Guhera ku wa 26 Ugushyingo kugeza mu ntango z’Ukuboza, mu Rwanda hizihizwaga icyumweru cyahariwe ubukerarugendo aho insanganyamatsiko yacyo yagiraga iti “Duharanire guhanga udushya mu guteza imbere ubukerarugendo bwa Afurika mu kuzahura ubukungu.”
Ihuriro rya Afurika ry’Ubukerarugendo bugamije Ubushabitsi mu nama yaryo yabereye muri Kigali Serena Hotel mu gihe cy’iminsi ibiri, baganiriye ku bibazo bitandukanye birimo no gushaka uko havugururwa urwego rw’ubukerarugendo no kwakira na yombi abantu bakenera serivisi.
Hanakomojwe ku ruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo hanagaragazwa ko abakiri bato batajyaga bakunda kugaragara mu bijyanye na rwo ndetse n’ibikorwa birebana no kwakirana abantu ubwuzu.
Impamvu zagaragajwe nk’izituma urubyiruko rutisanga muri uru rwego rw’ubukerarugendo, harimo kudashishikazwa na byo, kutabigiraho amakuru n’ubumenyi ndetse n’impamvu z’imiryango.
Nubwo bimeze bityo ariko, hanagaragajwe ko hari urubyiruko ruke rwatangiye kuyoboka uru rwego, gusa ugasanga akenshi barajya mu myanya y’akazi yoroheje aho usanga bakora nk’ahakirirwa abantu cyangwa bikarangirira nko gukora mu modoka na za bisi zitwara ba mukerarugendo mu gihe abandi usanga bakora amasuku n’indi mirimo mito mito.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, Frank Gisha na we yakomoje kuri ibi, aho yavuze ko abakoresha, abashoramari n’abandi bakora ubushabitsi mu rwego rw’ubukerarugendo akenshi usanga ari abantu bakuze aho iryo yavuze ryunzwemo na Frank Mustaff, umuyobozi ushinzwe imiyoborere wa Horwath HTL muri Afurika y’Uburasirazuba wavuze ko urubyiruko rukenewe muri urwo rwego.
Mustaff yanavuze ko urubyiruko rudakunda gufata ubukerarugendo nk’akazi k’inzozi zarwo bitewe n’uko imyanya bahabwamo iba ihemberwa amafaranga make cyane, anavuga ko ari ibintu bikwiye guhinduka ndetse n’urubyiruko rugahindura imyumvire rukamenya ko ubukerarugendo bwibitsemo amahirwe menshi kandi ku rwego rw’isi.
Yagize ati “hari andi mahirwe menshi muri uru rwego, nk’akazi kajyanye no guhanga udushya, imenyekanishabikorwa, ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye; si akazi gaciriritse kabamo gusa.”
Dukwiriye rero gushyira hamwe tugaharanira guhanga udushya mu guteza imbere ubukerarugendo bwa Afurika mu kuzahura ubukungu kandi bigizwemo uruhare n’urubyiruko mu buryo butandukanye.
Abashobora gushora imari mu burezi bushingiye ku bukerarugendo nabo baributswa ko bakwiye gusobanukirwa akamaro ko guteza imbere ubumenyi bwerekeranye na byo mu rubyiruko rukabasha kujya mu myanya ifata ibyemezo n’aho ijwi ryarwo ribasha kumvikana.
Hari igenamigambi n’intumbero byose bigamije kongerera urubyiruko ubushobozi kugira ngo habeho gahunda ihamye y’uburezi bushingiye ku bukerarugendo mu rwego rwo kurworohereza kugera ku burezi bufite ireme.
Hari n’izindi gahunda zitandukanye zirimo nka Hanga Ahazaza, Tourism Inc n’izindi zitandukanye zigamije guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu aho urubyiruko ruhwiturwa, rusabwa kuba ayo mahirwe rutayatera inyoni rukayabyaza umusaruro.