Search
Close this search box.

Dr Yvan Butera, umusore werekanye ko byose bishoboka

Kera iyo twumvaga umuyobozi cyangwa se umunyapolitiki, twatekerezaga ko ari umugabo cyangwa umugore mukuru utangiye kumera imvi! N’iyo wabaga uri kumwe n’abakuru, wasangaga bagusunikira ku ruhande, bati wa mwana we ibiganiro bya politiki ni iby’abakuze, si ibyanyu bato! Ubu si ko bikimeze kuko urubyiruko ruri ku isonga muri byose.

Dr Yvan Butera ni urugero rwiza rw’ibishoboka. Ni umusore ukiri muto, w’umuhanga ariko uherutse guhabwa inshingano kera twari tuzi ko ari iz’abakuru. Yagizwe Minisitiri, mu yandi magambo ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.

Bya biganiro abato bahezwagamo, ubu agiye kujya abigirana n’abakuru bamubyaye kabiri, batamwishisha ahubwo bamwisangaho kubera ubuhanga bwe. Kuri we ni n’amahirwe yo kwiyungura ubumenyi no kuzuza inshingano ze.

Ati “Ni ibintu byiza bishimije, ikiba gisigaye ni ugukora ushyizemo imbaraga kugira ngo ugere ku ntego wahawe.”

Afite imyaka 32. Yize kimwe n’abandi, afite indoto zo kumenya byinshi mu masomo ashingiye kuri siyansi, guhera yiga muri IFAK ku Kimihurura na Lycée de Kigali.

Yabonye Masters mu 2017 ayikuye i Butaro muri Kaminuza ya UGHE ndetse abona PhD ayikuye muri Kaminuza ya Liège mu Bubiligi. 

Dr Butera wakoze nk’umuganga mu bitaro bya Muhima mu gihe kirenga umwaka ubwo yari arangije Kaminuza, asobanura ko kuba abato basigaye bahabwa imirimo mu nzego nkuru z’igihugu, ari andi mahirwe urubyiruruko rudakwiye gupfusha ubusa.

Ati “Ni ikintu gikomeye kuko uru ari u Rwanda abantu bose bibonamo, bisangamo, yaba umuto, umugore, umugabo, twese kuba dufatanyiriza umugozi umwe, ni byiza. Ni byiza ko abantu bahuje intego bahuriza hamwe bagafashanya.”

Ni ibiki byamufashije kugera aho ageze uyu munsi?

Buri muntu wese mu buzima aba afite intumbero, n’umurongo ngenderwaho umufasha kugera ku byo yifuza. Ibyo ni byo bituma umuntu aba uwo ariwe, agatandukana n’abahisi n’abagenzi.

Dr Butera nawe ni uko. Mu buzima bwe, afite amahame atatu agenderaho mu buzima atuma adatezuka ku byo yiyemeje.

Ati “Icya mbere ni ugukurikira umurongo w’igihugu […] ikindi ni ikinyabupfura. Kubaha, ugakurikira gahunda uko zigomba gukorwa, ukabishyira mu buzima bwa buri munsi. Icya gatatu, ni indangagaciro za Kinyarwanda, zishobora gufasha umuntu kugira ngo yuzuze inshingano ze neza. Ikindi nakongeraho ni ugukorana n’abandi, iyo uri gukorana n’abandi birakunda.”

Inshingano yahawe, zituma hari benshi yabera icyitegererezo  ku buryo abifuza gutera ikirenge mu cye nabo bashobora kubigeraho. Inama atanga zigaruka ku gukunda igihugu mbere y’ibindi byose.

Ati “Gutekereza ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, ukareba icyatumye bigerwaho bishobora kuba ahantu abantu bavoma biguheshe ubushobozi bwo gupanga ibyo ukora uyu munsi. Byafasha buri muntu wese, byadufasha twese.”

Dr Butare ni we muto mu bari muri Guverinoma yose. Akurikirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Patricie Uwase ufite imyaka 33, kuko yavutse mu 1989.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter