryama. Nabaye nk’usaze kuko iyo ntiyari imihango, nabajije bagenzi banjye bambwira ko ntabyo bazi.”

Muhimpundu avuga ko bishoboka ko yagambaniwe n’inshuti yitaga inkoramutima kuko muri iyo myiteguro hari n’abasore ariko bose yakangutse bagiye.

Ngo yatinye kubivuga ku buryo bwo kwirinda ko abantu bamugira igitaramo ndetse yanabibwiye iwabo banga kumwumva ahabwa igisa n’akato ubuzima buramukomerana, yishakira ibisubizo byo guhunga muri aka gace.

Inda yatangiye kugaragara iwabo batamwumva yigira inama yo kujya kwa mukuru we mu Burasirazuba.

Ati “Sinagombaga kuhaguma kuko sinari gukira abantu bari basanzwe banzi nk’umuntu wakundaga gusenga nubwo nyuma baje kubimenya ariko ntacyo byari bimbwiye kuko ntari mpari.”

Yabaye mu Burasirazuba ategereje kubyara, abaho mu buzima bubi agategereza icyo mukuru we atahana bagasangira ubuzima bugakomeza.

Ati “Urabyumva bwari ubuzima bungoye ni bwo nari nkirangiza kwiga nta mikoro nari mfite. Ikindi natekerezaga ukuntu ntwite inda y’uwansambanyije ntamushaka byakwiyongeraho ko ntanamuzi nkumva ubuzima ndabwanze. Nari mfite imashini idoda narayizanye ariko kubona ibiraka nabyo biragoye. Mbese napfuye mu mutwe ku buryo buhagije.”

Nyuma yaje kubyara umwana w’umukobwa ubu afite amezi atandatu. Kumwakira byabanje kugorana ariko bigenda biza, ubu yabonye nta yandi mahitamo aramwakira, ariko “nasigiwe igisa n’ihungabana kuko ejo hazaza hanjie ntaho mbona.”

Agaragaza ko kugira inshuti ari byiza ariko iyo zibaye mbi zishobora gutuma ubuzima bw’umuntu bupfapfana, ajya inama yo gushishoza mu guhitamo inshuti.

Muhimpundu yariyakiriye ndetse ari gushaka icyamutunga binyuze mu kwihangira imirimo cyane ko ubu yamaze kumenya kudoda.

Ibibazo by’ihungabana rituruka ku gusambanywa no gufatwa ku ngufu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije urubyiruko bigendanye no gufata inshingano rukiri ruto, rimwe ugasanga runandujwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nubwo igihugu cyashyize imbaraga mu gushyiraho amategeko atandukanye yifashishwa no guhana abakoze ibi, uruhare rw’imiryango itandukanye yaba iya leta n’itari iya Leta ruracyakenewe nk’uko Umushakashatsi mu Kigo gifasha mu guhangana n’ihungabana (Community Based Socio-Therapy: CBS Rwanda), Nzabonimpa Emmanuel abigarukaho.

Mu nama y’Ihuriro ry’Abanyeshuri biga Ubuvuzi mu bijyanye n’Imitekerereze (Clinical Psychology Students Association of Rwanda: CPSAR) uyu mushakashatsi yavuze ko mu bibazo bahura na byo harimo n’iby’ihungabana ry’abafashwe ku ngufu n’abasambanyijwe.

Asobanura ko icya mbere bakora ari uguhuriza hamwe aba bagize ihungabana bagatozwa kwishakamo imbaraga zibafasha kuganira ibyababayeho bo ubwabo kugira ngo babone ababafasha mu kwigarurira icyizere cy’ejo hazaza.

Ati “Icyo gihe barenga kwihugiraho no kumva ko ibyabo byabarangiranye bakagira amahirwe yo kubona ko atari bo bonyine bagize ibyo bibazo bityo bagaharanira ejo hazaza habo heza.”

“Twe muri Mvura Nkuvure tugira gahunda twise ‘Icyerekezo Gishya cy’Ubuzima’ aho dufasha abantu kurenga ibyo bagatekereza uko ejo hazaza hazaba hameze.”

Mu 2021 ubushakashatsi bw’imyaka itatu bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bwagaragaje ko abana basambanijwe ari 13.646 biganjemo abakobwa, kuko abahungu barimo ari 392 bangana na 2,9% aho 237 muri bo basambanyijwe n’abahungu bagenzi babo.

Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko benshi muri aba bana basambanywa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 24.

Aba bose usanga bahanganye n’ibibazo bitandukanye kuko umwana utangiye inshingano zo kurera kuri iyi myaka rimwe na rimwe kwiyakira bimugora ku buryo bimusigira ihungabana rikomeye, iyo abyaye ingaruka zigera no ku mwana kandi mu kuvuka kwe atarabigizemo uruhare.

201712wrd kenya sv 0

Straight out of Twitter